IGIHE

Tanzania: Perezida Magufuli yabujije abagore gukomeza kuboneza urubyaro

9 11-07-2019 - saa 09:22, Evariste Nsengimana

Perezida wa Tanzania, John Magufuli, yashishikarije abagore bo muri icyo gihugu guhagarika kwifungisha imirerantanga kugira ngo babyare abana benshi nk’uburyo buzagifasha kuzamura ubukungu.

Reuters yanditse ko yabivugiye mu mujyi wa Chato ku wa kabiri w’iki cyumweru, atanga ingero z’ibihugu birimo u Bushinwa, Nigeria n’u Buhinde, bifite ubukungu bibukesha umubare munini w’abaturage.

Ati “Iyo ufite umubare munini w’abaturage, wubaka ubukungu. Niyo mpamvu mubona u Bushinwa bufite ubutunzi bwinshi..Ndabizi ko abakunda gufunga imirerantanga bazinubira ijambo ryanjye. Mureke utwanyu dukore, mubareka bafunge utwabo.”

Kuva 2015 agiye ku butegetsi, Magufuli yatangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere urwego rw’inganda no kuzamura ubukungu buzamuka ku gipimo cya 6-7% buri mwaka, mu myaka ishize.

Magufuli avuga ko kugira ngo iyo politiki igerweho bizagirwamo uruhare n’umubare munini w’abana bavuka, bakazongera umubare w’abakozi.

Si ubwa mbere Perezida Magufuli yumvikanye mu mvugo irwanya gahunda zo kuboneza urubyaro kuko umwaka ushize yigeze kuvuga ko ari ubwo gukoreshwa n’abafite ubunebwe cyangwa abagira ubwoba bwo kwita ku bana.

Tanzania ifite abaturage barenga miliyoni 55, igipimo cy’abana bavuka kikaba ari batanu ku mugore umwe.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), igaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage muri Tanzania buri kuri 2.7% ku mwaka, amavuriro n’amashuri ya leta bikaba bifite ubucucike ndetse abenshi mu rubyiruko bakaba ari abashomeri.

UNFPA ivuga ko kimwe cya gatatu cy’abashakanye muri Tanzania bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko Perezida Magufuli akaba anenga ubu buryo bwazanywe n’abazungu bugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri z’ubuzima.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
BANAMWANA Vincent 2019-07-12 08:59:34

magufuli ibyo yabivuze kuberako tanzaniya yo ifite ubutaka bunini cyane ugereranyije nabaturage ifite kurizo ndabyemera kubyara rwose ariko mu rwanda siko biri ubutaka bwacu nibutoya kandi hafi yabwose buratuwe rero ntago twakurikiza aba tanzaniya

2
ka 2019-07-12 01:27:48

Finally abasaza bose ni bamwe kabdi ngo gusaza ni ugusahurwa. Kurebera ubukungu mu bwinshi bw’abana naho isi igeze ni ukwihenda.

3
Alezo 2019-07-11 16:58:58

Ngenzi uvuze ukuri,sha njye nzababyara ndenze icumi Imana ipfa kubampa gusa ngo mbereke ngo ndororoka"mugirango aba banyamahanga bari kuzura aha iwacu ntibadutwara igihugu twihaye ibyo kutabyara,sha ufite ubushobozi abyare kugeza ashaje.

4
Clara-AKAMANZI 2019-07-11 10:38:34

Mwese murabona neza ko, President Pombe MAFURI, ibyo avuga ari ukuri. Byaba byiza n’Abayobozi bakuru b’u Rwanda bakurikije URUGERO rwiza rwa President Pombe MAGUFURI! Bahagarika iriya gahunda mbi yo gukangura Abanyarwanda kuboneza urubyaro. Ikindi murabona neza ko n’ Amadini cyane nka Kiriziya Gaturika itabyemera kuko yanze biriya bintu bibi byo kuboneza urubyaro. Kiriziya Gaturika ikaba yaranavuze ko, ibyo bintu bibi byo kuboneza urubyaro ko, itazemera ko bitazakorerwa mu mavuriro ya Kiriziya Gaturika.
Leta rero ikwiye kumva neza iyi inama nziza ari ingirakamaro.

5
gatare 2019-07-11 06:47:46

Tanzania ifite ubutaka buhagije.Isi yose ifite ubuso (area) bunini cyane budatuwe.Ubutayu bwonyine ni 1/3 y’ubutaka bwose bugize isi.Aho hose haramutse hatuwe,isi ishobora guturwa na Billions/Milliards zirenga 100.Isi nshya izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2 igice cya 3 umurongo wa 13,yose izaba yera yose.Bible ivuga ko UBUTAYU bwose buzavaho.Byisomere muli Yesaya 35,imirongo ya 6 na 7.Niba ushaka kuzaba muli paradizo cyangwa kujya mu ijuru,bible igusaba gushaka imana cyane,ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa batazaba muli paradizo dutegereje.

6
Edd 2019-07-11 06:39:01

Ibyo yavuze rwoc nukuri cyane.

7
Nikweli 2019-07-11 06:28:59

#Jacques na nyokobuja abyumve pe , hhhhhhhh noneho twe abamaman twemeye kubyara benshi twagira ijambo kwa Magufuri ?!!!

8
Ngenzi 2019-07-11 05:30:04

ibyo yavuze n’ukuri kubwira abany ’africa ngo baboneze urubyaro ? barakwemerrera ariko kubikora ntibabikore, America ubu ifite ikibazo nubwo itabishyira ahagaragara ya shyizeho gahunda zo kuboneza ibyaro zitabirwa na bazungu abirarabura barakomeza baribyarira ubu ntaho utasanga umwirabura nahamwe niyo mpamvu usanga bamwe babafunga burimunsi babarasa muburyo budafututse , ntakindi namashyari babagirira mubucuruzi barimo mugisirikare barimo inzego zose buzuyemo, sha kubwira umwirabura ngo ntabyare bizagorana, Magufuli n’umugabo pe azi kureba kure

9
Jacques 2019-07-11 03:09:33

Magufuri n’umugabo aréba kure, azi ko IYAKAREMYE ARIYO IKAMENA,
- K’Ubwinshi bw’ibintu ataribwo butanga Ubuzima,
- Azi kandi ko IBIRAYI BY’IMBWA IMANA IRARA IBIHATA
N’UMUGABO. Iyaba na Mabuja yabyumvaga

Kwamamaza