IGIHE

Abakozi b’ingoro y’Umwami mu Rukali bigiye isomo ku rwibutso rwa Gisozi bazifashisha mu kazi kabo

1 11-06-2019 - saa 18:26, Sekamana Mathias

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena, itsinda ry’abakozi 14 b’ingoro y’u mwami mu Rukali i Nyanza basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruhereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Aba bakozi babanje gusobanurirwa amateka y’igihugu, uko abanyarwanda bari babanye mbere y’umwaduko w’abazungu, uko babibwemo amacakubiri ari nayo yaje kurugeza kuri Jenoside.

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro y’Umwami mu Rukali Madamu Yvonne Gahongayire kuba baje gusura urwibutso rwa Jenoside bagamije kugira ubumenyi ku mateka y’igihugu dore ko mu kazi kabo bahura na benshi baba bashaka kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’abantu dufite aho duhurira no kwakira abashyitsi, bidufashije kunoza imikoranire kuko hari abava hano bakaza mu Rukali hari n’abava mu Rukali bakaza gusura uru rwibutso.Bigiye kudufasha mu rwego rwo kumenya ngo aba bantu aho bavuye babwiwe amateka aya n’aya cyangwa se tuvuge ngo aho bagiye bavuye mu Rukali barababwira amateka aya n’aya.”

Umuyobozi w’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Médard wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’Ingoro z’Umurage, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi kuba basuye urwibutso kuko byongereye ubumenyi abakozi bose.

Yongeyeho kandi ko bibafasha kumva basubije agaciro inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Aba bantu bakora hano dufite byinshi duhuriye ho. Bo nubwo bibanda ku mateka y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside n’uko yakozwe naho twe tukibanda ku mateka y’abami n’imibereho yabo n’abanyarwanda mu Rwanda rwo hambere, ariko duhuriza ku buryo ubumwe bw’abanyarwanda bwaciwemo n’abazungu bagamije kubasha kutuyobora.”

Yakomeje agira ati “ tubifata nko kongera guha agaciro abacu bashyinguye aha no kutwibutsa kuzirikana aya mateka.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguye mo imibiri y’inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aha berekwaga filime igaragaza ubuzima bukomeye abarokotse Jenoside banyuzemo mu gihe cya Jenoside na nyuma y'aho-003
Bamwe mu bakozi b'Ingoro y'umwami mu Rukali bitegereza amafoto ya bamwe mu bana bazize Jenoside
Bashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside
Umukozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,Dieudonne Nagiriwubuntu asobanurira abakozi b'Ingoro y'Umwami mu Rukali
Abakozi b'Ingoro y'Umwami ubwo bari bageze imbere mu rwibutso basobanurirwa uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa
Umuyobozi w’Ingoro y’Umwami mu Rukali Madamu Yvonne Gahongayire yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Igitabo abashyitsi bandikamo ubutumwa bwabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakozi b'Ingoro y'Umwami mu Rukali ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-11 23:22:43

Aba bakozi bagiye ahatariho. Jye nifuza ko bazajya ku Rucunshu bakareba uko bahashyira inzu ndangamuco (musee) y’intambara yahabereye muri 1896.

Kwamamaza