Umunyapolitiki akaba n’Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yatangaje ko ikirego cyo kwibwa amajwi yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga yamaze kugikuramo, kuko n’abacamanza abona bari ku ruhande rwa Perezida Museveni.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, aho yanashinje abacamanza b’urwo rukiko kubogamira ku ruhande rwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyoboye icyo gihugu imyaka 35.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Bobi Wine yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’Ikirenga, asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro kuko yabayemo uburiganye n’ihohoterwa rya bamwe mu bamushyigikiye.
Urukiko rwaracyakiriye ndetse rwari rwatangiye kumva ibisobanuro bye, ariko uyu munsi yabwiye itangazamakuru ko agikuyemo.
Amatora y’umukuru w’igihugu Bobi Wine avuga ko yibwemo amajwi, yabaye ku wa 14 Mutarama uyu mwaka. Komisiyo y’Amatora yemeje ko Perezida Museveni yatsindiye indi manda ku majwi 59%, uwo mugabo bahanganye cyane wifuza amaraso mashya mu miyoborere ya Uganda agira 35%.
Perezida Museveni we yavuze ko ariyo matora “yagenze neza kuva Uganda yigobotora Abakoloni mu 1962”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!