IGIHE

Abagenzacyaha bashobora kuzajya baherekeza dosiye zikomeye mu nkiko

0 8-02-2023 - saa 14:58, Ntabareshya Jean de Dieu

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yagaragaje ko hari kwigwa uburyo abakora mu Bugenzacyaha bazajya bagaragara mu nkiko bagasobanura kuri dosiye zimwe na zimwe binyanye n’uburemere bwazo.

Ibi byagarutsweho nyuma y’icyifuzo cy’Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, mu Ntara y’Iburasirazuba mu nama rusange y’abakozi ba RIB, kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023, wagaragaje ko abagenzacyaha bakwiye kujya baherekeza Ubushinjacyaha mu gihe cyo gusobanura dosiye kuko hari ubwo hakenerwa ibisobanuro bikaba byatangwa mu buryo buhabanye n’ubwo uwakoze iperereza yashakaga kuvuga.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabwiye itanganzamakuru ko hari gukorwa isuzuma ku buryo abagenzacyaha bajya baherekeza amadosiye amwe n’amwe hashingiwe ku buremere bwayo bakayaherekeza mu rukiko.

Ati “Iyo abagenzacyaha baherekeje dosiye bakagera mu nkiko, ntabwo ari zose ariko hari iziba zikomeye zisaba ko uwageze aho icyaha cyakorewe ashobora kubisobanurira umucamanza neza, ku buryo agira ishusho y’uko cyagenze. Ni ibintu tuzigaho tukareba igihe byakorwa n’ibyaha byakorwaho.”

Dr Ugirashebuja yagaragaje ko Minisiteri y’Ubutabera iri kubyigana ubushishozi kugira ngo harebwe imanza abagenzacyaha bajya baherekeza dosiye mu rwego rwo kunoza imikoranire mu ruhererekane rw’ubutabera.

Ati “Ntabwo bisaba ko abagenzacyaha bazajya bakurikirana urubanza kuko bibaye ibyo wasanga n’imibare bafite n’amikoro bafite byasaba ibindi birengeje ibyo dufite uyu munsi. Byasaba ko tugendeye ku ngufu dufite n’amikoro n’ubumenyi abantu bamaze kugira bakaba baherekeza dosiye zimwe na zimwe ariko tuzagenda tubigeraho intambwe ku yindi.”

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko hari aho bigaragara ko umushinjacyaha ashobora kubusanya ibisobonuro ku miterere ya dosiye bikaba byaba intandaro y’uko uregwa atabona ubutabera bukwiriye.

Ku rundi ruhande, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe, yabwiye IGIHE ko iyo umucamanza ari mu rukiko aba ahagaze hagati y’impande zihanganye bityo ko iyo uruhande rumwe runaniwe kwisobanura aba ari amahirwe y’urundi.

Ati “Umucamanza ahagarara hagati y’ababuranyi bombi, ni ukuvuga Ubushinjacyaha n’ushinjwa. Nta mbogamizi na nkeya urukiko rufite niba Ubushinjacyaha budashobora gusobanura dosiye aba ari amahirwe k’ushinjwa bigaragara ko nta cyaha cyamuhama.”

Ubusanzwe iyo umuntu atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha runaka n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, rukora iperereza ku byo ashinjwa hagakorwa na dosiye ye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha na bwo buba bufite iminsi itanu yo gusuzuma dosiye, ikiregerwa no kureba niba koko hari ibimenyetso bifatika bigize icyaha bukabona kuyiregera urukiko cyangwa bukayishyingura.

Mu gihe cy’iburanisha, Ubushinjacyaha ni bwo bugaragara mu rukiko bushinja cyangwa bushinjura uregwa hagendewe ku bimenyetso byakusanyijwe n’abagenzacyaha bigasesengurwa mu Bushinjacyaha.

Mu mpanuro Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja, yahaye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yabasabye kugira amakenga n’ubushishozi mu kazi kabo ko kugenza ibyaha.

Yashimingiye ko imyitwarire ikwiye kuranga umugenzacyaha mwiza irimo kuba inyangamugayo, kwirinda ukwibeshya uko ari ko kose, kudashingira gusa ku bigararara, kwirinda kuyoborwa n’amarangamutima no kwigenga mu kazi k’iperereza.

Minisitiri Ugirashebuja yongeye kugaraza ko politiki nshinjabyaha nshya u Rwanda rwatangije yatekereje ku kuba gufunga byaba amahitamo ya nyuma mu gukemura ibibazo.

Abagenzacyaha bari bahuriye mu nama ku rwego rw'igihugu
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja yagaragaje ko abakora mu Bugenzacyaha bakwiye kwitwararika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza