IGIHE

Umunya-Nigeria Dangote yongeye kuyobora urutonde rw’abaherwe muri Afurika

3 12-01-2019 - saa 17:08, Akayezu Jean de Dieu

Umunya-Nigeria Alhaji Aliko Dangote w’imyaka 61 y’amavuko akomeje kuyobora urutonde rw’abaherwe muri Afurika n’umutungo ubarirwa mu kayabo ka miliyari 9.9 z’amadolari ya Amerika.

Urutonde rwashyizwe ahagaragara na Forbes Magazine, kuri uyu wa 11 Mutarama 2019, rwagaragaje ko Dangote ari we muherwe wa mbere. Uyu mugabo ukomoka muri Leta ya Kano ubukire bwe bwiyongereye cyane mu myaka mike ishize.

Mu 2018, Dangote yashyizwe ku mwanya wa 100 mu baherwe ku Isi anaza ku mwanya wa 66 ku rutonde rw’abantu bakomeye cyangwa abavuga rikumvikana ku Isi.

Uyu mugabo afite uruganda rutunganya sima rwa Dangote Group ari na rwo rwa mbere muri Afurika rugemurira ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byinshi.

Forbes yagize iti “Uruganda rwa Dangote Cement rukora toni miliyoni 44 buri mwaka kandi afite intego zo kongera umusaruro warwo ku kigero cya 33% muri 2020. Dangote kandi afite imigabane mu zindi nganda zitunganya umunyu, isukari n’izitunganya ifarini.”

Nyuma ya Dangote haza abandi baherwe barimo umunya-Nigeria ufite ikigo cy’itumanaho cya Globacom, Mike Adenuga. Uyu afite umutungo wa miliyari 9.2 z’amadorali ya Amerika.

Abandi baza inyuma y’aba baherwe barimo Umunyafurika y’Epfo, Nicky Oppenheimer, ufitemiliyari 7.3 z’amadorali ya Amerika, Umunyamisiri Nassef Sawaris ufite miliyari 6.3 z’amadorali ya Amerika na Johan Rupet ufite miliyari 5.3 z’amadorali ya Amerika.

Urutonde rw’abaherwe 19 baza imbere ruriho abagore babiri barimo Folorunsho Alakija ufite miliyari $1.1 z’amadorali ya Amerika n’uwitwa Isabel Dos Santos ubarirwa muri miliyari 2.3 z’amadorali ya Amerika.

Uyu ni umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Edouardo Dos Santos.

Mu bandi baherwe bari kuri uru rutonde harimo Umunya-Zimbabwe ufite ikigo cy’itumanaho, Strive Masiwiya n’Umunyafurika y’Epfo wamamaye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Patrice Motsepe.

Umuherwe Aliko Dangote akomeje kuyobora urutonde rw'abakire muri Afurika
Urutonde rw'abaherwe ba Afurika batunze miliyari z'amadorali y'Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NIKOBASANZWE 2019-01-16 00:47:03

Kagina ahubwo ufite ubucucu bwa kavukire

2
emmanuel 2019-01-15 04:36:12

Kagina, bagusengere ngo ukire se? yaba byakundaga ngo nkusengere upfe uveho, ntakindi.

3
Kagina 2019-01-13 16:20:35

Mu mbabarire , kandi mu nsengere , nfite imyunvire mibi . Iyo nunva ijambo rya kagame ndwara umutwe , ritararangira

Kwamamaza