IGIHE

RDC: Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagizwe Minisitiri w’Intebe

4 20-05-2019 - saa 19:00, IGIHE

Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Mbere, nyuma y’amezi ane Perezida Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila baganira ku ugomba kuyobora Guverinoma.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe yavuze ko azakoresha imbaraga zose mu guharanira imibereho myiza y’abanye-Congo.

Ati “Ndafata kugirwa Minisitiri w’Intebe nk’inshingano zikomeye muri iki gihe cy’ingenzi mu mateka y’igihugu cyacu, kandi ndasezeranya gushaka ubushobozi bwose bukenewe kugira ngo muri guverinoma habeho gukorera hamwe no gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho y’abanye-Congo, mu mucyo no mu miyoborere myiza”.

Dr Ilunkamba ukomoka mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, avuka muri Katanga. Yabaye Minisitiri wungirije ushinzwe ubukungu, inganda n’ubucuruzi bwo hanze mu 1981 kugeza mu 1983. Yanabaye kandi Minisitiri wungirijwe ushinzwe igenamigambi.

Yabaye umujyanama wa Perezida Mobutu mu by’ubukungu n’imari, aba Minisitiri w’igenamigambi na Minisitiri w’imari. Mu 2003 yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe amavugurura y’ibigo bya leta bikora ubucuruzi.

Kuva mu 2014 yabaye Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya leta ishinzwe ibya gari ya moshi muri RDC. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu, akaba yaranabyigishije muri Kaminuza ya Kinshasa.

Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba wagizwe Minisitiri w'Intebe wa RDC
Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba asuhuzanya na Perezida Tshisekedi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Etienne 2019-05-21 10:07:57

Good choice,Lucky continent.
Ni byiza cyane!

2
Friends 2019-05-21 03:51:29

Ni byiza ariko uyu musaza si uwo kwikorera umuzigo nkuriya! Iyo aba nka Perezida wa SENA akajya abagira inama ntibatume asaza ashyushye mumutwe!

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-21 00:19:36

Ndabona asheshe akanguhe!

Mwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya!

4
Duck 2019-05-20 12:39:31

Currently I like the way people of RDC is sorting out there problem peacefully!!!!! Tshisekedi loves his country!

Kwamamaza