Abanyarwanda bakoreye i Burundi bitabaje Urukiko rw’Ubujurire basaba pansiyo

5 10-10-2018 - saa 15:51, Mathias Hitimana

Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi bitabaje Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego cyabo cyasabaga gutegeka Leta y’u Rwanda kubaha pansiyo nk’uko amategeko y’igihugu abigena.

Iki kirego cyateshejwe agaciro mu Ukwakira 2017.

Abanyarwanda babiri nibo bari kuburana, gusa bavuga ko icyemezo bazafatirwa kizagira ingaruka ku bantu bagera mu 1800 bahuje ikibazo.

Bagannye inkiko basaba ko hateshwa agaciro icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 9 Ukuboza 2015, cyavugaga ko RSSB isubiza aba baturage imisanzu bari baratanze mu Burundi. Bo bavuga ko ari akarengane, ko bakwiye kubarirwa pansiyo nk’uko bigenda ku biteganyirije.

Kuri uyu wa Gatatu, Umucamanza yabanje kugerageza inzira yo kureba niba ababuranyi bakumvikana nta rubanza rubayeho, ariko impande zombi ntizabyumvikanaho.

Me Kamali Valens yabwiye umucamanza ko Urukiko Rukuru rutasesenguye neza amabaruwa atatu yandikiwe Umukuru w’Igihugu, umucamanza akagendera ku ijambo “gutakamba” banditse, ikirego cyabo kigateshwa agaciro ko cyarengeje igihe cy’amezi atandatu cyo kuregerwa nyuma yo gutakamba.

Yavuze ko iryo jambo ryakoreshejwe mu mabaruwa ya mbere kwari ugusaba guhura n’umuyobozi ngo bamugezeho akarengane bafite, babikora mu buryo budakurikije amategeko yo gutakamba kuko batari koperative cyangwa ishyirahamwe.

Abahagarariye Leta y’u Rwanda bavuze ko ijambo “gutakamba” ryakoreshejwe mu ibaruwa yo ku wa 18 Ukuboza 2015, risubirwamo ku ya 8 Ukuboza 2015, baza kugana inkiko barengeje amezi atandatu batakambye, nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri.

Umunyamategeko yavuze ko gutakamba gukurikije amategeko ari ukwakozwe n’abakiriya be ku wa 23 Ugushyingo 2016 kandi baganiriye n’abayobozi Umukuru w’igihugu yabageneye, ntibishimira imyanzuro, bagana inkiko.

Ku wa 9 Ugushyingo 2018, nibwo Urukiko rw’Ubujurire ruzasoma umwanzuro w’iburanisha ku mpaka zagiwe ku ku byerekeye “gutakamaba”.

Nubwo urubanza rutarajya mu mizi, umunyamategeko w’abatanze ikirego yabwiye itangazamakuru ko icyo bashaka ari uko Leta y’u Rwanda yazabaha pansiyo nk’uko ihabwa abandi cyangwa iyo misanzu igasubizwa i Burundi bakazafatirayo pansiyo.

Yagize ati “Ubu iyo ziguma hariya baba bafata ariya mafaranga nka pansiyo.”

Mu 2016, Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko Guverinoma y’u Rwanda itabasha kwishyura inyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize y’aba banyarwanda kuko Guverinoma y’u Burundi yohereje imisanzu gusa.

Mu 2012, u Burundi bwohereje imisanzu itagira inyungu ingana na miliyoni 139 ngo yishyurwe abahoze bakorera icyo gihugu nk’uko cyabyumvikanyeho n’u Rwanda mu biganiro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mico 2018-10-12 01:21:37

Uru rubanza ntirwari ngombwa rwose iyo Leta ikurikiza amategeko asanzwe agenga imisanzu y’abanyamuryango. Yego rwoherejwe mu nkiko kuko icyemezo Leta yari yafashe yanze kukivaho.
N’ubu mbona ntarirarenga rwose. Urubanza ntirurinjira mu mizi y’ikirego abakoze i Burundi batanze bityo Nyakubahwa Perezida ategetse ko ayo mafaranga atangwa hamwe n’inyungu zayo byakorwa, urubanza rugahanagurwa. Murakoze

2
Karamutsa Gerard 2018-10-10 12:58:33

Niba imisanzu y’abo banyarwanda yaragejejwe muri RSSB, ubwiteganyirize bwabo bwimuriwe mu Rwanda bagomba kubonera pansiyo mu Rwanda nk’uko byemejwe mu mishyikirano hagati y’ibihugu byombi. Niba nta nyungu zaje abiteganyirije nta ruhare babigizemo, ntibabiryozwa.

3
Mirenge 2018-10-10 12:28:47

Bakoreye u Burundi cyangwa bakoreye u Rwanda? Niba nibuka neza binyuze mu masezerano leta yu Burundi yatanze ayo mafaranga niba yarariwe rero...Ese abarundi bakoreye mu Rwanda nabo ubwo burenganzira barabufite ko twari dufite abarimu benshi b’abarundi cyane cyane muri Secondaire kimwe nabazairois? Nibutseko icyo gihe nta munyarwanda numwe wishimiraga kujya kwigisha.

4
Gisagara 2018-10-10 11:54:27

Abantu benshi bibaza impamvu turwara,dusaza kandi tugapfa.Imana yaturemye,niyo ibidusobanurira,ikoresheje bible.Adamu na Eva,nibo dukomokaho.Imana yababujije kurya ku giti cyali muli Eden baranga.Bamaze kurya imbuto yacyo,imana yahise ibaka "kubaho iteka".Kubera ko dukomoka kuli ADN yabo,niyo mpamvu dusaza kandi tugapfa.Ariko abantu bumvira imana,izabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,badasaza kandi batarwara.Niba ushaka kuzaba muli paradizo,shaka imana cyane ushyizeho umwete.

5
GATERA ALBERT 2018-10-10 09:32:48

Hazakurikizwe amategeko harenganurwe abakoreye u Burundi nta n’umwe ubuzemo. 139 millions mu marundi yaba ari make cyane.Ntegereje umwanzuro w’urukiko ku itariki ya 9/11/2018 uzadushimishe.

Kwamamaza