IGIHE

Abagore batwite bo mu cyiciro cya mbere bazajya bahabwa 7500 Frw ku kwezi

18 12-01-2019 - saa 11:40, Mukwaya Olivier

Abagore batwite bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe (abatishoboye) bo mu turere 13 dufite abana benshi bagwingiye n’abafite ibibazo by’imirire mibi, bazajya bagenerwa 7 500 Frw buri kwezi n’ifu ya Shisha kibondo, kugeza umwana yujuje imyaka ibiri uhereye igihe bagiriye kwipimisha inda.

Aya mafaranga y’inkunga ku bagore batwite azajya ahabwa ababyeyi bo mu turere 13 twa mbere mu kugira abana bagwingiye, bikaba bizashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA)

Iyi gahunda igamije gukemura ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, hitawe by’umwihariko ku babyeyi batwite, abonsa n’abana bakiri bato kugeza ku myaka ibiri. Izahera muri Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera.

Imibare yo mu 2015 yerekana ko ku rwego rw’Igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.

Intara y’Iburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ringana na 45%, Amajyepfo 41%, Amajyaruguru 39%, Uburasirazuba 39% naho Umujyi wa Kigali 23%.

Nyabihu yaje ku mwanya wa mbere na 59.0%, Ngororero iba iya kabiri na 55.5%, Karongi 49.1% na ho Rubavu iza ku mwanya wa Kane na 46.3%.

Rubavu nka kamwe mu turere 13 dufite abana benshi bagwingiye, yagenewe inkunga mu mushinga u Rwanda rufite wo kunganira imiryango itishoboye mu kwita ku mirire, kubigisha kwita ku bana no gukurikirana uburyo izi gahunda zose zishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Murara mu Murenge wa Rubavu, Nakure Françoise, avuga iyi gahunda ari iyo kurwanya imirire mibi ituma abana bagwingira.

Ati “Umugore uri mu cyikiro cya mbere azajya ahabwa ifu y’igikoma imufasha kugira ngo umwana atwite azakure neza ahabwe n’amafaranga 7500 Frw kugeza umwana yujuje amezi 24 buri kwezi kuko turi mu ba mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye”.

Iyi gahunda izatangira kuva taliki 15 Mutarama 2019, aho abayobozi b’utugari basabwa gutanga urutonde rw’ababyeyi bazafashwa.

Nakure asaba ababyeyi kubahiriza gahunda zo kuboneza urubyaro kuko iyi gahunda ireba umuryango itareba buri mwana babyaye.

Ati “Niyo waba wabyaye impanga enye uzajya uhabwa amafaranga 7500 Frw, ni amafaranga azatangwa ku muryango ntabwo ari kuri buri mwana atari ibyo wasanga hari umugore ubyara buri mwaka”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko iyi gahunda atari iyo gukangurira abagore kubyara cyane ahubwo ari ukurwanya ikibazo cy’imirire mibi gitera abana kugwingira.

Ati “Iyi gahunda nk’ubuyobozi mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi kuko byagaragaye ko umubare munini w’abana uhura n’ikibazo mu minsi 1000 uhereye igihe umugore akimara gusama, ntabwo ari ukubashishikariza kubyara ahubwo turanabakangurira kuboneza urubyaro”.

Umugore uzajya asama azajya akomezanya iyi gahunda n’umwana atwite naho ucutse ajyanwe muri gahunda ya shisha kibondo kugeza agize imyaka itandatu agiye gutangira amashuri abanza.

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi baherutse gushyira umukono ku masezerano ya miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 19 Frw yabanjirijwe n’izindi miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika, zingana na miliyari 47.25 Frw agenewe kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu mu turere 13 dufite ikibazo kurusha utundi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ndijeando 2019-01-17 20:21:05

Sindi umushakashatsi ariko ndabona ariya mafaranga atazadufasha gucyemura ikibazo cyo kugwingira kubona amafaranga ni kimwe kuyakoresha icyo agenewe Cyane kuri bariya bagenerwa bikorwa no ikindi gusa ndabona birazamura umubare wabatwita hari hakwiriye ko bahabwa ibiribwa kuruta amafaranga.

2
Ruheza 2019-01-14 20:57:17

Uyumushinga, abawuteguye bawigeho neza, kuko ugiye gutuma hiyongera ibyaro mubaturage, nubundi umuntu ubyara ari mucyicyiro cyambere Aba afite ikibazo, kuko ntiyishoboye none agiye kubyara undi natwe utazishobora, so, njye mbona ayo a
mafranga yakagiye mukuboneza urubyaro kuko ndakeka ikibazo igihugu gifite nubwiyongere bwabaturage kandi igihugu kidafite ubushobozi bwokubabonera imirimo,

3
Mukristo 2019-01-14 08:55:06

Hari abantu benshi bakennye nyamara bafite ingufu zo gukora; hari abo usanga bahora babunza akarago bajya aho bibwira ko ubuzima bwagenda neza. Nibafashwe kubona igishoro n’ubujyanama bakore imirimo bihangiye, abatabashije kwihangira imirimo bafashwe kubona ibyo gukora bagenerwe igihembo. Namenye ko byatangiye gukorwa, nimukomereze aho: ya mafaranga yajyaga atangwa ku barokotse biga, ubwo atagikoreshwa ibyo, imisanzu yayo yatangwaga n’abanyarwanda bose, nikomeze itangwe ariko noneho ishyirwe muri ibyo twatangiriyeho tuvuga (gufasha abanyarwanda bose b’abakene).

4
Mujyanama 2019-01-13 15:47:19

Noneho abana ntituzabona aho tubakwiza no kugwingira biziyongera kuko umuryango niba ufite abana batanu ntacyo ayo mafranga azabamarira ubu bagiye gutwita mwumirwe!!ahubwo ayo mafranga bakagombye kuyagenera umubyeyi wo mucyiciro cya mbere waboneje urubyaro nabwo byigihe kirekire!!uwakoze iyi nyigo simupinze ariko yabitekereje nabi pe! Muzaba mumbarira

5
pilot 2019-01-12 22:47:20

Turashimira cyane Leta y,urwanda ikomeje kudufasha kurwanya igwingira ry,abana Muturere tumwe na tumwe ,
Gusa ikikibazo kizagenzurwe cyane kubagore batwite bazahabwa iyinkunga , kuko usanga ababyeyi benshibatakibyara ahubwo ugasanga afite abana bane batwite bityo bikazaba ibibazo ,

Hagomba kujyaho amasezerano kumubyeyi wahawe iyinkunga ajyanye no kuboneza urubyaro byigihe kirekire , utabikoze akaba yabihanirwa ,

6
Bob 2019-01-12 22:29:22

Baraje barwanire ikiciro cya1 sasa noneho mwumirwe,

Lets wait and see

7
er 2019-01-12 15:30:50

Umubare wabana bavuka ugiye kwiyongera Cyane.kandi abari muri kiriya kiciro nibo abdicate babyara

8
Jeanine 2019-01-12 15:13:28

ubundi iyi gahunda yakabanje gutangizwa na gahunda yokuringaniza imbyaro kuri muri muryango, nibura ayo mafaranga akagenerwa umubyeyi utarangeje abana babiri cyangwa batatu. kuko abanyafrica ndabazi ubu abo badamu bazabigira ubushinga wokubona kumafaranga usange barabyara indahekana nkana kugirango ajye yibonera agashahara 7500 kukwezi. uwo mushinga niwigwe neza kuko ushobora kutagera kuntego kubera kunanizwa nokwiyongera gukabije kwabana.
Ikindi nakwongera nuko abandi bomubindi byikiro nabo bazakeneea ayo mafaranga cyane cyane ko ubudehe burimwo amakosa kubera ko hari abakene bashyizwe mubyikiro byabantu bifashije, usange biteye amashyari mumidugudu. ..... noneho wamukene akaba atiwe ubyara benshi kuko ari mukiciro cyambere wawundi womucyakabiro wakabaye mucyambere usange atabyaye kubere kudafashwa na leta. ubundi Late yakaba igenera buri wese wenda umutindi bakamugenera nka 5000 hanyuma uwo mucyakabiri bakamugere nka 2500. kugirango leya ifashe abantu bose bizafasha kubana neza noguturana neza hataje mwo amashyari inzangano namarozi etc......

9
Emmy 2019-01-12 14:27:09

Bye bye planing family

10
Nsabimana Felix 2019-01-12 13:52:15

Iyi gahunda ninziza gusa hazabaho ikibazo cyo kwiyongera k’urubyaro bashaka Ariya mafaranga , gusa igitekerezo nicyiza cyane ariko abishinzwe bazacunge neza bizahabwe koko ababikwiye

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza