IGIHE

Uganda: Abapolisi bakuru batatu bahamijwe uruhare mu gutera amabuye imodoka ya Museveni

0 12-02-2019 - saa 12:45, Akayezu Jean de Dieu

Urukiko rushinzwe Imyitwarire y’Abapolisi rwo mu gace ka Arua muri Uganda, rwahamije icyaha abapolisi bakuru batatu bashinjwa kwirengagiza inshingano zabo bigatuma imwe mu modoka ziherekeza Perezida Museveni iterwa amabuye.

Ku wa 13 Kanama 2018 nibwo iyo modoka yatewe amabuye nyuma y’umuvundo wabereye i Arua mu kwiyamamaza kw’abakandida-depite bifuzaga guhagararira aka karere mu Nteko Ishinga amategeko.

Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka nibwo Abapolisi bakuru batandatu bagejejwe imbere y’urukiko, baburanishwa ku cyaha cyo kwirengagiza inshingano bigatuma imodoka ya Perezida Yoweri Museveni iterwa amabuye.

Kuri uyu wa Mbere Umuyobozi w’urukiko rushinzwe imyitwarire, CP Denis Odongpiny yavuze ko ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko byerekana ko batatu muri bo bahamwa n’icyaha.

Daily Monitor yanditse ko abahamijwe iki cyaha ari uwari Umuyobozi wa Polisi muri West Nile, Jonathan Musinguzi n’uwo mu gace ka Arua, Abbas Ssenyonjo ndetse na Robert Junena wari ushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Odongpiny yavuze ko aboa bapolisi bananiwe kurinda ubuzima bw’umukuru w’igihugu, bananirwa gushyiraho ingamba zo kwirinda imvururu bitewe n’amakuru y’iperereza adahagije ndetse bananirwa gukoresha imbaraga z’abapolisi n’ibikoresho bari bahawe, mu gukumira imvururu.

Bahamijwe ko bananiwe gukoresha abapolisi bagera kuri 500 bari bashyizweho mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora, ntibanifashisha ibikoresho bari bahawe byo guhosha imvururu birimo amasasu atica n’ibyuka biryana mu maso.

Abapolisi bakomeje gukurikiranwa kubera iyi modoka yatewe amabuye ikameneka ikirahuri cy'inyuma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza