Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Nduta iherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania zatangaje ko abapolisi bagera mu nkambi bafite intonde z’abantu bakabafunga ndetse bamwe ntibanamenye irengero ryabo.
Abamaze gutabwa muri yombi muri iyi nkambi ni 11, barimo abagore n’abasore bakiri bato.
Bafatiwe mu duce icyenda dutandukanye by’umwihariko hagati yo ku wa 1 no ku wa 3 Mata no ku wa 8 Mata 2025.
SOS Médias Burundi yatangaje ko yabonye amazina ane y’impunzi z’Abarundi ziri mu zatawe muri yombi gusa inzego z’ibanze z’ahari iyo nkambi ya Nduta nta cyo ziratangaza.
Bivugwa ko bamwe bafunzwe ubwo bari mu gikorwa cyo gutanga ibiribwa by’ukwezi kwa Mata izindi zifatirwa mu nzu zisanzwe zicumbitsemo.
Hari abavuze ko bagenzi babo batawe muri yombi n’abapolisi bagenda mu modoka zo mu bwoko bwa pick up bafite urutonde ruriho amazina y’abo bagiye gufata.
Izi mpunzi zivuga ko zihangayikishijwe n’uko abafatwa bikekwa ko bafungiye muri Gereza ya Kibondo ariko abandi bakaba batazi aho berekejwe.
Abo mu miryango y’abatawe muri yombi basaba ibisobanuro byerekeye abantu babo ndetse bagasaba Leta ya Tanzania n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) kwita kuri icyo kibazo.
Impunzi z’Abarundi zimaze igihe zivuga ko zibangamiwe n’ihohoterwa rikabije rikorerwa mu nkambi zitandukanye zo muri Tanzania.
Raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga zivuga ko impunzi muri Tanzania zitabwa muri yombi zimwe zigafungwa igihe kirekire nta rubanza ndetse zigakorerwa ibindi bikorwa bihutaza Uburenganzira bwa Muntu n’ihohotera.
Inkambi ya Nduta muri Tanzania icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 58.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!