IGIHE

Abanyeshuri bari muri Rotary Club bahishuriwe ibanga ryo kugira ahazaza heza

0 12-08-2019 - saa 19:01, Akayezu Jean de Dieu

Abanyeshuri bagera kuri 60 bari mu Muryango wa Rotary Club [Interact Club] mu Ishuri ryisumbuye rya Kagarama High School, basabwe kwiga neza birinda ibirangaza kugira ngo bazagire ahazaza heza kandi baheshe ishema igihugu cyabo.

Babisabwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019, na Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gaherereyemo n’u Rwanda, Anna Kemajou Nkodia, mu muhango wo gushyiraho abayobozi n’abanyamuryango bashya ba Interact Club muri iri shuri riherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro.

Guverineri Anna Kemajou yabwiye aba bakobwa n’abahungu biga mu mashami atandukanye ko kugira ngo bazagire ahazaza heza ari uko bakwiga neza bakarangiza amashuri kandi bagaharanira gutsinda no kwitwara neza.

Yagize ati “Inama cyangwa ibanga nababwira ryo kugira ngo muzabe abanyamuryango beza ba Rotary Club, cyangwa muzagire ahazaza heza ni uko mwakwiga neza imyuga murimo kugira ngo muzabashe kuba abayobozi beza b’ibigo byanyu.”

Yabibukije ko mu ntego za Rotary International habamo gufasha abakeneye ubufasha ababwira ko badashobora gufasha abandi nabo batabanje kwifasha bityo bagomba guharanira kuzaba abantu bakomeye bayobora ibigo byabo.

Ubusanzwe Rotary Club igira ibyiciro bitatu birimo Interact Club y’abana bafite imyaka 12 kugeza 18, naho Rotaract Club ni abo muri Kaminuza kuva kuri 18 kugeza 25 , mu gihe abo hejuru ya 25 baba muri Rotary Club.

Kalisa Stella uyobora Interact mu Rwanda, yavuze ko ari byiza gutoza abana bakiri bato uko bashobora kuba abaturage beza haba ku ishuri ndetse no hirya no hino aho baturuka.

Abanyeshuri bavuze ko kuba abanyamuryango ba Interact Club bibafasha gutekereza cyane ku cyateza imbere umuryango Nyarwanda no kureba ku hazaza habo n’ah’igihugu muri rusange.

Kanyesigye Yvan wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye ni we wagizwe umuyobozi wa Interact Club muri Kagarama High School.

Yagize ati “Kuba turi abanyamuryango ba Interact Club bivuze ikintu kinini cyane kuko tugerageza gutanba ibikoresho ku banyeshuri badafite ubushobozi kandi tunitabira amarushanwa yo kumva no gusoma ururimi rw’icyongereza azwi nka ‘Spelling B Competitions’, ategurwa na Rotary Club adufasha kwaguka mu bitekerezo no kumenya kuvugira mu ruhame.”

Gaju Samia na we wo mu mwaka wa Gatanu yagize ati “Kuba ndi muri Interact Club ni ibintu byiza cyane kuko bimpa umukoro wo gufasha abandi ndetse bikanampa bya byiyumviro umuntu agira iyo amaze gufasha abandi. Bimpereza inshingano zo gukora ibyiza muri njye, kuko kuba ubasha gutuma umwana udafite ubushobozi ukamuha ibikoresho akabasha kwiga birashimisha kandi ni iby’agaciro.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari Interact Club enye zo mu mashuri ya Green Hills, Kayonza Modern, Kagarama na Fawe Girls School.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda akaba n’uwungirije Guverineri w’Akarere ka 9150, Rugera Jeannette, yasabye abanyeshuri kwigira ku bandi banyamuryango ba Rotary Club ibikorwa byiza bakora no gushishikariza bagenzi babo kuza muri uyu muryango uhuriyemo abasaga miliyoni 1.2 ku Isi hose.

Abanyamuryango ba Interact Club muri Kagarama High School bakurikiranye inyigisho
Abanyeshuri babajije ibibazo bitandukanye Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gaherereyemo n’u Rwanda, Anna Kemajou Nkodia yasabye abanyeshuri kwiga neza kugira ngo bazagire ahazaza heza
Kalisa Stella uyobora Interact mu Rwanda ashyikiriza icyemezo umwe mu banyamuryango ba Interact Club
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda akaba n’uwungirije Guverineri w’Akarere ka 9150, Rugera Jeannette ashyikiriza umunyeshuri icyemezo cy'umunyamuryango wa Interact Club
Bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza