Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, mu Karere ka Huye, bihaye intego yo kutarebera izuba abagikoma mu nkokora gahunda yo kurwanya imirire mibi, bemera kugura imfashanyo zigenerwa abatishoboye cyane cyane abana, kuko bibasubiza mu mirire mibi.
Ibi ni bimwe mu byaganiriwe mu nteko rusange y’abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, mu Karere ka Huye, ku wa 01 Werurwe 2026, mu nsanganyamatsiko yo kuzamura uruhare rw’umugore mu kubaka ubukungu burambye, iterambere n’imibereho myiza.
Hagarutswe no ku ngingo yo kurwanya imirire mibi, hagawa bamwe mu baturage barimo n’abanyamuryango bihererana abatishiboye bagenerwa inkunga zitandukanye zirimo nk’ifu y’igikoma, inkoko zitera amagi n’ibindi, bakabibagurira kuri make aho kubashishikariza kubigaburira abana babo ngo bave mu mirire mibi.
Kayitesi Francine, yavuze ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa, ababikora bakabicikaho kuko bivangira gahunda ya leta yo kurwanya igwingira.
Ati ‘‘Abafatirana abaturage bahawe ubufasha bubakura mu bukene no mu mirire mibi bakabibagurira, akenshi no ku giciro gito, baba bahemukira igihugu. Hari n’ababikora rimwe na rimwe badatekereza ingaruka zabyo, ariko ni ibintu bibi kuko bituma abagombaga gukira badakira, ababikora bakwiye guhwiturwa.’’
Mukampare Natalie ati ‘‘Ndabwira abaturanyi tujyanemo, tujye dutanga amakuru ku cyo tubona kitagenda tunibuke guhwitura abakora ibyo kugura iby’abandi. Hari n’ababikora batanabizi bumva ko ari ugufasha ufite ikibazo, ariko ntibibuke ko ubwo bufasha butaba bugeze ku ntego.’’
Umunyamabanga w’Uruguga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu rwego rw’Igihugu, Murumunawabo Cecile, yavuze ko mu rwego rwo gusigasira icyerekezo cy’u Rwanda cyo guharanira imibereho myiza ya buri muturage, bidakwiye ko hari umunyamuryango wa FPR warebera ibyo bikorwa.
Ati ‘‘Icyo dusaba abagore bari mu rugaga, ni ukuba imboni, kugira ngo ibyo ntibikabe aho batuye. Mbere yo kugera aho babigura, ahubwo ntihakagire ugurisha. Ababihabwa bigishwe babireke, kandi bikumirwe kuko barahari.’’
Murumunawabo yakomeje abwira aba banyamuryango kwibuka ko ari inshingano za buri wese mu mwanya arimo, guharanira imibereho myiza n’iterambere rya buri muturarwanda.
Umuyobozi bw’Akarere ka Huye, buvuga ko mu mwaka wa 2023/2024, igwingira ryari kuri 19.8%, mu 2024/2025, rigabanukaho 4.5% rigera kuri 15.3%, mu gihe intego ya NST2, iteganya kugera kuri 15% mu 2029, ibisaba ingamba zihuriweho zirimo no guca intege abagura ibiribwa byagenewe abari mu mirire mibi.
