Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yibukije ko umunsi wo kwibohora ari ipfundo rikomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse bikaba n’umusingi w’u Rwanda rushya, rufite intego n’icyerekezo, asaba Abanyarwanda baba muri iki gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Yavigarutseho ku wa 04 Nyakanga 2025 ubwo Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihizaga ku nshuro ya 31 umunsi mukuru wo kwibohora.
Ni ibirori byitabiriwe n’Abanyarwanda muri Nigeria, abayobozi mu nzego za Guverinoma ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda.
Amba Bazivamo yavuze ko kwibohora ari intambwe idasubira inyuma, agaragaza ko mbere na mbere byari uko nta Munyarwanda wari ukwiye kuba umunyamahanga ku gihugu cye, ibyakurikiwe n’irindi terambere rigaragarira buri wese.
Ati “Kwibohora ni mu mutwe. Nk’uko Nyakubahwa Perezida Kagame akunze kubitwibutsa, kwibohora nyako ni ugukora igifitiye inyungu abaturage.’’
Amb Bazivamo yakomeje avuga ko mu myaka 31 yagaragaje urugero rw’ibishoboka, ko mu miyoborere myiza ya Perezida Kagame, Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, biyemeza kwihesha agaciro no kugira intego, ndetse yerekana uburyo izo ndangagaciro zitagarukiye ku Rwanda gusa.
Ati “Ni muri urwo rwego u Rwanda rwaguye amarembo ku Banyafurika bose no ku miryango nko ku bihugu byo mu miryango nka ‘Commonwealth’ na ‘Francophonie’ n’abandi bose, aho kujya mu Rwanda bidasaba visa, abandi bakayibona bahageze. Hamwe n’umuhate w’Abanyarwanda mu gukora, ibi bituma ubukungu bwacu buzamuka ku buryo bwihuse.’’
Yashimiye umubano mwiza ukomeje kuranga umubano w’u Rwanda n’amahanga, cyane cyane nka Nigeria, aho ibihugu byombi biherutse gushyira umukono ku masezerano mu bijyanye n’imisoro n’amahoro.
Ni amasezerano yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 ajyanye no gukuraho umusoro ku bicuruzwa byishyuye umusoro mu gihugu kimwe (Double Taxation Avoidance Agreement).
Amb Bazibamo ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura ubucuruzi hagati y’bihugu byombi ndetse no gukuraho imipaka mu bukungu.’’
Yashimiye Abanyarwanda baba muri Nigeria ku buryo bakomeje guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha muri iki gihugu bimakaza indangagaciro na kirazira z’Umuco Nyarwanda.
Uretse gusabana hagati y’abitabiriye ibirori byo kwibohora, abantu batandukanye banahawe impano zinyuranye za RwandAir ifatanije na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria. Mu mpano zatanzwe harimo n’amatike y’indege yo gusura u Rwanda.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki, ubucuruzi n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.
Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by’irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.
Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.
Muri Kanama 2025 Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Nigeria, Benjamin Kalu yatangaje ko igihugu cye gikeneye ubufasha bw’u Rwanda mu bijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore ndetse n’umutekano, kuko ari inzego rwamaze guteramo intambwe ifatika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!