Abahoze ari abarwanyi b’Umutwe wa M23 babarizwa mu Rwanda aho bahungiye, basabye Guverinoma ya RDC kwihutisha gahunda zigamije ko basubira mu gihugu cyabo nk’uko biri mu masezerano yemeranyijweho hagati y’impande zombi.
Mu 2015 Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC zashyize umukono ku itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi ryemeza itahuka ry’abahoze ari abarwanyi ba M23 ndetse n’ibindi bizakurikiraho.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’aba barwanyi bari mu nkambi iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ryamagana ibikorwa by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikavuga ko badashyigikiye umuntu uwo ariwe wese ubangamira amahoro mu Karere.
Rikomeza rigira riti “Dusabye Guverinoma ya Congo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Kigali igafata ikibazo cy’itahuka ry’abahoze muri M23 nk’ikintu cy’ingenzi.”
Mu mpera z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye Guverinoma ya Congo gutangira ibiganiro bigamije ko aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bacyurwa bagasubira mu gihugu cyabo. Kuva mu 2013 ubwo batsindwaga, basabye igihugu cyabo kugirirwa imbabazi hanyuma bagatahuka.
Aba barwanyi bari bafite icyizere ko kubacyura bizihuta ariko kugeza ubu bigenda biguru ntege. Muri Nyakanga umwaka ushize, Guverinoma ya Congo yari yemeye kohereza mu Rwanda intumwa kugira ngo ziganire n’aba bahoze ari abarwanyi.
Raporo ya komisiyo yakoze isesengura ku kibazo cyabo, ifashijwe n’u Rwanda, ivuga ko intumwa za RDC n’iza M23 zaganiriye ku kuba aba bahoze ari abarwanyi bahabwa imbabazi, bagashyirwa mu gisirikare ndetse RDC ikagira uruhare mu gucyura ku bushake impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono ku wa 25 Nyakanga 2020 na Jean Marie Runiga Lugerero rishima u Rwanda ku bw’umusanzu warwo mu bikorwa bigamije iyubahirizwa ry’amasezerano agamije amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ryasabye abahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe aho baherereye hose, kwitandukanya n’ibikorwa ibyo aribyo byose bigamije guhungabanya amahoro n’ikintu cyose cyayabangamira. Rivuga ko ibyo bikorwa byaba binyuranye n’amasezerano ya Addis Abeba n’aya Kigali yashyizweho umukono muri Nyakanga 2019.
Mu masezerano ya Addis Abeba impande zombi zagiranye harimo ko abari abarwanyi ba M23 bagomba gucyurwa ku bushake nyuma yo guhabwa imbabazi n’Ubutabera bwa RDC no gukururwaho impapuro zibata muri yombi.
Tariki ya 23 Werurwe 2009 ni bwo Ishyaka rya NCDP (National Congress for the Defence of the People) ryasinye amasezerano y’amahoro na Leta ya Congo/Kinshasa.
Kutubahiriza amasezerano yo ku wa 23 Werurwe byatumye tariki ya 4 Mata 2012, iri shyaka rivamo Umutwe wa Gisirikare wa M23, winjiramo na bamwe mu basirikare b’igihugu bavugaga ko badafashwe neza. M23 ni ’Mouvement Mars 23’ bijyanye n’itariki y’amasezerano y’amahoro.
Uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu duce tugize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ugera n’aho ufata Umujyi wa Goma tariki ya 20 Ugushyingo 2012.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!