IGIHE

Uganda: Ishuri ryirukanye umukobwa utwite ryategetswe kumwakira

0 11-06-2025 - saa 23:36, IGIHE

Komisiyo ishinzwe guharanira ko abantu bose bagira amahirwe angana yategetse ishuri ryitwa Medical Laboratory Training School muri Jinja gusubiza mu ishuri umukobwa witwa wari wirukanwe, akabuzwa gukora ikizamini cya nyuma azira ko atwite.

Sarah Namukisa yirukanwe hagendewe ku mabwiriza y’ikigo avuga ko umukobwa utwite agomba kwirukanwa.

Iyi komisiyo yavuze ko uyu munyeshuri uri mu mwaka wa nyuma w’amashuri yabujijwe gukora ikizamini cya nyuma giteganyijwe ku wa 13 Kamena.

Yasabye ishuri kureka umwana agakora ikizamini kandi rigahagarika ibikorwa byose bigamije kumuhana kugeza igihe izarangiriza iperereza kuri iki kibazo.

Muri Uganda abakobwa benshi bata ishuri ni ababa batwaye inda kuko bangana na 30%.

Uwari wirukanywe kuko atwite yagaruwe mu ishuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza