Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye irushanwa rya ‘UAE SWAT Challenge’ rihuza abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri muri iri rushanwa rihuza abapolisi bo hirya no hino hagamijwe kwerekana ubuhanga bwabo mu birebana no guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Ni amarushanwa ari kubera ku kibuga cy’imyitozo cya Al Ruwayyah Training City giherereye mu Mujyi wa Dubai.
Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe , kurira ibikuta, n’ibindi.
Si ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye ayo marushanwa kuko mu 2024 rwarayitabiriye ndetse runitwara neza aho amakipe yari aruhagarariye, nko mu cyiciro kirebana no kunyura mu nzira z’inzitane Obstacle Course’ yaje imbere.
Icyo gihe ikipe ya mbere yabaye ‘RNP SWAT Team 1’ yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 54 igira amanota 52, ikurikirwa na Kyrgyzstan yagize 51 ndetse na Uzbekistan yagize 50.
Ikipe ya kabiri y’u Rwanda ‘RNP SWAT Team 2’ yagize amanota 47 isoreza ku mwanya wa gatandatu ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19.
Ku rutonde rusange rw’amakipe yari yitabiriye iryo rushanwa rya UAE SWAT Challenge 2024, RNP SWAT Team 1 yabaye iya 12 mu gihe RNP SWAT Team 2 yasoreje ku mwanya 19.
U Rwanda rumaze kwitabira aya marushanwa ya UAE SWAT Challenge inshuro enye muri esheshatu amaze gukinwa.
Mu byiciro byose byari bigize iri rushanwa, Ikipe ya Polisi ya Dubai yakiniraga imbere y’abafana bayo yegukanye iri rushanwa iryambura u Burusiya bwaryegukanye mu mwaka ushize.
Nyuma yo kubona ko ayo marushanwa afasha mu gutegura abapolisi kunguka ubumenyi bujyanye no guhashya iterabwoba, muri uyu mwaka u Rwanda rwarayatangije ku rwego rwa EAPCCO.
Kuri iyi nshuro ya mbere ayo marushanwa yari abaye muri ako Karere ntabwo yakozwe hagamijwe gutsindana, ahubwo byari bigamije kungurana ubumenyi ndetse no kugaragaza ibyo ibihugu bishobora kwigiranaho.
Ayo marushanwa yabereye mu Karere ka Bugesera mu mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange.
Ibihugu byitabiriye Inteko Rusange ya EAPCCO byasabye ko ayo marushanwa yakomeza kujya ategurwa, kugira ngo abapolisi bo muri ibyo bihugu bakomeze gutyaza ubumenyi.
Day 2 of #UAESWATChallenge: The Rwanda National Police teams compete in the Tactical Event today. Let’s rally behind them as they showcase their skills and determination!
📍 Location: Al Ruwayyah Training City, Dubai
📺 Watch Live: https://t.co/4ojemrbIt2#workingtogether pic.twitter.com/Z9XGakPlZi— Rwanda Mission in UAE (@RwandaInUAE) February 2, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!