IGIHE

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi basabiwe gufungwa imyaka 22 (Amafoto)

43 7-11-2018 - saa 01:15, Ferdinand Maniraguha

Ubushinjacyaha bwasabiye Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline gufungwa imyaka 22, ku byaha bakurikiranyweho birimo gukoresha impapuro mpimbano no kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, Ubushinjacyaha bwasabye ko naramuka ahamwe n’ibyaha, Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Bwanamusabiye gucibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, igihe urukiko rwaba rumuhamije icyaha.

Mukangemanyi we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku cyaha cyo guteza imvururu n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri, icyaha adahuriyeho n’uwo ari we wese mu bo bareganwa.

Hiyongeraho ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bandi baregwa hamwe muri uru rubanza nubwo bo bahamagajwe ahantu hatazwi ntibitabe urukiko, basabiwe gufungwa imyaka 15.

Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hakekwa ibihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye.

Ni bwo bwa mbere Diane na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bari bagejejwe imbere y’urukiko batambaye imyenda y’imfungwa, nyuma y’umwanzuro wo kubarekura by’agateganyo wafashwe n’Urukiko Rukuru ku wa 5 Ukwakira.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyaha cyo guteza imvururu n’icy’amacakubiri bishingiye ahanini ku biganiro by’amajwi yafashwe mu iperereza, abo mu muryango wa Rwigara bohererezanyaga na bene wabo baba mu mahanga kuri WhatsApp.

Diane Rwigara na Mukangemanyi bombi uyu munsi baburanye bahakana ibyo baregwa.

Kuri Mukangemanyi, Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana yavuze ko amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko agena ubutavogerwa bw’umuntu.

Yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza rubanda rwabibwemo amacakubiri mu gihe ibiganiro byagiye biba hagati y’abantu babiri babiri.

Yashimangiye ko ibikubiye mu majwi nta guteza amacakubiri byari bigamijwe ahubwo ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

Gashabana yavuze ko ibiganiro Mukangemanyi yagiranye n’abavandimwe be byashyizwe muri rubanda n’ubushinjacyaha, ngo iyo budatanga ikirego nta wundi wari kubimenya.

Yakomeje avuga ko nta macakubiri cyangwa ituze rya rubanda ibyo biganiro byangije ngo kuko nyuma y’aho abivugiye nta kibazo cyabaye ku mutekano w’igihugu.

Mukangemanyi yavuze ko ari bwo bwa mbere abonye akanya ngo asobanure ibibazo umuryango we wanyuzemo nyuma y’urupfu rw’umugabo we wishwe n’impanuka mu 2015 nk’uko Polisi yabitangaje, ariko we ashimangira ko yishwe.

Yavuze ko amagambo ashinjwa yayavuze ari kuburira abavandimwe be, bityo nta kibazo abibonamo.

Gushinjwa ko yakwirakwije ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, Mukangemanyi yavuze ko atumva ibihuha biri mu kuvuga ko umugabo we yapfuye yishwe kandi yari ahibereye.

Kuri Diane Rwigara ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha bubishingira ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 14 Nyakanga 2017 ubwo yatangazaga ko yashinze ishyaka PSM Itabaza.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyo gihe yavuze ko mu gihugu hari akarengane, ko ubukungu buri mu maboko y’abantu bake n’ibindi.

Yifashishije inkuru zanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, raporo z’imiryango mpuzamahanga Diane Rwigara yashimangiye ko ibyo yavuze ari ibitekerezo bye bwite nk’umunyapolitiki.

Yatanze kopi y’imirongo migari y’ishyaka rye yemeza ko ariyo yasomeye abanyamakuru, ngo ntaho ashishikariza abaturage guteza imvururu.

Umwunganizi we mu mategeko, Me Buhuru Pierre Célèstin yavuze ko ibyo umukiliya we yavuze ari ibitekerezo bye yatanze kandi yemerewa n’amategeko.

Yavuze ko kuba yarahamagaje abanyamakuru, atari rubanda ku buryo ibyo yababwiye byakwitwa ko yahamagariye rubanda kwivumbura.

Ku cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, Diane Rwigara nacyo yagihakanye.

Iki cyaha ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ubwo yashakaga imikono y’abashyigikira kandidatire ye kugira ngo yemererwe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu basinyiwe badahari ndetse bunavuga izina ry’umwe mu basinyiwe kandi yarapfuye.

Me Buhuru yavuze ko umukiliya we atari we wakabaye ukurikiranwa mu gihe yari afite abamuhagarariye mu ntara bamushakiraga imikono, kandi icyaha ari gatozi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu Mujyi wa Kigali Diane ari we wishakiye imikono kandi ariho hagaragaye uwasinyishijwe kandi yarapfuye.

Diane Rwigara ubwe yavuze ko ashidikanya kuri ayo makuru y’uwapfuye, ngo kuko mbere polisi yari yatangaje abantu batatu basinyijwe barapfuye, nyamara muri dosiye hakavugwa umwe.

Kuba hari abatanze ubuhamya bemeza ko basinyiwe batabizi, Diane avuga ko atabyizera kuko bajya gushaka imikono Komisiyo y’amatora yari yabijeje ko nta wasinye uzakurikiranwa ari nabyo bizezaga abaturage babasinyiye.

Yavuze ko kuba bararenze kuri iryo sezerano bakajya kubakurikirana ari byo byabateye ubwoba bagahitamo kubeshya ko batasinye.

Me Buhuru yanavuze ko Diane aramutse ahaniwe iki cyaha yaba ahanwe kabiri kuko Komisiyo y’amatora yamuhannye imuvana kuri lisite y’abemerewe kwiyamamaza.

Umucamanza yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.

Diane Rwigara n'umwunganizi we nyuma y'urubanza
Adeline Mukangemanyi afite akanyamuneza ku maso
Me Ntaganda Bernard wambaye umupira nawe yitabiriye uru rubanza
Ingabire Victoire yitabiriye urubanza rwa Diane Rwigara na nyina

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Samuel 2018-11-09 06:12:29

You don’t have to worry at all i strongly believe in the Rwandan Justice institutions that whatever the action would be taken about the Rwigara’s will be justifiable and will be credible. But they are still under trial and all necessary investigation is being carried out.
No body is against them because all who respected the laws and behaved appropriately they are free.
So believe in the justice sector if they are innocent they will be released.

2
Sosso 2018-11-09 05:30:32

Ariko kuki mu byiyumviro by abanyarwanda benshi, icyo umuntu akoze cyose muvuga ngo aragira ngo arebwe! Kuki mudashobora kubona ko umuntu ashobora no gukora igikorwa kuko bimuvuye ku mutima ? Namwe mwese munenga abagiyeyo, iyo mujyayo umunyamakuru yari kubafotora. Ariko kuko mutazwi ntibyari kwirirwa bijya mu nkuru. aba bantu baramutse bafunzwe, nyuma y imyaka itanu, benshi mu bo bitaga inshuti zabo baba bamaze kubacikaho. Bariya munenga rero, ari Ntaganzwa cyangwa Ingabire barabizi. Mwasanga bari no kubagira inama zo guca bugufi. We never know ....

3
Andreya Rudatinya 2018-11-09 01:35:22

Nkunda ko abanyamakulu mu fotora abantu neza tugasesengura!
Aliko ye!
Ingabire na Ntaganda buriya ntimubona bacyatsa! Mbega inseko ibeshya! Ubwo se ngo babajwe nuriya muryango! Ahaaaa!
Umulyango nusabe imbabazi bareke kwikomeza ngo abantu bakomeze kubabeshya ngo barinyuma yabo!!
Uru n’u Rwanda, nta mvura z’amahindu zitarunyagiye!!!!!!! Uko runyagirwa ni nako rurushaho gukomera!

4
gahinda 2018-11-08 22:31:23

Ndabona Ntaganda ashaka kwiteretera ariko yitonde! Naho Ingabire we ndabona yaravuye muri gereza agahinduka madowadowa! Burya gereza yari imufitiye akamaro!

5
Delice 2018-11-08 17:41:45

ariko mwabanyarwanda mwe mujye mushyira mugaciro mumenye ukuri, mureke inzego zikore akazi. ibaze nawe kwita urwego rwigihugu nka police ngo nabicanyi, mubyukuli niba koko arabicanyi imidari bahora bahabwa mumahanga, international reports zishyira Police yurwanda mumyanya yambere kwisi byaba biva hehe?. tugugeko abokwa rwigara aribo bafite ubuhanga bwokumenya abicanyi?
uwitwa anne ngo Rwanda Revenue Authority nabajura , ubwose RRA aramutse arabajura iterambere dufite ryaba rituruka hehe? kwa rwigara se? abacamanza birigwa batukagura , ahhh nonese nka procureur wurwanda yaba ayoboye ruriya rwego mpuzamahanga? Ngoga yaba ayoboye urukiko rwa EAC? nonese tuvugeko abokwa Rwigara aribo babona bonyine? abandi bose ari injiji? nibamenye kubaha igihugu ntibakagereranye igihugu cyacu nurugo rwabo.

6
madiba 2018-11-08 17:27:57

ese Ingabire kombona mukorogo zimumereye 4.
uyumuryango wapfushije umuntu ukomeye birababaje ariko ntibyagombye kuba impamvu yokwigomeka kumategeko yigihugu, kuko igihugu kirakomeye cyane kandi kirengera inyungu za rubanda, niba koko baramwiciye umugabo nkuko abivuga yagombaga kwitwaza inkiko naho kwiha guhangana nigihugu ntibyamuhira pe. cyane cyaneko abantu bazubwenge bashishoje neza babonako uyumuryango wishoye mubyaha bikomeye, guhimba inyandiko, ivangura rikomeye ndetse rishobora noguteza amacakubiri mubanyarwanda, gutukagura inzego nibindi...
gusa uyumugore afite abakobwa binshinzi kweri, mbega uwitwa Anne yaragiye gukubita umuhesha winkiko abantu baramufata ,hhhhaaa ateyubwoba pe, nkekako gutukagura inzego zinyuranye bitabahesha agaciro pe, ngo RRA nabajura, RNP nabicanyi, abacamanza nabandi.. biramutse aribyo nkuko babivuga ntabwo urwanda rwaba rugeze aho ruri ubu pe, kiretse abatuye isi bose ari injiji.

7
Damour 2018-11-08 17:09:26

erega kuba yarapfushije umugabo ntabwo biha uburenganzira adeline kwishora mubyaha, biriya bigambo bye ngo abanaba nabatutsi bavuye iburundi, ibugande, congo, biriya ni ivangura kandi rihanwa namategeko, kuvugako ari ibitekerezo bye amenye nezako na Mugesera ibyo yavuze byari ibitekerezo bye, nabateguye Genocide byari ibitekerezo byabo. nibyizako ugira igitekerezo kitabangamira amategeko, kuko mwibukeko uburenganzira bwumuntu burangirira aho ubwundi butangirira , ntaburenganzira bubangamira ubwandi. mwumvise ariyama audio yavugaga murumva yarifurizaga ibyiza igihugu koko? ubutabera bukore akazi . twabonye isomo bihagije ntidukeneye gusubira munkambi zimpunzi

8
Ethan 2018-11-08 15:15:23

Ariko uyu muryango satani yarawuziye koko ubwo mwamenye ubwenge koko mukareka kwinshinga ababashuka narinziko wahindutse ubwo ninde mwari kumwe muri gereza and bose baranashuka ngo muzi kuvuga nImana irabivuga ngo mwubahe ababategeka ni nimubura ubwenge birabareba abo bose ntanumwe ubakunze baraboshya gusa suko bakemura ibibazo suguhangana na leta abantu nkamwe muzi Imana me imfura mureke kwimena inda murambabaza gusa iyo mbona mwarabaye inkuru abo bose ntanumwe ubakunze kuko yabagira inama muve muri byo Imana izabaha ibindi ubundi siyo yabibahaye izabakubira ariko ni mutakisha bufi muzabura naduke mwari musigaranye iyo mbonye babarinyuma namwe museka nunva mbabaye uziko muri abatesi ntimuzi abantu muve muri byo mutuze mureke guhanga na leta

9
Rutamu 2018-11-08 14:07:35

Ariko rero Leta y’Urwanda ikwiriye guhindura abacamanza. ikazana abazi gushyira mugaciro. ese tuvuge ko babikoze ariko se kuki mudaha uburemere agahinda numubabaro uyumuryango ufite. nibafungishwe ijisho nkuko njyabyumva ariko. leta iyo igaragaza gutera imbere haribyo itajyamo. ubu koko uyumukobwa numuntu ki washuka abanyarwanda kugeza aho biba byacitse ngo yanjyishije ubutegetsi abantu. Kagame natabare ryose nahubundi ntitwagira ikibazo kinzara ngo tugerekoho urwangamo rukururwa ninkiko.

10
Horo 2018-11-08 11:46:54

Nkunda igihugu cyange ariko cyakoze amakosa y’urukozasoni kuri uyu muryango. Nyabuneka mwisubireho ntawugarura amakosa yakoze ariko yakwirinda kuyakosoza andi. Bararenganye, barababaye nubu kandi bakibabara, ntawe wungukira mukababaro kundi kandi isi ntabwo isakaye buri wese yanyagirwa

11
nzabandora 2018-11-08 10:13:13

Guhangana n’umupfakazi azabahagama Wallah!!!!

12
Olivier 2018-11-08 09:54:10

Ariko rero ibi bintu baregwa abantu benshi barabiganiraho mu ngo zabo, haba n’abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye hirya no hino. Igihugu iyo giteye imbere ntibivuze ko byose byera ngo de. Kubivugaho uganira n’inshuti cg umuryango ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wese waba uri umuturage usanzwe cg ukora politike. Abanyarwanda muri rusange kubera kumenyera uburyarya, birabagora kwakira ukuri ahubwo bakunda guhora bumva ibyiza gusa. Kumenya kwakira ibitagenda neza (critiques) nabyo ni intambwe y’iterambere mu myumvire no mu mikorere.

13
[email protected] 2018-11-08 08:45:38

ariko koko ubu nubutabera muba mugaragaza umuntu apfuye kumanywa yihangu ntihagira igikorwa none uwavuze niwe wakoze icyaha nta munya Rwanda utazi ukuri kuribi nukuri ibi nimubikora musanga bamwe Mu mihanda barimba #free rwigara# namwe mujye mushyiramo ukuri erega mwasanga namwe ejo bibagezeho

14
ndiga 2018-11-08 07:41:24

njye mbona abashinzwe kugenza ibyaha murwanda arabagabo kandi bakwiriye gushimwa. nonese uyumugore ntiyivugiye murukiko ko aba GP basonze umugabo we akimara gukora accident ari abatutsi babagogwe nabavuye iburundi????? ubwose wabona abasirikali mumuhanda ndetse habereye accident mukavuyo ugahita umenya aho bakomoka utababajije? ubisoma mugahanga se? uyu mugore yigira umukiristo nyamara ivangura ryaramucengeye mumaraso kandi Imana niyo Irikumuhana. Nta pressure itegeko rikurikizwe ntanarimwe tuzemerako Ikibi kiganza Icyiza . ibyabaye byaratwigishije bihagije

15
Aloys 2018-11-08 06:41:28

Ariko se Anne we ntiyari kuburana, nsimperuka yemererwa mbere ya nyina na mukuru we kuzaburana ari hanze? None se urubanza ko rugeze mu mizi, ntarubonekemo? Abanya mategeko mwagira icyo mubidusobanunirira ho?

16
nkusi 2018-11-08 05:22:27

Hari ibintu 3 nshaka kuvuga:
1:kuba warapfushije umugabo ntibivuga yuko uhita utangira gukora ibidakorwa kuko amategeko azabiguhanira,kuko hano hanze hari benshi bapfushije ababo,ico gihe ababishinzwe barabikurikirana bakareba abishe umuntu bagafungwa.

2:Adeline yiregura avuga ko biterwa nurupfu rwumugabo we,aho sibyo rwose.reka nguhe urugero:ubu baramutse bishe tuvuge wenda umuntu warutunze urugo rwanjye,ninjoro nkajya kwiba kubera bishe uwangaburiraga bakanfata,amategeko ntabwo azampana?

3:Dianne yireguye avuga ngo ibyo avuga nibitekerezo bye,ubwo se ubucamanza bugendera kubitekerezo or ibimenyetso byibyo uvuga.

Muri make rero ntabwo bazi kwuregura ibyaha nibibahama barafungwa.

17
kalisa 2018-11-08 03:28:45

Ikibazo nibariza umuryango wo kwa Rwigara ni iki : Mbere y’uko inyundo ibageraho kuki tutumvise muvugira abanyarwanda barengana kuva kera ?
Ikibazo nibariza abanyarwanda muri rusange ni iki : Ko mucecetse kandi umuryango wo kwa Rwigara urimo guhondwa inyundo ? Ejo nibibageraho muzavugirwa nande ?
Banyarwanda, banyarwandakazi nimuhaguruke mwivugire kandi muvugire abarengana. Nibitaba ibyo muzakomeza mwicwe umwe k’uwundi kugeza mushizeho.

18
Sakega 2018-11-08 01:49:36

Uyu muryango wahuye n’akaga babuze se, hakurikiraho gusenyerwa hotel, kubaka amafaranga yari ari murugo, gufata imitungo yabo, mbona baragize traumatisme, gufungwa , bakomeze bihangane isi ntigira inyiturano.

19
Lola 2018-11-08 00:43:28

@Rwangombwa , wibuza abantu kujya aho bashatse. Mu bihe uriya muryango uri kunyuramo baba bakeneye ababayaga, bakabakomeza. Imyaka 22 muri gereza, si ibintu byoroshye. Bariya bo bayinyuzemo bazi ububi bwabyo. Nawe guma aho uri, ntacyo bitwaye abandi.

20
Elisha 2018-11-08 00:39:36

Dats wat we lack of freedom of expression ,,,, international organisations hav to do something on this case coz we ar living in a democratic world where every one has to express wat he thinks is not going well in country ,,,,,these ladies hav to bi released there ar inoccent

21
Byabagamba 2018-11-08 00:08:04

Nta kitagira iherezo, kandi isi irazenguruka !!!!!

22
che 2018-11-08 00:06:42

Byiza mwari gushakisha ubutabera akaba ariho mushyira imbaraga, ariko imbaraga mwazishyize mu guhangara leta, no kuhangana nayo. Nyamara guca bugufi ibyo wifuza ukabishaka mu bwitonzi n’ubwumvikane na cyane cyane ukirinda gukandagira amategeko leta yashyizeho birafasha! That’s my opinion!

23
Hano 2018-11-07 20:13:32

Wowe ndahimana daniel we ibyo by amacakubiri uvuze ubibonyehe muri iyi nkuru.uziko mwabaye nka wa mujuru kabuhariwe iyo abonye hari ababeshyewe ubujuru nawe atangira kwigira umwere yiyorosa ibibaye ku bandi.

24
Jean Niyibizi 2018-11-07 17:47:23

Ubucamanza bwo mu Rwanda babufata nkikinamico. Urubanza rushobora gufunga umuntu ruburanishwa mu masaha atatu gusa? Ntibitangaje iyo n’a gacaca yafungaga umuntu burundu adafite numunyamategeko umwunganira kandi nawe atazi gusoma no kwandika. Nabasabaga un peu de sérieux ntitwihe amenyo yabasetsi kandi kandi izo manza zicibwa gutyo zisenya imitima yabantu zitaretse nigihugu. Vive la justice, vive le Rwanda.

25
Bimawuwa 2018-11-07 17:39:27

Ok ndabona bagiye kwifatanya na ingabire babone uko bateza akavuyo babasubizemo bose icyarimwe baduhe amahoro

26
Jeff 2018-11-07 15:26:09

Harya ngo uvuze ukuri yicwe cg. Ajugunnywe mugihome! Ibyo mukora igihe kizagera mubibazwe. Ndabandora ni umwana w’umunyarwanda.

27
cloé 2018-11-07 14:51:50

Rwose nibarebe uko bacisha bugufi basabe n’abanyarwanda imbabazi kuko uyu muvumo w’infubyi n’abaphakazi ntitwawukira

28
Fido 2018-11-07 14:09:20

Mujye mwandika ibyo muzi.iyo umuntu ibyaha birenze kimwe bikamuhama ahanishwa igifungo cyinini rero ntabwo bateranya imyaka yibihano.urugero niba muvuga ko icyaha kimwe bakukatiye imyaka 15 kucyaha kimwe ahandi bakamukatira irindwi ubwo agungwa 15 ntabwo bateranya.Be media not political affiliated newspaper.

29
Ndahimana daniel muna uganda 2018-11-07 12:59:04

Bantu mwese mugifite amacakubiri nivangura moko mumitima yanyu, iyinkuru ibabere icyigisho gikomeye,kandi muntuwese udatinya reta yu Rwanda ufite ikibazo, kubafunga imyaka 22 nkaho bishe umuntu? Ahhhaaa nzabambarirwa.

30
Munyaru 2018-11-07 12:18:05

Ariko uyu muryango urazira iki koko? 22 years???

31
Gashumba 2018-11-07 10:38:44

Babihorere batahe ndakeka ko batazongera kuko isomo bararibonye

32
anitha 2018-11-07 10:04:40

Nonese kondeba ngabire yaragezehanze akaba mubi nkaho harikibazo runaka!!!!! Nukuli muli gereza yarimuiza, yaranakeye rwose ubona afite na santé

33
gasombe 2018-11-07 08:57:01

mukomere kdi mukomeze gukomezanya mukomere kandi mukomezanye mufatane urunana muzage isiyoni bana bamama

34
mutuzo 2018-11-07 08:44:46

ariko se konumva batabonye ubutabera kurupfu rwa Rwigara nibyo , rero nibaribyo rwose ntahotwabaturi nibumuntu yicwa kumankwa ntibikurikiranwe habahari kibyihishe inyuma,nanasabako mureka guhora mubasonga mubongerera ibikomere kuko nabo ntibahoze barashavujwe bihagije gusa bazabahagama nimuguma kubiruka kuko twese ukuri turakureba

35
Rwangabwoba Jean 2018-11-07 08:24:55

Buriya se Ntaganda n’Ingabire bari mu biki?
Nabo nibatitonda basuremo rwose kuko mbona bacyatsa!

36
yves 2018-11-07 08:14:04

Shame to all rwandans. Nabishe bagatemagura abantu ntibakatirwa 22 years.

37
king.carlos 2018-11-07 07:03:48

imana izabafashe babe abere

38
Cyomoro 2018-11-07 06:44:07

Imana itabare abo bantu

39
Cyomoro 2018-11-07 06:43:57

Imana itabare abo bantu

40
bikorimana diogene 2018-11-07 06:07:47

nibakurikirantwe namategeko
nibaimwa nicyaha
bahanwe namategeko
murakoze

41
Valens kayuhura 2018-11-07 05:42:35

Pole Sana famille Rwigara

42
sarah 2018-11-07 05:37:49

Birakwiye ko ukoze icyaha agihanirwa kuko turi mugihugu gikurikiza amategeko.telle mere telle fille

43
Ndangamiea 2018-11-07 04:34:24

Kuki mwakoreshehe amafoto bambaye nk’aho bakiri mu buroko?

Kwamamaza