IGIHE

RDC: Abantu 23 bishwe urw’agashinyaguro

0 25-11-2021 - saa 08:24, Bukuru JC

Imirambo 23 irimo 17 yamenyekanye ko ari iy’abasivile yatahuwe kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo nyuma y’igitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba ADF mu duce twa Ndengesa na Tchabi muri Ituri na Vedo.

Abatangabuhamya babwiye Radio Okapi ko hatahuwe imirambo 17 y’abasivile i Tchabi n’indi itandatu i Vido barimo abashobora kuba barishwe bava mu mirima abandi bakicirwa mu ngo zabo.

Aya makuru avuga ko abishwe babanje kubohwa nyuma bakaraswa cyangwa bakicishwa intwaro gakondo zirimo imihoro.

Brigade ya Monusco ishinzwe ubutabazi bwihuse i Thcabi ngo ni yo yatabaye ikaba yirukana abo barwanyi, ibyatumye abishwe bataba benshi cyane.

Igisirikare ntacyo cyigeze gitangaza kuri ibyo bitero mu gihe abishwe bashyinguwe kuri uyu wa Gatatu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza