IGIHE

Abapolisi barenga 180 batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

0 23-04-2025 - saa 07:40, IGIHE

Abapolisi 180 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, batanze amaraso ku bushake, azakoreshwa mu gufasha abarwayi bayakeneye kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bapolisi, iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) ariko kandi bikaba no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati " Gutanga amaraso ku bapolisi uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo gufashisha amaraso biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n’ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi."

Dr. Andre Munyemana, umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye igaragaza mu guteza imbere ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, ashimira n’abapolisi bitabiriye iki gikorwa, ku bushake n’umutima utabara bagaragaje.

Ati "Igikorwa cyo gutanga amaraso kigaragaza ubushake bw’umuntu, n’umutima utabara umuranga. Nta bundi buryo umuntu ukeneye amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima. Ubushake n’ubwitabire abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso."

Yashishikarije buri wese kumva ko biri mu nshingano ze gutanga amaraso kuko nawe ejo ashobora kwisanga ayakeneye cyangwa se umwe mu bagize umuryango we.

Abapolisi barenga 180 batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza