IGIHE

Abanyarwanda birukanywe muri Uganda bahishuye uko bakoreshwaga imirimo y’agahato

12 11-02-2019 - saa 12:36, Ishimwe Israel, N.Kubwimana Janvière

Ku wa Gatandatu nibwo abandi banyarwanda batandatu barimo umugabo n’umugore bari bamaze imyaka 22 batuye muri Uganda birukanwe muri icyo gihugu, aho batandukanyijwe n’abana babo.

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda bajya gushakira imibereho muri Uganda byakajije umurego.

Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuga ko bafatirwa mu nzira kandi bafite ibyangombwa, bakabanza kujyanwa muri kasho. Iyo bagezemo bakoreshwa imirimo ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera, bamwe bagakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga.

Abanyarwanda birukanywe ku wa 9 Gashyantare 2019 barimo umugabo n’umugore bamaranye imyaka 22 muri Uganda, boherejwe nyuma y’iminsi bafunzwe.

Mukamazera Béatrice yavuze ko yagiye muri Uganda mu 1997, ashaka imibereho ndetse agura ubutaka, anahabonera urubyaro rw’abana batandatu.

Yagize ati “Abana bamaze kuba benshi, ubuyobozi bwatubwiye ko tugomba gushaka ibibaranga. Baduhaye indangamuntu, abana na bo babahaye ibyangombwa by’amashuri n’indangamuntu zibaranga mu gihugu barimo.”

Uyu mubyeyi yafashwe asubiye muri Uganda avuye gushyingura umuntu wo mu muryango wari witabye Imana.

Yagize ati “Twaje gutabara, tumaze gushyingura umukecuru, turataha. Ku mupaka baduhaye icyangombwa cy’urugendo cy’umunsi umwe. Twageze mu nzira badukura mu modoka batubwira ko icyangombwa dufite kitemewe, kigomba kugarukira Kisoro. Badusubije inyuma, badushyira ahantu baratubaza, turisobanura hanyuma bajya kudufunga, tumazemo iminsi ine.’’

Mukamazera n’umugabo we witwa Juvénal bari batuye mu gace ka Butorogo. Yavuze ko berekanye ibyangombwa byabo bya Uganda, abapolisi babashyiraho dosiye yo gutunga indangamuntu ebyiri.

Yakomeje ati “Abana baraduhamagaye batubwira ko birukanwe ku ishuri, tubabwira ko twagize ibibazo mu nzira, tubasaba kwihangana. Natwe twabuze aho tujya.”

Manirakiza Obed we yari amaze imyaka ibiri afungiwe muri Uganda kuva ku wa 26 Kanama 2017.

Yagize ati “Nashinjwe kwinjira mu gihugu nta byangombwa mfite. Twe twanyuraga ku mupaka ariko twagera muri Uganda tugakora, ibibazo uhuye nabyo warengejeho umunsi umwe bakagufata, bakakubaza icyo wakoraga icyo gihe.”

Barakubitwa bakanakoreshwa imirimo ivunanye

Manirakiza wambuwe ibyangombwa byose yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda benshi bafungiye muri gereza za Uganda babaye ibikoresho byo kwifashishwa mu mirimo minini yo muri Uganda.

Ati “Abanyarwanda ni bo birirwa bahinga mu mirima y’ahitwa Kiburara na Kabale, bari mu mashyamba babaza, ni bo bubakira Uganda, bagacukura imiferege n’imihanda.”

Yakomeje asobanura ko hari aho wageraga bakakuryanira inzara, bavuga bati dore ‘cya Kinyarwanda’.

Ati “Twarakubiswe bikomeye. Badushoreraga nk’inka ariko ukagera aho wumva unaniwe kubera n’inzara, baduhaga amazi bakuye mu bishanga arimo n’imyorogoto, ukanywa amabakure nk’abiri.”

Imirimo y’agahato irimo kwikorera ingiga z’ibiti ikoreshwa Abanyarwanda bafungirwa muri gereza zo muri Uganda, bayisozaga izuba rirenze. Abanyamahirwe babonaga ifunguro ry’ibisigazwa ry’ibyo Abanya-Uganda bariye, babanje kubafurira.

Maniriho Aimable w’imyaka 58 amaze imyaka ibiri muri gereza. Yafashwe avuye gupagasa, akurwa mu modoka yarimo igeze Nyakabande.

Ati “Imodoka ya Polisi ni yo yatujyanye i Kisoro turara kuri sitasiyo, bucyeye batujyana kuri gereza ya Kisoro. Nafashwe kuko icyangombwa cyanjye cyari cyarengeje igihe.”

Uyu musaza avuga ko ageze muri Gereza ya Kabale yahise arwara, ajyanwa kuvurirwa ahitwa Makanga.

Ati “Abandi bababyutsaga mu gitondo babuka inabi. Njye kuko nari ndwaye nta kindi kibazo nahuye nacyo”

Utanze ruswa ararekurwa

Abatanze ubuhamya bavuga ko Gereza za Uganda zimakaje ruswa, ku buryo ufite amafaranga ayatanga akarekurwa.

Habumuremyi Marc wafatiwe hafi y’ahitwa Kiboga, abamutaye muri yombi bamusabye kwishyura amafaranga asaga miliyoni n’imitwaro 80 y’amashilingi ya Uganda ngo arekurwe.

Yagize ati “Twabuze amafaranga, twemera gufungwa imyaka ibiri. Ubuzima bwaho bwari bubi kubera gukorera ku gahato. Batubwiraga ko turi gukorera amafaranga baduciye, twananiwe kuyishyura. Akazi kananiranaga kahabwaga Abanyarwanda.”

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, Abanyarwanda 29 bazwi batawe muri yombi, bafungirwa muri Uganda binyuranye n’amategeko nyuma boherezwa mu Rwanda.

Aba banyarwanda birukanywe muri Uganda ku wa 9 Gashyantare 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
nkundigihugu 2019-02-12 05:54:15

Ukora ineza ukayisanga imbere, wakora inabi nayo ukayisanga imbere. Kuki abarundi birukanwa mu Rwanda? Kuki abanyarwanda birukanwa muri Uganda no mu Burund? Twicare twibaze ni kuki?

2
theo ndigahenge 2019-02-12 00:13:06

Ubundic baba bagiye

3
theo ndigahenge 2019-02-12 00:13:06

Ubundic baba bagiye

4
Rose 2019-02-11 12:51:39

Ibi byose ningaruka zogushukwa. Aba wasanga hari uwababeshye ko mubugande bahemba kurusha murwanda. Izi ningaruka zamateka. Abanyarwanda benshi bicara agatima kari ahandi ahogutuza ngo bakorere iwabo niyompanvu bamwe bazajya basuzugurwa nabo banyamahanga. Ni kalibu kuko batashye iwabo amahoro kandi ninacyo cyiza cyokugira igihugu cyawe kitakwishisha kandi gitekanye.

5
Emmanuel 2019-02-11 12:03:52

Ibyo Abagande Badukorera Nishyari Batugirira Kuko Babona Ko Twabarenze.Gusa Bantu mujya Uganda Mujye Mugenda Mwikandagira,nyamara Ntabyiza Biba Uganda Mutabona Hano Mu Rwanda. Igihe Murakoze.

6
KK 2019-02-11 10:40:29

Ariko c aba banyarwanda baba bajya he? Nkubu nkuriya witwa Gakuba na pastor wa new life bagiye kubaka mbarara kuri kaguta road yari yabuze aho yubaka murwanda koko ? Leta nikurikirane abo bantu koko nibo bagenda basebya leta ngo ruca imisoro myinshii

7
KK 2019-02-11 10:36:58

Ariko c aba banyarwanda baba bajya he? Nkubu nkuriya witwa Gakuba na pastor wa new life bagiye kubaka mbarara kuri kaguta road yari yabuze aho yubaka murwanda koko ? Leta nikurikirane abo bantu koko nibo bagenda basebya leta ngo ruca imisoro myinshii

8
KK 2019-02-11 10:18:23

Ariko c aba banyarwanda baba bajya he? Nkubu nkuriya witwa Gakuba na pastor wa new life bagiye kubaka mbarara kuri kaguta road yari yabuze aho yubaka murwanda koko ? Leta nikurikirane abo bantu koko nibo bagenda basebya leta ngo ruca imisoro myinshii

9
Bateta 2019-02-11 10:18:04

arikose kobabazonze yemwe nimwihangane gusa mubwire nabagenzi banyu bariyo batahe ubwose mwebwe kuki mwaguze ubutaka mumahanga ubwose ntimuzahomba muzajye mubanza mugishe inama ngaho nimwihangane ariko muhumure ubwo mwageze Iwanyu muzaryama musinzire muhumure

10
Lambert 2019-02-11 07:36:23

Iyinkuru Uramutse uyisomye neza wunvamo ukuri Nyako . urugero hari ago mwavuze ko bagiye babafata bagasanga ibyangombwa byabo byararangije igihe . yego ..

Abanyarwanda rero kimwe mubyo turi kuzira nibyo .. Burya nkomuriyiminsi ukurikije uko bimeze abanyarwanda nabagira inama bazajya bagenda bakagerageza kumenya ko ibyangombwa byabo byuzuye kandi bakirinda kurenza igihe bahawe cyo kumarayo .

Ikindi harimo uburyo bafata abafite integer nkeya babandi bajya gupagasa . muriyi nkuru harimo ukuri kwabyo . Nina babafata bakabakoresha imirimo yagahato kandi ivunanye bakanabakoresha iyananiye abagande nuko akenshi baba bababonye nkabapagasi . kandi kurundi ruhande inzira igihugu cyacu kirimo ntawakagombye kuba umupagasi hariya . iyomirimo tuyiahake hano

Ndasaba abanyarwanda kwiyubaha nokudakomeza kwisukiranya hariyahantu mujya gukorayo ubupagasi ..
Twubahirije igihe twahawe , tukiyubaha ,,,ntitujye gutoragurayo amashashi tukababaniraneza tukirinda kubavangira. Ntekerezako ntaho badukura !!!!

Twiyubahe , twiheshe agaciro kacu , imirimo tujyagushakayo isuzuguritse tuyibarekere .. Twanayibonahano tukiyubakira urwanda

Birababaje Igihe Murakoze

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza