IGIHE

Abadepite batunguwe no kumva Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rurenganwa

19 6-11-2019 - saa 10:39, Habimana James

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, bavuze ko bitumvikana uburyo abantu bakomeza gusuzugura Urwego rw’Umuvunyi rwagombye kurenganura umuturage, ku buryo bigera aho rutsindwa mu nkiko mu buryo butumvikana.

Intumwa za rubanda zabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yagezaga ku Nteko Rusange raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Mu gutanga iri raporo, Murekezi yavuze ko hari ibibazo bya ruswa bagiye bakurikirana mu nkiko birimo ibirebana na ruswa, bimwe bakabitsinda ariko ibindi bakabitsindwa mu buryo bavuga ko budasobanutse.

Mu kugaragaza uko ikibazo gihagaze, Murekezi yavuze ko hari ibirego icyenda bakurikiranye mu nkiko birebana na ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rutsindamo imanza birindwi, bibiri rurabitsindwa.

Murekezi yagize ati “Twareze Avoka, umukozi wo muri Nyagatare wakoraga mu by’ubutaka n’uwamufashaga kurigisa imitungo y’abaturage, twarabatsinze mu nkiko zibanze no mu rwisumbuye ariko bageze mu bujurire baradutsinda ariko ukabona ko bitumvikana ukuntu badutsinda, ku buryo ubu twohereje ikibazo kwa Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo arenganure rubanda.”

Yakomeje agira ati “Twasanze ko badutsinze mu buryo bitumvikana na gato, ugasanga umuntu afite umushinja ariko byagera igihe cyo kuburana wa muntu akabura, tugasaba ko urubanza rwigizwayo ngo azabanze aboneke ndetse n’urukiko rukatubwira ko ruzamwishakira ariko igihe cyo kuburana kikagera umuntu akabura, ukabona urukiko ruravuze ngo turaruca ntacyo bitwaye, bati urwego rw’umuvunyi ruratsinzwe, ibi bigatuma twumirwa, ariko tukabyemera kuko icyemezo cy’urukiko ntigihinyurwa, icyo twakoze ni uko twakurikije inzira z’amategeko twandikira perezida w’ukiko rw’ubujurire ngo abe yaturenganura.”

Abadepite bumijwe no kumva ko Urwego rw’Umuuvunyi narwo rurenganwa

Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko bitumvikana uburyo uru rwego ruvuga ko rwakorewe akarengane, kuko ibi bituma umuturage wari ufite icyizere kuri rwo acika intege.

Yagize ati “Niba umuntu yambuye abaturage hanyuma mugatsindwa nk’urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya akarengane, mwumva ishusho bitanga ari iyihe, abagize uruhare bose mu gukinisha Urwego rw’Umuvunyi bagomba nabo kubibazwa.”

Depite Mutesi Anitha we yavuze ko aho kugira ngo urwego abantu bizera rukaba ari narwo rufata ibyemezo bya nyuma, abantu bajye bagenda baruce amazi bikagera n’aho barutsinda mu nkiko, byaba bibabaje.

Yagize ati “Numva hakwiye gufatwa izindi ngamba zihariye ibi bibazo bigacika, abantu bakubaha Urwego rw’Umuvunyi kuko ni urwego natwe twubaha kandi duha agaciro.”

Murekezi yabwiye abadepite ko ikibazo cya ruswa koko gihari kuko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ubwe, yagaragaje ko hari abakozi 40 bo mu nkiko bahanwe kubera ikibazo cya ruswa.

Ati “Hari ubwo koko bigaragara ko n’abo bacamanaza hari ikibazo cya ruswa kibarimo, abo bagezwa imbere y’inama nkuru y’ubucamanaza bakisobanura, iyo dusanze ibyo bavuga nta reme bifite barahanwa bakirukanwa, ariko kwirukanwa ntabwo bihagije ahubwo bacibwa urubanza kuko baba batatiye ibanga.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga rwakiriye ibibazo by’akarengane 3,920 birimo 480 byakiriwe mu nyandiko.

Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko bajya batsindwa bakumva barenganyijwe mu nkiko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
HK ILD 2019-11-08 07:21:41

eee!!! Biratangaje kumva ko nurwego g’umuvunyi ruregana ubwose umuturage azarenganurwa nande ra? Murumva rubanda rugufi tutarashize?

2
Grevy 2019-11-08 04:00:19

Hhhhhhh, aba badepite dufite rwose baratangaje!!! ngo urwego rwu’muvunyi ngo nti rugomba gutsindwa? ngo gutsindwa ni igitangaza? none se ’’principes d’égalite devant la lois" ivuze iki? iyo ababuranyi babiri bari mu rukiko baba bareshya imbere y’amategeko, bivuze ko bashobora gutsinda cg gutsindwa. ikindi nta muntu numwe cg urwego na rumwe ruri hejuru y’amategeko. (banyakubahwa badepite). bivuze ko umucamanza mu bubasha afite yumva impande zombi, agaca urubanza akurikije icyo amategeko ateganya. ntabwo bivuze ko urwego rw’umuvunyi ruzajya rujya mu rukiko rwizeye gutsinda 100%,kuko ruba rufite uwo ruburana narwo kndi umucamanza akumva impande zombi.uretse urwego rw’umuvunyi na Leta nayo iratsindwa.ba Nyakubahwa ba Depite mujye mumenya procedures.

3
Mikeno 2019-11-07 11:10:31

Abadepite buri gihe bahora batungurwa. Niba umuvunyi yiyemererako atsindwa imanza kandi afitiye abatangabuhamya umuturage azatinyuka kujya guharanira inyungu ze mu cyaro gute doreko avoka agusaba ibihumbi 50 kugirango atange ikirego? Twatereye iyo nyine dutegereje ko uwiteka azaca urubanza.Igitangaje usanga uwo uburanya aziranye ninzego zubutabera ahubwo uagasaba imana ko udafungwa uzira guhuguza.Abatazi ubutabera bwacu bazajye babubarirwa.

4
Mujyanama 2019-11-07 02:09:02

abasomyi b’igihe muraho .
Ndagirango ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru ,
Abadepite batangajwe no kuba urwego rw’umuvunyi rutsindwa nibo bafite ikibazo gikomeye kurusha icyo urwego rw’umuvunyi rufite . icyakora muri iyi nkuru bigaragara ko izi nzego zombi zifite ibibazo bya technique bikwiye gukosorwa n’ababishinzwe .
Ndahera ku rwego rw’umuvunyi , ubusanzwe mumategeko hari ihame mumategeko y’imiburanishirize y’imanza ryitwa (fair trial ) , iri hame risaba umucamanza gufata ababuranyi kimwe , bagahabwa umwanya ungana wo kwisobanura kandi bose bakumva ko urukiko ruzabaha ubutabera , iyo rero umuvunyi atekereza ko najya kuburana munkiko azagenda afite isumbwe ntabwo byaba ari ukubahiriza iryo hame ryo kureshyeshya ababuranyi .. kandi iryo hame riberaho kugirango amategeko yubahirizwe mugihugu kuri bose no kunzego zose ..
Ntibyakumvikana ukuntu urwego rw’umuvunyi rwaba rwiyumvisha ko abaturage bose ruzakurikirana bagomba gutsindwa , ruramutse rubyumva gutyo kandi n’inteko ishingamategeko ikabyumva gutyo ntacyo byaba bimaze gushyiraho inkiko ,
Ikindi ni uko guhamwa n’icyaha cyangwa kuba umwere bidashingira kumyumvire y’umuntu ahubwo bishingira kumategeko , ibimenyetso n’uburyo abantu baburanye .. nta n’ubwo kuba umuvunyi atsindwa imanza bivuze ko ababaye abere baba batarakoze ibyaha , byanashoboka ko urwego rw’umuvunyi rushobora gukora akazi nabi ntirutange ibimenyetso bihagije bishinja kandi bihamya ntashiti ko ukekwa yakoze icyaha ..
Ntabwo ubucamanza bugenekereza ngo buhamye umuntu icyaha , umucamanza aramutse abikoze nawe yaba agambaniye rubanda ..
Umucamanza ashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa , niba rero hari ingingo ivuga ko iyo habaye gushidikanya ukekwa agomba kugirwa umwere , bivuze ko urwego rw’umuvunyi rugomab gutegura amadosiye neza .
ikindi kandi hari raporo zitangwa munyandiko zikaganirwaho muburyo bwo kubaha ubwubahane bw’inzego , ntabwo dossier igikorwaho akazi n’ubucamanza yakagombye kuganirwaho munteko , byica imikoranire y’inzego , noneho aho bikabiriza umuyobozi nka depite ati abatumye urwego rw’umuvunyi rutsindwa bakurikiranwe, Ese mama uyu mudepite ntazi uko inzego zikorana, ntazi uko abacamanza barindwa kubera akazi bakora ,,, ese mama ejo depite natora itegeko ryagera muri rubanda rikanengwa bazahereko bafunga abadepite bose . Kuyobora igihugu si nko guttwara igare ntabwo iyo utwara igihugu ukatira aho wumva uba ubishakiye …
ikindi kibazo urwego rw’umuvunyi rufite kandi gikomeye ni abakozi barukoramo uhereye kumuvunyi mukuru ..
Ni gute urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’akarengane ruyoborwa n’umuntu wize ubuhinzi kandi hari abanyamategeko b’inararibonye kubibazo by’amategeko , abenshi mubakozi bakora muri services zo kwiga amadosiye kurwego rw’umuvunyi ni abantu bafite status y’ubugenzacyaha bakora kumasezerano y’igihe gito .. ni gute umugenzacyaha yajora akazi kakozwe n’umucamanza ..
ubundi urwego rw’umuvunyi ni urwego rw’ubugenzuzi rwagombye gukoresha abantu bafite uburambe mumirimo yerekeye ibyo bakora .. Leta ikwiye kuruha ububasha bwo gukoresha abakozi bafite ubunararibonye mumanza kuburyo ibyo bategura biba bifite umwihariko ..

Kubyerekeye inteko nshingamategeko , kumugani wa Minisitiri Evode abwira HON. frank ATI DEBAT Y’AMATEGEKO SI UGUPFA KUVUGA buri mudepite cyangwa itsinda ryabo bakwiye guhabwa umujyanama mubyamategeko kuko comments bakora zishobora guteza igihugu ibibazo..

Gutsindwa kurwego rw’umuvunyi si ikibazo cyateza akumiro nta n’ubwo ari ikibazo kubaturage ahubwo ni ikimenyetso cy’uko inzego zikora mubwigenge.
Niba abadepite batifuza ko umuvunyi atsindwa bazakureho inkiko cyangwa bakureho ingingo ivuga ko zigenga gusa bazaba bagambaniye rubanda kuko nubwo urwego rw’umuvunyi rwakora akazi neza abanyabyaha nabo bagakora neza muguhisha ibimenyetso, no gusiba ibihari.
Kubyerekeye abacamanza hazakazwe uburyo bwo kugenzura ko badafata ruswa ariko ntibizareberwe kumanza zo kumuvunyi gusa kuko birebewe aho byaba ari ukurebera ikibazo aho kitari .. ubundi umucamzna uzafatirwa muri ruswa ajye ahanwa hakurikijwe amategeko ariko ruswa ititwajwe ngo ubwigenge bw’ubucamnza bushyirwe munsi y’ibyifuzo by’umuvunyi mukururu umwe n’abadepite bake bakoze comments kuri report.

H.E azakore reform ashyireho special chamber muri supreme court ishinzwe cases zivugwamo injustice cyangwa se ruzabe urwego rwihariye rushinzwe ibibazo by’akarengane ariko munkiko , ariko ubundi urwego rw’umuvunyi rwakabaye government inspectorate, hanyuma ibyo kuburana imanza bigaharirwa ubushinjacyaha .. kuzisubiramo nabyo bigaharirwa special court.
ibitari ibyo bizakomeza kwivanga urwego rujye rukora neza cyangwa nabi bitewe n’uruyobora kuko amategeko arugenga yo avanga inshingano zidafite aho zihuriye.
Murakoze

5
Mutima 2019-11-07 01:41:16

Ubu se niba urenganywa nk’urwego rw’umuvunyi urumva abo hasi akarengane kayaratwishe Nyakubahwa!!!! Hahhhhhh ni hatari

6
Matts 2019-11-07 01:10:37

Biratangaje pe!!!!
Gusa ibi bigaragaza ko akarengane, ruswa...... Kubirwanya bigoye cyane.
Kuba abantu bagishyigikirana mu Bibi (Institutional corruption) izasenya igihugu kuko kuyirwanya ntibyoroshye nabusa.

Ninayo moamvu ahari abahamwa nibyaha bya ruswa Ari babandi b’ubushobozi buke gusa. Sindabona abo bita ibifi binini byahamijwe ibyaha bya ruswa.

7
socrate 2019-11-06 15:05:16

Birababaje kumva urwego rw’umuvunyi rutsindwa ni gute naruhungiraho? byaruta nanjye nkashaka ruswa nkayiha umucamanza naho ubundi kuko biratangaje guha umucamanza ibimenyetso byose hanyuma ugatsindwa nudafite nabusa!!!!none ngo iyi mistake ntiyari kuyivuga; atayivugiye hano se urumva yari kubivugira munsi yinteyintebe?

8
Matias 2019-11-06 14:53:23

nyamara umuvunyi muramwihaye nta kibi yakoze yavuze ibyabaye ku rwego ayobora bijyanye n’akarengane bahuye nako. naho inkiko zo kuzirengera ngo ziba zafashe imyanzuro kdi ni ntavuguruzwa ni ukwibeshya, banza umenye banza urebe ufata imyanzuro; ni institution? cg ni individu? kuba umucamanza ashobora kuba atari umunyamwuga biriho mu nkiko hano mu rwanda aho azafata imyanzuro yubuswa ikindi kuba ari isiha atamira icyo abonye (ruswa);uyu we aratumaze kuko niyo wagira ibimenyetso yariye uratsindwa pe!!!! ubwo niba wumva wisobanurire

9
Nzapfaruzungu 2019-11-06 13:14:50
10
Kamali 2019-11-06 11:56:27

Habaye harimo ruswa cgubundi burangare ku baca imanza byaba ai agahomamunwa aliko urwego rwumuvunyi kuba rwatsindwa byo si ikibazo ahubwo niyo yaba ari democracie nyayo.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza