IGIHE

Uganda: Kizza Besigye yarekuwe

3 5-11-2019 - saa 15:29, Bukuru JC

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye yarekuwe nyuma y’amasaha ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.

Besigye yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ashinjwa guteza imvururu no gukoresha inama zitemewe.

Abinyujije kuri Twitter, Besigye yatangaje ko yarekuwe. Yavuze ko ameze neza kandi ashimira abaturage bamushyigikiye.

Yavuze ko yafashwe nabi ubwo yafatwaga kuko byakozwe binyuranyije n’amahame agenga uburenganzira bwa muntu nk’uko BBC yabitangaje.

Yagize ati “Narekuwe nsohoka mu buroko bwa Polisi ya Naggalama ahagana saa yine z’ijoro. Kubw’ubuntu bw’Imana meze neza. Nejejwe n’ubutumwa bwinshi bwo kumpangayikira n’amasengesho.”

Polisi yamufashe imushinja guparika imodoka ye rwagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha umuhanda.

Icyakora, hari umunyamakuru watangaje ko Besigye yafashwe ubwo yaganirizaga abayoboke b’ishyaka rya FDC.

Dr Kizza Besigye yarekuwe nyuma y’amasaha ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bc 2019-11-07 00:03:11

SAKEGA ,IMPAMVU BATAREKURA NUKO MUGUFATA UBUTEGETSI BABA BAKOZE AMAKOSA BAGATINYA KO BAVUYEHO BAFUNGWA IKINDI BAMWE BABUFATA BABURUHIYE CYANE BAKABONA INYISHYU Y’IBYUYA BABIZE ARI UKUBUGUMANA KUBURYO NDETSE IYO MYAKA UVUGA BURIYA ISHIRA BABONA ARI NKIBIRI ISHIZE, SO WIBARENGANYA RERO ,MURI AFRICA RWOSE BIGOMBA KUBAHO URETSE IYO HABONETSE UMUPEREZIDA UMWE AKIGOMWA AKABA ARAZE IGIHUGU CYE AMAHORO ,INGERO TANZANIYA, AFURIKA YEPFO SE SIBYO GUSA.

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-06 05:49:49

@Sakega, Besigye yarekuwe ntiyafunzwe ngo akatirwe imyaka n’imyaniko none aho kubishima urimo kwijujuta?

3
Sakega 2019-11-05 11:06:30

Ariko ibi Bihugu byo muri Africa bizagira Democratie ryari? Umuntu utari mu ishyaka riri ku ubutegetsi aba ari umwanzi bikwiye gucika, abantu bagomba kugira uburenganzira bungana kugihugu cyabo , kubona Abategetsi bategeka imyaka irenga 20,kandi bakaba bagishaka gutegeka, icyo bikurura bizana inzangano, hashyirweho mandat ntarengwa , basimburane mumahoro .

Kwamamaza