IGIHE

Abana babiri batorotse Gereza ya Nyagatare

7 21-05-2019 - saa 12:12, Akayezu Jean de Dieu

Abana babiri bakomoka mu Karere ka Nyagatare, batorotse Gereza ya Nyagatare bari bamaze igihe kirenga umwaka bari kugororerwamo. Ni ubwa mbere abagororwa batorotse iyi gereza kuva yabaho.

Abatorotse ni Mugisha Sam wari ukatiye imyaka itatu n’amezi atandatu ku cyaha cyo gufata ku ngufu na Tuyishimire Alphonse wari ukatiye imyaka itanu nawe kuri icyo cyaha. Bose bari bamaze hafi umwaka n’igice muri gereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko batorotse mu rukerera rw’uyu wa Kabiri ndetse ko ubu bari gushakishwa.

Ati “Ni ubwa mbere bibayeho ko abana batoroka muri iyi gereza. Ntabwo byari bimenyerewe. Tukaba dusaba abantu kuduha amakuru kandi iperereza rirakomeje kugira ngo turebe ko bafatwa.”

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
tadeo 2019-05-22 01:22:14

koko nkaba bana ntibashima mubyukuri urebye uko leta iba ibitayeho mukubagorora ntibakabaye batoroka cyane ko aribo bazaza kwisonga muguhabwa imbabazi na nyakubahwa rudasumbwa ariwe perizida wacu.

2
KABISA 2019-05-21 22:38:59

Itegeko rivuga" gusambanya umwana" iyo uwasambanijwe ari umwana(viol sur mineur(e) ntabwo ari ugufata kungufu.
Ikindi ni uko uriya mwana watorotse uwo yasambanije ari umwana uri munsi y’imyaka14.
Kuko iyo aza kuba mugenzi we bajya kungana,(nta kiboko/violance yabaye)itegeko ntiribihanira

3
Inkotanyi 2019-05-21 16:39:10

@Celestin, uri injiji pe

4
Saidi Niynsenga 2019-05-21 08:32:52

Ndibaza abacunga gereza babatorokesheje GC babaciye murihumye!!!!!!!!!!!!

5
Twizeyimana emmanueltwizeyiman 2019-05-21 06:29:31

Bashobora kuboneka

6
ruth 2019-05-21 06:14:14

ndi umukobwa wimyaka 19 ko mbona ariko nta mukobwa w’umunyarwanda utanga fwaaaaa i burera ho baravuga ngo nonese wanduye hasi ndanga wa ndumbi we. Bivuze ngo ubanza kumufata kugirango mubyumve kimwe egoko

7
Celestin 2019-05-21 06:06:06

Abana barakatirwa se? umwana afata kungufu se aba yazikuye he koko? ibi nabyo ni ugukabya ndibaza ariko!!! Ngo abana abafashe kuki????? Ejo muzavuga ngo abasaza bafashe kungufu kandi ntazo bifitiye kabisa!

Kwamamaza