IGIHE

Biruta, Gen Nyamvumba, Mujawamariya,Bamporiki na Munyangaju mu mpinduka nshya muri Guverinoma

56 4-11-2019 - saa 22:33, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame yatangaje impinduka muri Guverinoma aho abaminisitiri batanu bashya barimo Gen Patrick Nyamvumba bayinjijwemo mu gihe Minisitiri Dr Biruta Vincent yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Izi mpinduka zabaye muri Guverinoma zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2019.

Gushyiraho aba bayobozi byashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Mbere yo gushyiraho abayobozi hari imyanya ine idafite abayobozi bari bayiriho kubera izindi nshingano zitandukanye bahawe. Muri yo itatu gusa niyo yabonye abayicaramo.

Izo ntebe zirimo iy’uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Espérance n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba bagizwe abasenateri.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore n’Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali.

Mu mpinduka Perezida Kagame yakoze yagaruyeho Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu [yari imaze imyaka itatu ikuweho] ishyirwaho Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2013.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mugabo w’imyaka 52 yinjiye muri Guverinoma. Minisiteri yahawe kuyobora yahoze ifitwe na Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana wayiyoboye imyaka 10 kugeza isheshwe mu 2016.

Iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco yo yahinduwe isigarana inshingano zo kureberera Siporo gusa, yahawe Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi Sonarwa Life Assurance Company Ltd, akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari “Copedu Plc’’.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri ya Siporo yagizwe Didier Shema Maboko, usanzwe ari umusifuzi Mpuzamahanga mu mukino wa Basketball.

Minisiteri yari isanzwe ari iy’Urubyiruko yongewemo n’Umuco ihabwa Minisitiri Rose Mary Mbabazi [wabaye Minisitiri w’Urubyiruko kuva muri Kanama 2017] mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagizwe Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu.

Umwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wari usanzweho Dr Sezibera Richard umaze igihe arwaye wahawe Dr Vincent Biruta.

Dr Biruta ari mu bamaze igihe kinini muri Guverinoma kuko yayinjiyemo mu 2011, yabaye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabaye Minisitiri w’Ubuzima (1997-1999), Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Ubwikorezi n’Itumanaho (1999-2000), Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (2000-2003), Perezida wa Sena (2003-2011), Minisitiri w’Uburezi (2011-2014).

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije, yasimbuwe na Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Mu yandi masura mashya yahawe inshingano harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne wari usanzwe ari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, yigeze no kuyobora Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko (FFRP).

Indi myanya yashyizweho abayobozi ni iy’abanyamabanga bahoraho ahatangajwe ko Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assumpta n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Dusengiyumva Samuel.

Mu bandi bayobozi bashyizweho Dr. Rose Mukankomeje [wigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA] yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), umwanya asimbuyeho Dr Muvunyi Emmanuel.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yagizwe Tito Rutaremara, anyurana na Dr Iyamuremye Augustin uheruka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, akanatorerwa kuwuyobora.

Marc Kabandana na we yashyizwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Gen Nyamvumba yari amaze imyaka itandatu ari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Minisitiri Dr Biruta Vincent yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Dr Sezibera Richard
Nyirarukundo Ignatienne wari Umudepite yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage
Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije
Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assumpta
Minisiteri y’Urubyiruko yongewemo n’Umuco yahawe Minisitiri Rosemary Mbabazi
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko azitangira akazi yahawe
Dr. Rose Mukankomeje yahawe kuyobora HEC
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Didier Shema Maboko
Tito Rutaremara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Dusengiyumva Samuel
Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Aphrodice R. 2019-11-05 15:38:18

Congz Samuel Dusengiyumva. Tukuziho ubuhanga n’ubwitonzi Imana ikubashishe inshingano nshya winjiyemo. Umusanzu wawe mu kubaka igihugu turawiteguye.

2
kiki 2019-11-05 09:59:59

Congs Samuel,Imana isubiriza igihe,kuba wararokotse wenyine Imana iracyakurinze,Imirimo myiza

3
ANDRE BIMENYIMANA 2019-11-05 09:32:03

Felicitation ku ri Hon NYIRARUKUNDO Ignacienne, ni Promotion yacu muri Masters Public International Law muri ULK muri 2012-2014,hamwe na ba PN SIBOYINTORE John Bosco, NABAHIRE Anastase, Me Aloys, PNBUNYOYE Grace, ...Twese imfura za MAsters PIL muri ULK tuti Felicitation.KUBAKA IZINA SI UMUKINO!

4
Mucyo Pascal Kevin 2019-11-05 08:14:58

Ko tutumvisemo Mpayimana?

5
Mucyo Pascal Kevin 2019-11-05 08:14:55

Ko tutumvisemo Mpayimana?

6
Ukuri 2019-11-05 07:53:09

Minister wacu Sezibera se nta makuru ye wa? Imana imufashe azakire vuba. Byaba biteye agahinda umuntu nk’uriya Igihugu kimuhombye. Imana yumve gusenga kwacu kandi abatamwifuriza neza namwe Imana ibakubite akanyafu

7
Pascal 2019-11-05 06:02:26

Nyakubahwa Afande Nyamvumba tumwifurije imirimo myiza. Azadukemurire ikibazo cy’abajura birirwa baryamye, bwakwira bakabyuka bakajya kwambura abagenzi amasakoshi ku mihanda no kurara batobora amazu.

8
karake Keza 2019-11-05 05:59:04

Dr. Rose M.Nkomeje nkwifurije imirimo myiza
nkusaba gukosora ibitagenda neza muri UoK (University of Kigali)
Uyikurikirane kbsa kuko harimo akarengane kubana
baba bitegura gusoza amasomo yabo

9
Mukayiranga sifa 2019-11-05 05:58:17

Congs kuri Dr Mukankomeje

10
Pierre 2019-11-05 05:00:27

Ntako bisa. Imirimo myiza bayobozi. Komeza imihigo........

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza