IGIHE

Abagororwa bagiye kujya bashyirwa aho bigishirizwa ubuzima bwo hanze mbere yo gutaha

0 12-02-2019 - saa 13:04, HABIMANA James

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), kirateganya kubaka ahantu hazajya hafasha abagororwa bagiye gusoza ibihano n’abahawe imbabazi, kumenya ubuzima bwo mu miryango yabo ndetse banahuzwe na yo.

Iyi gahunda igamije gufasha aba bantu kongera kugirana umubano mwiza n’imiryango yabo baba barasize hanze mu gihe bari muri gereza.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ibi ubwo yari mu karere ka Musanze, atangiza umushinga uzamara imyaka itatu ugamije gufasha mu bijyanye n’ubukungu abagore n’abana bari muri gereza, mu gihe barimo ariko no mu gihe bavuyemo.

Busingye yavuze ko izi nzu zizajya zakira abagororwa bakeneye kuba bakongera guhuzwa n’imiryango yabo.

Ubwo yavugaga ku gitekerezo cyo gushyiraho izi nzu, Busingye yavuze ko leta yasanze ko hari abagororwa bananirwa kuba mu buzima bwo hanze ya gereza, ari nabyo usanga nyuma biteje amakimbirane mu miryango.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’abantu bagaruka mu ngo zabo bavuye muri gereza, bahagera ugasanga bibaye ikindi kibazo, kongera gushyira hamwe bikaba ikibazo, kumenya ibyo abana bakora, kumenya ibyabaye ku bo bashakanye mu gihe batari kumwe n’ibindi.”

Minisitiri Busingye yavuze ko umugororwa ashobora kujya aha hantu mu gihe hazaba habura umwaka umwe ngo asubire mu muryango we, akazigishwa indangagaciro no kongera guhuzwa n’umuryango we.

The New Times yanditse ko abagororwa bazajya bemererwa kuba bahura n’imiryango yabo mu buryo bwose bushoboka, kujya mu rugo rimwe na rimwe mu cyumweru n’ibindi.

Ubwo yabazwaga igihe iyi gahunda izatangirira, Busingye yavuze ko iki gihe kitarateganywa, gusa RCS ikaba irimo kureba uko bizakorwa.

Yavuze ko RCS yahawe amabwiriza kugira ngo ibisesengure bizanatangire gukorwa gahoro gahoro, gusa yagaragaje ko atari ikintu cyahita gitangira nonaha, ariko biri muri gahunda.

Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo, yavuze ko inyingo igaragaza uko bizakorwa yatangiye, yizeza ko izi nzu zizatangira gushyirwaho vuba.

Minisitiri Busingye ubwo yari mu Karere ka Musanze gutangiza umushinga uzafasha abagore n'abana bagororwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza