Inkubito z’icyeza zasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho ndetse no kugendera ku buzima bufite intego mu rwego rwo guharanira iterambere ryabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangiye mu 2005, igamije gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.
Muri gahunda yo guhugura no gufasha abanyuze muri iyo gahunda, abakobwa n’abagore b’Inkubito z’icyeza basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahura na yo, kugira amahitamo mazima, inshuti nziza ndetse no guharanira gukorera ku ntego.
Baho Hortense yagaragaje ko ari amahirwe uru rubyiruko rufite yo kuba rubasha kuganirizwa no kwerekwa inzira.
Yagaragaje ko mu rwego rwo kugera ku ntego no gutera intambwe bisaba kugira intego ihamye y’icyo wifuza kugeraho kandi ugaharanira kubigeraho.
Ati “Ndashimangira ko udashobora kugera ku ntego nk’uko bikwiye udafite intumbero ugenderaho. Ikintu cya mbere ni ukugira ibintu ibyawe no kugira intego. Ntuzatekereze ngo uzagera ku kintu gikomeye mu buzima, utitaye cyane ku ntangiriro zacyo.”
Yerekanye ko inzira umwana anyuzemo akiri muto usanga ari yo akurikiza bityo ko bakwiye kwitoza gukora ibyiza mu buto bwabo no guharanira impinduka nziza.
Ukora Itumanaho muri IHS, Toni Martinez, yavuze ko mu gukora yabasabye ko bakwiye kugira amahitamo mazima yo kubasha guhuza akazi n’ubuzima bwa buri munsi cyane ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga bisaba buri wese gukoresha igihe cye neza.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Nkingi Rosette, yavuze ko ibi biganiro bikwiye kugira uruhare rufatika mu guhindura urubyiruko, yemeza ko bakwiye guharanira kwirinda kubakira ubuzima bwabo ku bandi.
Ati “Bakobwa bakiri hano ntimuzigera mwitesha agaciro, mumenye icyo mushaka mu buzima kandi mushake inshuti nziza. Kuko inshuti itagufasha iraguhamba. Usabwa kugira inshuti nziza, iri ku guhamba uyishyire ku ruhande. Buri munsi dukora amahitamo, rero uzakore amahitamo mazima. Kandi ukabaho mu buzima bufite intego, kuko ubudafite intego ni nk’umwanda.”
Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nzima no guharanira gutanga umusanzu ufatika kuri sosiyete mu gukemura ibibazo bikigaragara.
Umwe mu bahuguwe, Mukanshimiyimana Olive, yagaragaje ko mu biganiro n’inama bahawe byabunguye ubumenyi kandi kuri we yakuyemo igitekerezo cy’umushinga ashobora gukora mu rwego rwo kwiteza imbere no gutanga umusanzu ku gihugu.
Ati “Ubwo abaduhuguraga bavugaga nahise ntekereza mbona ko hari ibintu nakabaye nkorera abana cyangwa abari munsi yanjye. Nabonye ko nkwiye gukora umushinga ushobora gufasha abakiri bato nkabubakamo icyizere ku buryo bashobora gukura bafite intego kandi bumva ko bazavamo abantu bakomeye.”
Yashimangiye ko uwo mushinga azaharanira kuwushyira mu bikorwa bishingiye ku nama yahawe zizamufasha guharanira kugera ku ntego, kugira uruhare mu guhindura sosiyete ndetse no kuzana igisubizo ku kibazo runaka.
Abaganirijwe bagaragaje ko bungutse byinshi birimo inama zizabafasha kugera ku ntego z’ubuzima ndetse baniyemeza gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bikigaragara muri sosiyete.
Amafoto: Nzayisingiza Fidel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!