IGIHE

Ubwandu bwa Ebola muri Uganda bwatangiye gucogora

0 24-11-2022 - saa 13:46, IGIHE

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko imibare y’abandura Ebola yatangiye kugabanuka, aho kugeza ubu mu turere tumwe na tumwe hashize ibyumweru bibiri nta bwandu bushya buhabonetse.

Icyo ni ikimenyetso cy’uko ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo zatanze umusaruro nyuma y’aho kibonekeye mu mezi arenga abiri ashize.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu Karere ka Mubende ku wa 20 Nzeri 2022. Aka Karere hamwe n’aka Kassanda nitwo twari indiri y’ubwandu bwa Ebola. Ingendo z’abajya cyangwa bava muri utu turere zari zibujijwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng yabwiye NTV kuri uyu wa Gatatu ati “ Twabonye ko imibare y’abandura igenda igabanuka.”

Yagaragaje ko hashize iminsi myinshi muri utwo turere tubiri nta bwandu bushya buhaboneka.

Ati “No mu Mujyi wa Kampala nta bwandu bushya turi kuhabona kimwe no mu Mijyi ya Masaka na Jinja.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Emmanuel Ainebyoona, yabwiye Reuters kuri uyu wa Kane ko mu Karere ka Mubende hashize iminsi 16 nta bwandu bushya buhagarara ndetse ko muri Kampala hashize ibyumweru bibiri nta buhabonetse.

Virusi ya Ebola muri Uganda ifite inkomoko muri Sudani aho kugeza ubu itarabonerwa urukingo uretse kuba hari izatangiye kugeragezwa.

Abantu bagera ku 141 ni bo bavugwaho kuba baranduye virusi ya Ebola muri Uganda mu gihe 55 ari bi bishwe na yo nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibivuga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza