IGIHE

Urwego rw’Amagereza ntiruvuga rumwe n’urukiko ku cyemezo cyo kongera gufunga Zuma

0 24-11-2022 - saa 13:10, Bukuru JC

Urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko rutazemera umwanzuro w’urukiko wo gusubiza muri gereza Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Uru rwego rwatangaje ko nyuma yo gusuzumana ubwitonzi urwo rubanza, rwasanze hakwiye gufatwa icyemezo gitandukanye n’icy’Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rwari rwanzuye ku wa Mbere w’iki cyumweru ko Zuma agomba gusubizwa muri gereza nyuma yo gusanga irekurwa rye rishingiye ku mpamvu z’uburwayi ritari ryubahirije amategeko.

Uyu musaza w’imyaka 80 yakatiwe igifungo cy’amezi 15 umwaka ushize azizwa gusuzugura urukiko ubwo yangaga kwitaba ngo atange ubuhamya mu gihe cy’iperereza ryamukorwagaho ku bijyanye n’ibyaha bya ruswa.

Zuma yarekuwe nyuma y’amezi abiri muri gereza nyuma y’aho abamwunganiraga mu mategeko bavuze ko afite indwara ikomeye akaba yari akeneye ubuvuzi butashoboraga gutangirwa muri gereza.

Icyemezo gisubiza Zuma muri gereza ntikivugwaho rumwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza