IGIHE

Mufti w’u Rwanda yakiriye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda baganira ku kunoza ubufatanye

12 21-05-2020 - saa 18:26, IGIHE

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana yagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam byagarutse kuri gahunda z’Umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda n’ubufatanye buhuriweho.

Ambasaderi Dr. Ron Adam yasuye Umuryango w’Abayisilamu kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2020, mu gihe abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda no ku Isi hose begereje umusozo w’igisibo cya Ramadhan.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byagarutse kuri gahunda zitandukanye zikorwa n’umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda n’ubufatanye buhamye na Ambasade ya Israël mu guteza imbere ubutwererane hagati y’impande zombi.

Ambasaderi Dr Ron Adam wari wagendereye ubuyobozi bw’Idini ya Islam mu Rwanda yavuze ko ibi bihe bigoye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, byatumye ubu Abayisilamu bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al Fitr mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe.

Ambasade ya Israël mu Rwanda igaragaza ko irajwe ishinga no guteza imbere umubano hagati ya Israël n’u Rwanda mu ngeri zose, hashingiwe ku gusangira indangagaciro, inyungu n’ibibazo ibyo ari byo byose.

Mu guteza imbere uwo mubano, iyi ambasade ikorana n’inzego za leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo bitandukanye n’ibindi.

Kimwe n’u Rwanda, Israël ishyigikira ubwisanzure bw’amadini mu baturage bose. Idini muri iki gihugu ni ryo shingiro ryacyo kandi rikagira uruhare runini mu kugaragaza umuco n’imibereho y’abagituye.

Ambasade ya Israël mu Rwanda yanageneye Abayisilamu inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, izifashishwa mu kugura ibiribwa by’ibanze mu miryango itandukanye ku munsi mukuru wo gusoza igisibo.

Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko “Turatekereza ko iyi nkunga dutanze izagezwa ku bo igenewe hakoreshejwe Mobile Money, bakagura ibiribwa kandi bubahiriza guhana intera igenwa n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Mu baturage miliyoni 9,2 baba muri Israël; abasaga miliyoni 1,6 ni Abayisilamu. Ibarura ryo mu 2019 rigaragaza ko mu baturage bose batuye Israël, 74,2% ari abayoboke b’idini y’Abayahudi; 17,8% bo ni Abayisilamu; 2,0% ni abakirisitu, mu gihe abagera kuri 1,6 ari abo mu idini rizwi nka Druze.

Abasigaye bagera kuri 4,4% babarirwa mu madini afite ukwemera kuzwi nka ‘‘Samaritanisme na Baha’ii’’ ndetse n’abatagira idini babarizwamo.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byagarutse kuri gahunda zitandukanye zikorwa n’umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda
Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana yagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam
Ni inkunga yatanzwe nyuma y’ibiganiro Ambasaderi Dr. Ron Adam yagiranye na Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano hagati y’inzego zombi
Nyuma y'ibiganiro, hafashwe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
H 2020-05-22 13:12:10

Nagatangaye impamvu benshi mubasiramu badakunda udupfukamunwa kumbe babikura kubayobozi babo nawe undebere niba president w’igihugu akambara ba general batwambara aba bo niki kuburyo batatwambara?!?!? Niba aba basiramu batabasha kuyobora ubuzima bwabo ubwo babasha kuyobora abayoboke baryo?!?!?!

2
Munyabwenge 2020-05-22 13:01:12

Ariko murasetsa bamwe iyo muvuga ngo babahaye make ubundi mwe mwamuhaye iki mwaguraga? Kuki abasiramu mukunda ibyubusa nkindaya muhora musabiriza nibwo buzima mubaho naha za Biryogo Gitega Rwezamenyo Nyamirambo usanga abasiramu bahavuka benshi babeshwaho no gusabiriza uwitwa ngo yateye imbere acuruza ikawa, igitsina , Bagiya, Capati, Tangawizi, ibiryo, Tvr , ubugoro ,urumojyi , cg mugo naho uwize waho aba ari umukanishi, umushoferi, umwesikoro, numwogoshi ... Naho ibiganiro byabo ni amatiku, cg ngo narayendogoye umugore wa baba mudogo cg ngo nejo nariye imari ya mujomba , nuko99% babayeho.

3
Ruga 2020-05-22 08:55:58

Kuva naca akenge nziko impamvu nyamukuru yi nkuru nkiyi, inkunga nkiyi, ndetse ni mpamvu yo gusura na Mufti ubwe ashobora kuba atazisobanukiwe
Aba batipe bahora imbere yacu intabwe nki 10
Gusa namwe banyamakuru mbashimiye ku bwa kazi kanyu ariko mbagaye kutabaza "KUKI x3"

4
Fred Karu.51 2020-05-22 07:24:06

Ntimukagaye imfashanyo kuko iyo usabye wishimira icyo uhawe ... Very good embarrassed Adam we love you and Israel.

5
Bosco 2020-05-22 05:20:12

You’re in general playing a cheaper game in Rwanda.

6
mugume 2020-05-22 03:58:02

turasebye koko reba aho twakirira abayobozi ni mu ishuli rya tajju twanarangiza tugafashishwa miliyoni, ibi byose kuko mwatwatse ayo kubaka ibiro by’umuryango mukayarya puuh

7
Lambert 2020-05-22 02:19:14

Tekereza ukuntu aba Christi birirwa baririmba Israel bakanatunga Drapeau zayo munsengero kandi Israel ntaba Christi igira !!!!¡!! Biratangaje kandi birababaje , 2% kuki tudahumuka koko , kuki bahisemo Islam ? Nkekako hari ikindi bashakaga Atari ubufasha errga tube twemera abazungu Nazi gusesengura .

8
Red-F-k.3 2020-05-22 01:26:08

Ariko kuki abatindi (inkirabuheri) muzi kugaya mwe muvuga ko ari make mwatanze angahe ? Nibangahe mufasha mutagendeye kuba muziranye cg ari mwenewanyu? Ubu ko turi muri coronavirus ninde muri mwe wavuze ngo agiye gufasha abo atazi? Nujya kugaya ibyatanzwe uzibaze ngo wowe watanze angahe? Igitangaje nuko hari numwe muraba wavuze ko bahawe make ukibaza uti wowe wagaye ko tukuzi ko utabuze miliyoni ko ntayo watanze ahubwo ukajya gusabiriza? Iyo ubaho uteze ibiganza kubandi wakira icyo uhawe kandi ukakishimira kuko ubwawe nawe ntacyo uba wimariye... I love Israel ...

9
Red-F-k.3 2020-05-22 01:20:48

Ariko kuki abatindi (inkirabuheri) muzi kugaya mwe muvuga ko ari make mwatanze angahe ? Nibangahe mufasha mutagendeye kuba muziranye cg ari mwenewanyu? Ubu ko turi muri coronavirus ninde muri mwe wavuze ngo agiye gufasha abo atazi? Nujya kugaya ibyatanzwe uzibaze ngo wowe watanze angahe? Igitangaje nuko hari numwe muraba wavuze ko bahawe make ukibaza uti wowe wagaye ko tukuzi ko utabuze miliyoni ko ntayo watanze ahubwo ukajya gusabiriza? Iyo ubaho uteze ibiganza kubandi wakira icyo uhawe kandi ukakishimira kuko ubwawe nawe ntacyo uba wimariye... I love Israel ...

10
John 2020-05-21 14:32:58

Ayo mafranga se ko ari make bahu?

11
مسلم 2020-05-21 13:23:54

يبيع دينه بعرض من الدنياقليل!!!

الله يهدينا جميعا.

12
Rutura 2020-05-21 12:02:10

Ni miriyoni y’amanyarwanda cyangwa y’amadorari? Akabi gasekwa nk’akeza koko. Gusa aba bayisiramu umuyahudi abacishijemo ijisho rwose. Ni ubutumwa yashakaga guha abaisiramu muri Cisjordanie kandi bwatambutse muri diporomasi.

Kwamamaza