IGIHE

U Burundi bwatanze icyizere ku izahuka ry’umubano mwiza wabwo n’u Rwanda

0 24-11-2021 - saa 10:24, Dufitumukiza Salathiel

Minisitiri ufite mu nshingano ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu Burundi, Amb Nibigira Ezechiel, yatangaje ko intambwe imaze kugerwaho mu kuzahura umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda ari iyo kwishimirwa.

Yabivugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango (EALA) ku wa 23 Ugushyingo 2021, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu binyamuryango.

Amb Nibigira yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu kubaka amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu bigize EAC, hakiyongeraho n’ubufatanye kuko bifasha u Burundi kureba uko bwakurirwaho ibihano bwafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati “Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba turatera intambwe ishimishije mu kongera amahoro n’umutekano […] Ndashaka kwibutsa ko u Burundi bwashyize ingufu mu gufasha u Rwanda ubwo abakora ibikorwa by’iterabwoba bashakaga kurugabaho ibitero tukabafata maze tukabarushyikiriza ubugira kabiri.”

“Izi ni impinduka nziza cyane turimo gukora, kandi n’u Rwanda rwadushyikirije abakora ibikorwa by’iterabwoba bateye u Burundi. Iki ni ikimenyetso gikomeye bakoze.”

U Rwanda ni rwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara uburwanya, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu 2020.

U Burundi nabwo muri Kanama 2021 bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Muri uko kwezi kandi u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bwarwo bakekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura.

Ku wa 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, bari baherutse gufatirwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Amb Nibigira yasobanuye ko ibyo bigaragaza ko ibihugu binyamuryango bya EAC biri gukorana.

Yakomeje ati “Ndashaka gushishikariza buri wese [kubyiyumvamo] ku buryo iyi mikoranire ishobora kumara igihe kirekire. Iyi ni imikoranire izafasha umuryango wacu gutera imbere ndetse ugakomera.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

U Rwanda na rwo rwashinje u Burundi gucumbikira imitwe y’iterabwoba iruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, bukaba n’inzira ya FLN.

Muri Nzeri 2021, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi bagiranye ibiganiro byo kuzahura umubano ubwo bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni yaberaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente yagiriye uruzinduko mu Burundi ku wa 1 Nyakanga 2021, yifatanya n’abaturage b’icyo gihugu kwizihiza imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge.

Ku wa 15 Ukwakira 2021, nabwo ba Guverineri b’Amajyepfo n’Uburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda n’aba Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi bahuriye ku Mupaka wa Nemba mu Bugesera; baganira ku kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri ufite mu nshingano ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) mu Burundi, Amb Nibigira Ezechiel (iburyo) yatanze icyizere ku izahuka ry’umubano mwiza wabwo n’u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza