IGIHE

Tanzania yahagaritse ubucuruzi mu nkambi y’Abarundi

4 4-11-2019 - saa 14:06, Ferdinand Maniraguha

Abayobozi bo muri Tanzania bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi byakorerwaga mu nkambi ya Nduta icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 73 mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Izi mpunzi zivuga ko uko kubuzwa gucuruza ndetse no kuba isoko bari bafite mu nkambi ryarasenywe mu mpera z’icyumweru gishize, biri mu mugambi wo kubasubiza mu gihugu cyabo ku ngufu.

Umwe muri izi mpunzi waganiriye na BBC yagize ati “Ntabwo tuzi uburyo tugiye kubaho. Twabeshwagaho n’ubucuruzi buciriritse. Ibi babikoze ngo baduhatire gutaha.”

Tanzania yabaye ihagaritse ibyo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi mu byumweru bitatu bishize ubwo Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) wagaragazaga ko biteye impungenge.

Bamwe mu mpunzi bagiye basubizwa ku bushake mu Burundi ariko abenshi baracyari mu nkambi kuko batizeye umutekano wabo baramutse batahutse.

Umuvugizi wa HCR muri Afurika y’Iburasirazuba Dana Hughes yavuze ko amakuru yo gusenya isoko mu nkambi ya Nduta batayazi, gusa yongeraho ko bitaba ari bishya.

Mu cyumweru gishize HCR yasohoye itangazo inenga Leta ya Tanzania kubera gushaka kwirukana impunzi ku ngufu.

Tanzania icumbikiye impunzi z’Abarundi basaga 200 000 baba mu nkambi za Nyarugusu, Nduta na Mtendeli mu ntara ya Kigoma.

Isoko ryari mu nkambi ya Nduta ryasenywe mu mpera z'icyumweru gishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Frank 2019-11-04 22:29:28

Nta kibazo,nibarisenye,kuko nta mu Tanzania urabaho impunzi ngo yumve uko biryana,n’abo baba bategetse kurisenya ntawe urahunga ngo yumve ubuhunzi icyo ari cyo. Na bo rero murabarenganya ntibazi icyo bakora. Icyo nemera cyo nta mpunzi iba mu buhungiro kuko ariho heza kuruta iwabo. Ariko kandi,burya umuntu nyine niba atizeye umutekano we,nawe ubwawe ubizi neza ko ntawo azagira,ukamwirukana,uba uhemutse. Batekereze ku mfubyi n’abapfakazi baba muri izo nkambi,abana bato bavukije amahirwe yo kubaho. Ntekereza ko leta zagakwiye kujya zigira hamwe uburyo abaturage bazo batekana,byaba ngombwa hakitabazwa ibihugu bituranyi mu kwemeranya imibereho y’abasubizwa iwabo ku ngufu. Ariko igihe bitarashoboka;nka leta y’u Rwanda izirikane urupfu rw’impunzi nabonye ngo yishwe kubera ko yibye imyumbati. Njye mpamya ko uriya yazize inzara ntabwo yazize ingeso y’ubujura. Ese nta buryo bariya bantu bahabwa ibyangombwa bibaranga,bakemererwa no gushakisha imibereho mu byaro byo mu gihugu,ariko bazwi neza,bikabafasha kubaho!?

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-04 21:30:29

Tanzania izabacyura banga bakunda, genocide bahunze i Burundi ntayabayeho, n’amahoro masa mu gihugu hose.

3
xxxx 2019-11-04 13:31:45

Tanzania niko yabaye kuva kera nta mpuhwe bagira nibuka uburyo birukanye abanyarwanda benshi kuva 1976 kugera nubu bakibirukana bakabambura inka imirima amazu amashiringi nibindi ntarondora ... Nyamara sindumva urwanda rwirukana aba Tanzania batuye mu Biryogo Dore ko buriya 80% babasiramu batuye mubiryogo bakomoka muri Tanzania Karagwe, Ni abanyambo ba( Karagwe) ,Abahangaza ba (Ngara)abahaya ba (Bukoba),Abazaramu ba (Dar-salam) na barundi bake ndetse na ba Congoman uretseko bo biganje Muri Gitega yose Gikondo campzaire Cyahafi aba Bose ntawubanga ariko ibihugu byabo bikanga abanyarwanda urunuka.

4
Hagenimana 2019-11-04 09:15:45

Impunzi z’abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo impunzi z’abanyamulenge bari mu nkambi ya Kiziba impunzi z’abarundi zi Mahama impunzi za Ethiopiya, Eritrea, Djibuti, Sudani zombi zi Gashora bose bagomba gusubira iwabo kuko amahoro ahinda. Niba bahunga gusa ingoma z’ibitugu iyo mpamvu ntabwo ihagije muri 2019 kugirango ubone ubuhungiro.

Kwamamaza