Nyuma y’aho mu kwezi gushize Guverinoma y’u Rwanda yinjiyemo amaraso mashya, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagabanyije abayigize uturere buri wese agomba gukurikirana.
Iyi Guverinoma igizwe n’abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose hamwe 26, bituma hari uhabwa gukurikirana uturere tubiri mu gihe mbere abayigize bageraga kuri 31 bigatuma buri karere kiharira umwe.
Uko ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagabanyijwe uturere babimenyeshejwe binyuze mu ibaruwa yo ku wa 5 Ugushyingo 2018.
Uko abagize Guverinoma bagabanyijwe uturere
1. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yahawe Bugesera
2. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, yahawe Burera
3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yahawe Gakenke
4. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Sezibera Richard, yahawe Gasabo
5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yahawe Gatsibo
6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yahawe GICUMBI
7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yahawe Gisagara
8. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver, yahawe Huye
9. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yahawe, Dr Ndagijimana Uzziel, yahawe Kamonyi
10. Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yahawe Karongi
11. Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, yahawe Kayonza na Rwamagana
12. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yahawe Kicukiro.
13. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yahawe Kirehe
14. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yahawe Muhanga
15. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yahawe Musanze
16. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yahawe Ngoma
17. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, yahawe Ngororero
18. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, yahawe Nyabihu
19. Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yahawe Nyagatare
20. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yahawe Nyamagabe
21. Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yahawe Nyanza
22. Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli na gaz, Francis Gatare, yahawe Nyarugenge
23. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahawe Nyaruguru
24. Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert, yahawe Rubavu
25. Minisitiri w‘Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yahawe Ruhango
26. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yahawe Rulindo
27. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yahawe gukurikirana Rusizi na Nyamasheke
28. Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi , Kamayirese Germaine, yahawe Rutsiro
Iri tangazo rivuga ko abagize Guverinoma bagomba gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange.
Rigira riti “By’umwihariko muzakurikirana uko imihigo y’akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo ubuyobozi bw’akarere bugenda buhura nabyo mu iterambere. Musabwe gusura akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi, mugatanga raporo y’uko gahagaze. Ni ngombwa kandi kugena gahunda y’uburyo muzajya musura imirenge yose igize akarere mushinzwe.”
Paji: 1 | 2
Kirehe wenda yahangana nabakozi ba errigation Nasho abaturage bararira ayo kwarika gusa twishimiye made Mukabaramba Twiteguye Kumugezaho Ibibazo
Minister Soraya, turamwishimiye I Nyanza.
Tuzanire abo bakire ba Banyenyanza n’inganda zabo hano Busasama urebe ngo Nyanza turavahasi
Nyaruguru bitekukubeshyerana kubera amashyari hari abantubaheze mumagereza kubera amashyari yabagenzibabo bifite babatangira zaruswa bakabafungisha
Muvuze Akarere:Ngoma munyibutsa byinshi 1-Tinya Akarere:Na president ubwe yivugiye ko Uko ahasize niko ahasanga yibaza impamvu hadatera imbere? Reba kuba imihigo yose yahigwaga na meya bahayoboye nta numwe wakozwe wo mu murenge wa Remera Nkicyo kibuga cyumupira kiri ikabare ahitwa kabuye ntagishya cyakozweho kandi barakabyaga ngo kizaba ikibuga kikitegerezo mumujyi ntara Y’iburasirazuba .amazi yagombaga kugezwa mu mago cyane ayegereye umuhanda ntayazanywe . Amatara yo kumuhanda yari kuva aho hari kubakwa icyo kibuga cya Kabuye akamanuka mwivundika akagera Rompuwe ntayahashyizwe habe na buji bahacishije . Iterambere bavugaga ko ruzagera kuri buri muturage wo muri uwo murenge warakurahe ? .... Nibyinshi umuntu wahawe aha hantu ahawe ikigeragezo . Kuko hari nabakire ba ngoma iyo batakwiyumvamo ntiwahakorera kabiri niba bagusabye bati runaka ntidushaka ko atera imbere ushatse umwitendekeho kuko niwanga ibyo bazagutegeka uzisanga utakiri kugatebe ikindi nakugiraho inama Nakarere kabamo ivangura rishingiye kubwoko ubwo nibakubwira bati uriya ntitumushaka uzahite ukora Uko bagutegetse nubyanga uzakurwa kugatebe . Ikindi murabo bacuruza baho harimo abatinyitse cyane nkintare nibo bafata imyanzuro yicyo ugomba gukora uzahita unabamenya nuhagera uzage mu mujyi wa kibungo wibarize na Mahibobo yaho uti nyereka Intare batinya mubacuruzi baha no mu bize bino uzahita ubabona umanuke ugere ahitwa Rompuwe naho bazabakwereka ukomeze kabare ubaze abatinyitse nabo uzababona gusa nukora ibyo bagutegetse uzahaba ubuziraherezo ...urabe wumva mutima muke wo murutiba. Ndakurabuye ubwo niduhura uzasengera ka mitsingi

Uwahawe ngoma (kibungo) nange mugiriye impuhwe impamvu sinzi ko azabasha gusoza kubaka ikibuga cy’umupira cyari kuba iki kitegerezo cyari cyaratangijwe mbere ya 1994 mu murenge:Remera Akagari:Nyamagana Ahazwi kukazina ka Kabuye hafi n’ikigo cyamashuri y’i kabare higeze no kubera ibikorwa byo kwiyamamaza kumukuru w’igihugu 2-sinzi niba azabasha kugeza amazi muri buri rugo rwegereye umuhanda mu Rugari twa Kinanira na Ryinteko cyane namafaranga yari gukoreshwa muri ibyo bikorwa yari we 3-sinzi niba azabasha gushyiraho ubwisanzure kuburyo buri muntu areshya nundi kuko haba ivangura rishingiye ku moko kuburyo batakwiyumvamo utanahakorera unahakoreye ntiwakwaka inguzanyo nguzayihabwe utari uwabo 4-sinzi ko azabasha guteza imbere umujyi wa Ngoma kuva Ahitwa Rompuwe kugera mumujyi wa kibungo nkuko byari biteganijwe 5-sinzi niba azabasha kwesa umuhigo wo gushyira amatara yo ku muhanda yagomba guhera ahitwa Kabuye kuri kiyosike y’amazi akamanuka akagera ahitwa Rompuwe agahura nayajya mumujyi iki nakibasha nzamenya ko nibindi azabibasha uretse ko ari ninzozi kuko ibi byaniranye mu myaka 40 ishize sinziko we haricyo yakora. Katubitege amaso. Niba atari cya gipindi .

Wenda ruhango nayo yagira icyo yirata da!!! ubwo c nimirenge yo mubyaro bazayigeramo ra ??? hahhhh Wenda badukorera umuhanda ruhango__gitwe__buhanda__ .Director Urayeneza Gerard akabona advantage ubundi ruhango ikamamara.
Gatete tuguhaye ikaze iwacu ngwino tubahige basigare basiganuza imihanda amashanyarazi amazi byose byose tubigereho 100/100
Uwahawe akarere ka Ngoma niwe wahawe umukoro ukomeye kuko Kibungo niko karere katajya Gatera imbere imyaka mirongo itanu irashize ntagashya kereka wenda niba buri murenge waho bawuhaye meya
Paji: 1 | 2