IGIHE

Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida wa Kenya aratabaza

0 15-04-2025 - saa 12:36, Jean de Dieu Tuyizere

Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida wa Kenya kuva mu 2022 kugeza ubwo yeguzwaga mu Ukwakira 2024 aratabaza nyuma y’aho yambuwe abamurindiraga umutekano.

Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, kuri uyu wa 15 Mata 2025, yamumenyesheje ko yamwambuye abamurindaga kugira ngo byorohere udutsiko dushaka kumwica.

Yagaragaje ko kuva mu Ugushyingo 2024, udutsiko tw’abantu barimo abapolisi twamugabyeho ibitero, duhohotera abamushyigikiye, na we ubwe dushaka kumugirira nabi.

Ati “Urabizi ko hari umugambi wateguwe wo gutera ingo zanjye muri Nairobi na Nyeri, no ku mitungo yanjye mu gihugu, w’abantu uzi neza cyangwa mwifatanya. Ubwo uzafata ingamba ute?”

Gachagua yabwiye Kanja ko abapolisi bamukurikirana kenshi hamwe n’abo mu muryango we, kandi ko baba bari mu modoka zidafite ibirango cyangwa se byahishwe, asobanura ko bigaragara ko baba bashaka kumutera.

Ati “Ndakumenyesha ko Abanyakenya bazi neza ibi bintu kandi nihagira ikimbaho cyangwa kikaba ku muryango wanjye, iki gihugu kizabamo urugomo rutavugwa, ruzahungabanya politiki, itegeko n’ituze.”

Yasobanuye ko agize icyo aba, Kenya ishobora gusubira mu bihe nk’ibyo yabayemo mu 2007, byatumye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.

Gachagua yasabye Kanja kumusubiza abamurindira umutekano, agahagarika abapolisi bamukurikirana, kandi akarindira umutekano ibikorwa bimuhuza n’abaturage.

Rigathi Gachagua yasabye gusubizwa abamurindiraga umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza