IGIHE

Abanyamakuru 5 ba IGIHE begukanye ibihembo mu bihabwa ab’indashyikirwa mu itangazamakuru (Amafoto)

0 14-05-2022 - saa 08:49, Ntabareshya Jean de Dieu

Buri mwaka urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru, ARJ, bahemba abanyamakuru babaye indashyikirwa.

Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo gushima umuhate abanyamakuru bagaragaje mu kazi kabo ko gutara no gutangaza inkuru bijyanye ahanini n’umusanzu inkuru zabo zagize ku baturage.

Mu nkuru zihembwa buri mwaka harebwa ibyiciro byihariye bitoranywa aho abanyamakuru basabwa kugaragaza inkuru bakoze zigahabwa amanota hashingiwe ku miterere yazo.

Muri uyu mwaka, ibirori byo gutanga ibi bihembo ku nshuro yabyo ya cyenda byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022.

Mu bahembwe, ibihembo byihariwe n’ibitangazamakuru birimo IGIHE, aho abanyamakuru begukanye ibihembo bitanu; biyongeraho batanu bakora kuri Radio Ishingiro yo mu Karere ka Gicumbi batahanye ibihembo birimo icya Radiyo y’Abaturage yahize izindi.

Mu banyamakuru ba IGIHE, Kanamugire Emmanuel yahembwe mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho; Mucyo Serge yahembwe mu cy’Ifoto y’Umwaka [iyatsinze ni iyo yafatiye muri Mozambique igaragaza ubumuntu bw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado]; Nsanzimana Ernest yahembewe gukora inkuru nziza yagaragaje Iterambere ry’abafite Ubumuga.

Mu nkuru zishimangira Imikurire n’Uburere bw’Umwana mu bahembwe harimo Ishimwe Israel mu gihe Maniraguha Ferdinand yahembewe inkuru yanditse igamije guteza imbere umugore.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko Leta yifuza kongera uruhare rw’Abanyarwanda n’uburyo batanga ibitekerezo.

Ati “Ibyo bishoboka iyo dufite abanyamakuru beza. Mwebwe nk’abanyamakuru bo mu Rwanda mwaganiriye na Leta mukagaragaza ko rikwiye kwigenzura, ni byiza cyane ko mukomeza iyo nzira kandi mukabikjora mu haranira ko muba abanyamakuru b’abanyamwuga koko.”

Yavuze ko umunyamakuru ubereye Abanyarwanda afasha no kwihutisha iterambere no gufasha abaturage gukemurirwa ikibazo.

Yavuze ko hakwiye gukomeza kubaho ubwo bumwe ku buryo ibibazo bishingiye ku bushobozi bikemuka kurushaho.

Dr Usta Kayitesi yibukije abayobozi b’inzego zitandukanye ko u Rwanda ruri mu bihugu byashyizeho itegeko ryemerera abanyamakuru kuyageraho, abasaba kurushaho kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi. Yasabye abanyamakuru gutangaza izo nkuru kinyamwuga.

  Uko ibihembo byatanzwe

Inkuru icukumbuye (Investigative)

  Iribagiza Gloria/ The New Times

  Mukandayisenga Phoibe/ Radio Ishingiro

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT and Telecommunication Award)

Kanamugire Emmanuel/IGIHE

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza yo gukumira Ibiza

Kwigira Issa/Flash TV.

Umunyamakuru wakoze inkuru ireba n’Imibare [Data Journalism Award]

Twahirwa Eric/ Deepnews.com.

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubuzima (Health Reporting Award)

Imaniriho Gabriel/ Isango Star

Umunyamakuru wafashe ifoto nziza y’umwaka (Photo of the year)

Mucyo Serge/ IGIHE

Umunyamakuru wakoze inkuru y’ubuvugizi ku bafite ubumuga

Nsanzimana Ernest/ IGIHE

Umunyamakuru wakoze inkuru zishimangira Imikurire n’Uburere bw’umwana

  Ishimwe Israel/ IGIHE

  Uzamuranga Seraphine/ Radio Ishingiro

  Sindiheba Yusuf/ RBA

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubukungu (Business, Finance and Economics Journalism Award)

Ntirenganya Emmanuel/ The New Times

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza z’ubuhinzi

  Kwitonda Clarisse/ Radio Ishingiro

  Mukarubayiza Florentine/ Radio Huguka

  Hakizimana Elias/ The Inspirer

  Nkurunziza Michel/ The New Times.

Abanyamakuru bakoze inkuru z’Ubuvugizi ku Ihohoterwa rikorerwa abana, ubusumbane bw’abagabo n’abagore muri Sosiyete Nyarwanda

  Agahozo Amiella/ Flash FM

  Hakizimana Daniel/ Flash FM

  Ishimwe Rugira Gisele/ KT Radio

  Maniraguha Ferdinand/ IGIHE

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ku birebana n’amazi isuku n’isukura

Arinatwe Josué/ RC Nyagatare

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ishishikariza imitangire inoze ya serivisi

Mutatsineza Yvonne/ Radio Isangano y’i Karongi

  Ibyiciro byihariye byatekerejweho

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ya siporo

Nkundamahoro Alphonse/ Radio Ishingiro

Umunyamakuru w’imyidagaduro

Bakubwiruryumve/ Radio Ishingiro

Radiyo y’Abaturage yahize izindi (Community Radio of The Year)

Radio Ishingiro

Umunyamakuru ukora Ikiganiro cyiza cya Televiziyo

Niyifasha Didace/ Isango Star

Ikiganiro cya radiyo cyahize ibindi (Talk Show Award)

Ikaze Munyarwanda/ Radio Flash

Umunyamakuru w’umugore wahize abandi (Female Journalist of the Year)

Iribagiza Gloria/ The New Times.

Umunyamakuru mwiza w’umwaka

  Nkurunziza Michel/ The New Times

  Hakizimana Elias/ The Inspirer

Umunyamakuru w’Indashyikirwa w’ibihe byose

Kalinda Viateur

Nsengiyumva Emmanuel [iburyo] wa IGIHE ni we wakiriye igihembo cyagenewe mugenzi we Kanamugire Emmanuel wahembwe nk'Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Ikoranabuhanga n’Itumanaho
Umwanditsi Mukuru wa IGIHE, Girinema Philbert yakiriye igihembo cyahawe Maniraguha Ferdinand cy'umunyamakuru wanditse inkuru nziza ivugira abagore
Umwanditsi Mukuru wungirije wa IGIHE, Umucunguzi Rabbi Malo yakiriye igihembo cya Nsanzimana Ernest wahembewe gukora inkuru nziza yagaragaje Iterambere ry'abafite Ubumuga
Abanyamakuru batanu ba IGIHE begukanye ibihembo mu bihabwa ab’indashyikirwa mu itangazamakuru
Nkurunziza Michel wa The New Times yahembwe nk'Umunyamakuru wakoze inkuru nziza z’Ubuhinzi
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, ashyikiriza Mukandayisenga Phoibe wa Radio Ishingiro igihembo
Janvier Popote (iburyo) yakiriye igihembo cyahawe mugenzi we Imaniriho Gabriel bakorana kuri Radio Isango Star cy'Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubuzima. Yagishyikirijwe n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira
Kwigira Issa (iburyo) ukorera Flash TV yahembwe nk'Umunyamakuru wakoze inkuru nziza yo gukumira Ibiza
Nkundamahoro Alphonse yapfukamye hasi ashima Imana nyuma yo guhabwa igihembo
Iribagiza Gloria wa The New Times yahembwe nk'Umunyamakuru wakoze Inkuru icukumbuye
Nkundamahoro Alphonse wa Radio Ishingiro yahembwe nk'Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ya siporo
Nkundamahoro Alphonse ukora Ikiganiro cya Siporo kuri Radio Ishingiro yakiranywe ubwuzu n'Umuyobozi wa Radio akorera, Sinabubariraga Ildephonse
Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse (hagati), ari kumwe n'abanyamakuru ayoboye barimo Nkundamahoro Alphonse na Mukandayisenga Phoibe bahembwe
Hakizimana Elias wa The Inspirer (hagati) na Nkurunziza Michel wa The New Times begukanye ibihembo bitandukanye birimo n'icy'Umunyamakuru mwiza w'Umwaka
Hakizimana Elias washinze Ikinyamakuru The Inspirer yahembwe nk'uwanditse inkuru nziza
Abanyamakuru ba Flash FM/TV bari bafite akanyamuneza nyuma yo kwegukana ibihembo bitandukanye
Agahozo Amiella wa Flash FM yahembwe nk'umunyamakuru wakoze inkuru y’Ubuvugizi ku Ihohoterwa rikorerwa abana, ubusumbane bw’abagabo n’abagore muri Sosiyete Nyarwanda
Hakizimana Daniel wa Flash FM na we ari mu banyamakuru bahembwe
Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana akaba n'Umuyobozi mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru, ARJ
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, ari mu bitabiriye ibi birori
Ibirori byo gutanga ibihembo ku banyamakuru babaye indashyikirwa byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umwarimu mu Ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Margaret Jjuuko
Ibihembo byatanzwe ku babaye indashyikirwa mu gutara no gutangaza inkuru
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko Leta yifuza kongera uruhare rw’Abanyarwanda n’uburyo batanga ibitekerezo
Abanyamakuru ba RBA, Habineza Fiston na Ingabire Yvonne ni bo bayoboye iki kiganiro
Abanyamakuru bahembwe bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bitabiriye ibi birori
Ku banyamakuru ba Radio Ishingiro bahembwe byari akanyamuneza...

Amafoto: IGIHE & RBA

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza