IGIHE

Abana b’i Kigali bari mu biruhuko bateguriwe amasomo y’umuziki na karate

0 18-07-2024 - saa 17:59, Igizeneza Jean Désiré

David’s Temple Music School cyateguriye ababyeyi batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo, amasomo ajyanye n’umuziki, imbyino gakondo n’imikino njyarugamba, hagamijwe gufasha abana kuba batakwangirikira muri ibi biruhuko.

Impamvu y’iyi gahunda irumvikana. Ubu turi muri bya bihe buri munyeshuri wese yaba uwo mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye ahora yifuza kugeramo.

Ni ibihe by’ibiruhuko bikuru aho abana baba bagomba kumara iminsi irenga 60 batabyutswa buri gitondo ngo amasaha y’ishuri yageze.

Nubwo ibi bihe ari byiza, umubyeyi utabyitwayemo neza ashobora kuhakura imbwa yiruka, ibyari ibyishimo bikaba amarira ku muryango wose.

Uyu ni wo mwanya ababyeyi baba bafite inshingano zikomeye, bakareka abana bakidagadura, ariko bakabacungira hafi kuko ibishuko byabaye byinshi na cyane ko turi mu Isi y’Ikoranabunaga umwana ashobora kwangirika ntubirabukwe.

Aha ni na ho ababyeyi babiteguye neza, bafata abana babo bakabajyana mu bigo bitanga amasomo y’ibiruhuko, amwe atandukanye n’ayo biga mu ishuri, ha handi umwana aba yidagadura ariko anabona andi masomo yamufasha mu buzima busanzwe.

Abahanga bagaragaza ko mu bihe by’ibiruhuko umunyeshuri afashijwe neza, ashobora kumenya byinshi kuruta uko yabyungukira imbere ya mwarimu.

Ni imirimo muri David’s Temple Music School, ikigo giherereye i Remera mu Giporoso ku Itorero Angilikani ry’u Rwanda, bamenye kare, kuko imyaka ibaye icyenda gifasha ababyeyi muri ubwo buryo.

Gifite uburambe muri ayo masomo kuko mu myaka icyenda ishize ryigisha abana bato bafite guhera ku myaka itatu kugera kuri 18 bakigishwa umuziki wo ku rwego mpuzamahanga, bigakorwa buri mwaka mu biruhuko bikuru.

Umuyobozi Mukuru wa David’s Temple Music School, Ntigurirwa Peter, yabwiye IGIHE ko gushinga iri shuri bigamije gufasha abana kwagura impano no kubarinda guhugira mu bidafite umumaro.

Ati “Urabona hano mu Mujyi wa Kigali, nta shuri na rimwe riratangira kwigisha abana batangiye nta bumenyi na buke mu bya muzika rihari. Duhera ku bana b’imyaka itatu bataramenya na kimwe tukabigisha bakamenya. Dufasha ba bana ahandi badafata. Buriya hari igice kimwe cy’ubwonko gikora neza uko umwana agenda acuranga kurushaho.”

Yavuze ko uyu mwaka bongeyemo amasomo ya Karate kuko na yo ifasha abana mu bijyanye n’imyitwarire myiza, “kuko usanga abayize neza bibagirira umumaro muri sosiyete babamo. Dufite ababimu bafite ubunararibonye bwo ku rwego mpuzamahanga”

Kugeza ubu hamaze kwigishwa abana basaga 1200, aho ubuyobozi bw’ishuri bugaragaza ko bitanga umusaruro, haba kuri bo no ku babyeyi, kuko bamwe banakomeje aya masomo ya David’s Temple Music School nk’umwuga wabo.

Kuri iyi nshuro David’s Temple Music School iri kwakira abanyeshuri bagomba kwiga muri ibi biruhuko, biteganyijwe ko bagomba kwiga amasomo abafasha gucuranga mu itsinda ry’abacuranzi n’andi ajyanye n’imbyino gakondo n’imikino njyarugamba ya Karate.

Abana biga amasaha ane n’igice ku munsi, bakiga iminsi itatu mu cyumweru, kuva Saa mbiri z’igitondo kugeza Saa Sita n’Igice, kuri ubu bakaba bakomeje kwakira abana nubwo amasomo yatangiye.

Umubyeyi aba asaba kwishyurira umwana we ibihumbi 85 Frw ku bana bashaka kwiga gucuranga gitari, piano n’ingoma zigezweho mu gihe abigishwa kubyina n’imikino njyarugamba ya Karate baba basabwa kwishyura ibihumbi 45 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa David’s Temple Music School, Ntigurirwa Pierre Claver agaragaza impamvu bashyizeho ishuri ryo mu biruhuko
Umuyobozi Mukuru wa David’s Temple Music School, Ntigurirwa Peter agaragaza impamvu bashyizeho ishuri ryo mu biruhuko
Abana bigishwa gucuranga gitari bya kinyamwuga
Abasoje amasomo bagabwa impamyabushobozi zerekana ubumenyi bahawe
Abo muri David’s Temple Music School bavayo ari intyoza mu gucuranga piano
David’s Temple Music School itanga n'amasomo ajyanye no kuvuza ingoma zigezweho
David’s Temple Music School itanga n'amasomo atandukanye kuva ku bana bafite imyaka itatu kugeza ku bafite imyaka 18
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza