IGIHE

Tanzania: Icyiciro cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi uzagera mu Rwanda gishobora kutarangirira igihe

6 4-11-2019 - saa 12:08, IGIHE

Ubuyobozi bwa Tanzania bukomeje guhura n’imbogamizi zinyuranye zishobora gutuma ukwezi k’Ugushyingo kutarangirana n’icyiciro cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi, nk’uko icyo gihugu cyabyiyemeje.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko imvura ikomeye yakunze kudindiza imirimo yo kubaka uyu muhanda ugomba kuzaba ureshya na kilometero 300, ukazahuza umujyi wa Dar Es Salaam na Morogoro. Uzuzura utwaye miliyari $1.9.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko umwe mu bayobozi mu kigo gishinzwe imirimo y’ubwubatsi bw’uyu muhanda, Tanzania Railways Corporation, Jamila Mbarouk, yavuze ko imvura yatumye imirimo idakomeza uko bikwiye. Gusa yashimangiye ko nubwo imirimo y’ubwubatsi yagiye gahoro, uyu muhanda ugeze hejuru ya 70% urangira.

Ibigo byahawe kubaka uwo muhanda, Yapi Merkezi cyo muri Turikiya na Mota-Engil Africa cyo muri Potugal, bimaze kubaka umuhanda ureshya na kilometero 210 ndetse ubu hari imirimo imwe n’imwe bikinoza.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere muri Tanzania, Agness Kijazi, yavuze ko imvura ikomeye izakomeza kugwa muri icyo gihugu kugeza muri Mutarama umwaka utaha.

Gusa Tanzania iheruka gutangiza icyiciro cya kabiri cy’umuhanda wa gari ya moshi kiva Morogoro kikagera Makutupora kingana na kilometero 422, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

Biteganywa ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 hazatangwa amasoko yo kubaka ibindi bice cy’uyu muhanda birimo Makutupora-Tabora (294km), Tabora-Isaka (133km) na Isaka-Mwanza (248km).

Uwo muhanda wa gari ya moshi ureshya na kilometero 1,457 uva Dar es Salaam ukagera ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria, uzatwara miliyari $7.5 mu myaka itanu iri imbere.

Biteganywa ko uyu muhanda uzafasha ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Zambia, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Nyuma y’ibyo byiciro hazubakwa umuhanda ugera mu Rwanda. Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi aheruka i Dar Es Salaam aho yavuze ko kongera uyu muhanda wa gari ya moshi ukagera i Rubavu byazafungura amahirwe y’ubucuruzi ku gihugu cye, usanga gikoresha icyambu cya Mombasa n’icya Dar es Salaam.

Biteganywa ko u muhanda Isaka-Kigali ureshya na kilometero 532 uzatwara miliyari 3.6 z’amadolari, aho Tanzania izishyura miliyari 2.3 z’amadolari naho u Rwanda rukishyura miliyari 1.3 z’amadolari. U Rwanda rwatanga n’andi yavana uyu muhanda i Kigali kugera i Rubavu.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse kwemeza umushinga w’itegeko ryemera burundu amasezerano hagati y’u Rwanda na Tanzania, yerekeye ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’inzira ya Gari ya Moshi, Isaka-Kigali, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 09 Werurwe 2018.

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

Umuhanda wa gari ya moshi ukomeje kubakwa uturutse i Dar es Salaam
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
VIATEUR 2019-11-05 04:04:58

UK on biri kose ababishinzwe nobo ntekereza ko baticay ubusa kdi uko bigaragara n uko uno muhanda uzatugirira akamaro mubigendany n ubuhahirane kdi muburyo buzaba bworoshye
dusab uwiteka adushyigikire

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-04 21:52:15

Uyu muhanda uzatuma EAC itera imbere cyane mu bucuruzi. N’ugushimira cyane Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli no kumwifuriza kuzayobora mandat ya 2.

Tanzania oyeee! CCM oyeee! John Pombe Magufuli safiii!

3
bimawuwa 2019-11-04 17:51:20

ibya Tanzania nzabyera birangiye nubu wabona bisubiye ibihugu bya EA ntabwo wabyizera ..

4
ADARBERT 2019-11-04 10:49:39

Nukuri nejejwe nuburyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeje gushyira imbaraga mu iterambere amahoro aganze mu Rwagasabo Uwiteka arinde u RWANDA.

5
geoffrey 2019-11-04 09:03:29

birashimishije cyane kuba ibihugu bya Africa bitangiye kugiran
a imikoranire nkiyi yihutisha services cyane cyane itetambere, uyu muhanda uranshimishije, niwuzura ndifuza kuzawugendamo

6
Been del 2019-11-04 07:15:23

Uwo muhanda Ni sawa kbsa. Terimbere Rwanda. Uhubwo munyamakuru winjirire umenye neza Aho uzanyura uturye akara twigurire ubutaka ubundi nzahagurishe hakosha.

Kwamamaza