IGIHE

Abarokotse Jenoside i Gatsibo bemereye Perezida Kagame inka y’ishimwe

0 14-04-2019 - saa 16:16, Hakizimana Jean Paul

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje kugabira Perezida Kagame inka y’ishimwe kuko yabarokoye akanabatoza kubabarira ababiciye.

Ni inka yatanzwe ku wa Kane ubwo hibukwagwa Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi.

Uwo munsi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, yavuze ko kuba FPR Inkotanyi yarayobowe na Perezida Kagame babifata nk’umugambi w’Imana kugira ngo azahuze abanyarwanda.

Ati "Iyo FPR iza kuyoborwa n’umuntu ujijinganya iherezo ry’abanyarwanda ryari kuba irihe? Bake barokotse bo iherezo ryabo ryari irihe? Turashimira Imana ko yaduhaye umuyobozi mwiza wadutoje kubabarira kuri ubu abanyarwanda tukaba twariyunze amacakubiri tukayirukana."

Yakomeje asaba abayobozi bari muri uyu muhango kubashimirira Perezida Kagame ati "Mumudushimirire cyane ku kuba yaraturokoye. Mumubwire ko abacitse ku icumu ba Gatsibo aho tuzamubonera hose tuzamuha inka y’ishimwe kuko iyo ataza kuyobora ingabo ngo ziturokore tuba twarashize."

Yasabye abarokokeye Kiziguro kuzafatanya bagahigura uyu muhigo bakagabira Perezida Kagame iyi nka kuko yabakuye mu icuraburindi.

Jenoside muri Murambi yakajije umurego tariki 11 Mata 1994 ubwo Gatete Jean Baptiste wagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside muri aka gace yageraga kuri Paruwasi ya Kiziguro ahari hahungiye imiryango myinshi y’abatutsi, agategeka interahamwe kubica bose nyuma yo kwikanga ko Inkotanyi ko ziri hafi kubageraho.

Uwitwa Mujawingoma Jeanne warokokeye kuri iyi Paruwasi ya Kiziguro yavuze ko Inkotanyi ari zo zaje kubageraho batarashira zikabatabara.

Yavuze ko ijambo rya mbere Inkotanyi zamubwiye ari "Komera mu mutima kuko ibikomere by’umubiri biromorwa".

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 14.

Hashyinguwe imibiri 17 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Garsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, yavuze ko inka bagabiye Perezida Kagame ari ishimwe ry'uko yabakuye mu icuraburindi
Mujawingoma Jeanne yatanze ubuhamya bw'uburyo Gatete yatanze itegeko ryo kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza