IGIHE

Perezida Idriss Déby wa Tchad yishwe n’ibikomere by’amasasu

0 20-04-2021 - saa 12:55, Philbert Girinema

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021 azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Urupfu rwe rwatangarijwe kuri Televiziyo y’Igihugu nyuma y’amasaha make byemejwe ko yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu.

Itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu rivuga ko uyu mugabo yishwe n’ibikomere by’amasasu yarasiwe mu mirwano mu minsi ishize mu gace ka Kanem aho ingabo ze zari zihanganye n’umutwe wa Front for Change and Concord in Chad, FACT.

Itno wari ufite imyaka 68, yagiye ku butegetsi amaze gukora Coup d’État ku wa 2 Ukuboza 1990 afashijwe n’u Bufaransa, maze ahirika Hissène Habré. Yari aherutse kugirwa Maréchal.

Apfuye nyuma y’iminsi mike bivugwa ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wifatanyije n’undi w’imbere mu gihugu yiyemeza guhirika ubutegetsi bwe. Ni urugamba rwatangiye nyuma y’amatora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ari nayo Itno yari yatsinze n’amajwi 79,32%, aho yaje imbere ya Albert Pahimi Padacké wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Ibintu byatangiye gufata indi ntera icyo gihe bigeza n’aho mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bisaba abaturage babyo kuzinga utwangushye bakava muri Tchad vuba na bwangu.

Mu Cyumweru gishize byavugwaga ko abarwanyi ba FACT bari hafi kugera mu Murwa Mukuru i N’Djamena, icyo gihe ngo baburaga ibilometero 220 gusa.

Nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, mu mpera z’icyumweru gishize, Déby yafashe urugendo yerekeza mu Majyaruguru y’Igihugu ahari ibirindiro by’ingabo ze hafi y’umupaka wa Libya. Izo ngabo zahashyizwe kugira ngo zihashye imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhirika ubutegetsi bwe.

Bivugwa ko muri ako gace ariho yarasiwe mu mpera z’icyumweru gishize, nubwo itangazo rya Général Azem Bemrandoua Agouna ritigeze risobanura mu buryo bwimbitse uko yarashwe.

Yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 16 Mata ubwo yari muri Repubulika ya Congo mu muhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso, wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari wahagarariye Perezida Kagame.

Nyuma y’urupfu rwe, igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko no gushyirwaho kw’inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’Akanama ka Gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari Jenerali mu Ngabo za Tchad.

Urupfu rwa Itno rubaye kandi nyuma y’aho ku wa 02 Mata yari yayoboye igitero ingabo ze zagabye hafi y’ikiyaga cya Tchad kigafatirwamo intwaro nyinshi z’umutwe wa Boko Haram.

Ni igitero cyari cyiswe “Operation Boma Anger” cyanaguyemo abarwayi 76 ba Boko Haram cyabaye gisa n’igisubiza icyari cyiciwemo abasirikare 92 ba Tchad.

Icyo gihe Déby yavuze ko atazigera na rimwe yemera gutsindwa n’umutwe wa Boko Haram.

Uyu mugabo yari yararahiye ko atazigera n'umunsi n'umwe yemera gutsindwa n'umutwe wa Boko Haram. Yaguye mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro yari yarigometse ku butegetsi bwe

Yabaniye ate u Rwanda?

Itno yakundaga gusura u Rwanda inshuro nyinshi yaba mu rugendo rw’akazi rufitanye isano n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yigeze no kuyobora agasimburwa na Perezida Kagame mu 2018 cyangwa mu zindi gahunda zigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mu 2019 ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Yari mu Rwanda kandi ku wa 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ye Gatatu mu birori by’akataraboneka byabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Mbere yaho gato muri Kamena nabwo yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe i Kigali mu rugendo rwari rugamije kureba aho igihugu kigeze cyitegura inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu ya AU yabaye muri Nyakanga 2016.

Icyo gihe yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo.

Uko Déby yageze ku butegetsi

Déby yavutse tariki ya 18 Kamena 1952 mu gace ka Berdoba mu Majyaruguru ya Tchad mu muryango w’abakene. Yize amashuri abanza ahereye mu mashuri y’idini rya Islam, arangiza Kaminuza mu masomo ya Siyansi.

Arangije Kaminuza yagiye mu Gisirikare ahita yoherezwa mu mahugurwa mu Bufaransa aho yavuye mu 1976 afite impamyabushobozi mu byo gutwara indege. Kugeza icyo gihe yari umuntu w’umutoni kuri Perezida Félix Malloum kugeza ingoma ye ihirimye.

Mu 1979 nibwo yavuye mu Bufaransa agarutse asanga igihugu cye cyabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, maze yiyunga kuri Hissène Habré mu rugamba rwo gusubiza ibintu ku murongo.

Habré amaze kuba Perezida mu 1982, Déby yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ndetse mu 1984 yigaragaza ku rwego rwo hejuru ubwo yatsinsuraga imitwe yitwaje intwaro yari ishyigikiwe na Libya yari mu Burasirazuba bwa Libya.

Mu 1985, Habré yamwohereje mu Bufaransa mu ishuri rya Gisirikare ryitwa École de Guerre, agarutse mu 1986 yagizwe Umujyanama mu bya Gisirikare wa Perezida.

Gusa ku wa 1 Mata 1989 haje kuvuka umwuka mubi hagati ya Perezida Habré biturutse ku kuba ngo Déby yari amaze kugira ijambo rikomeye ku barinzi b’Umukuru w’Igihugu.

Muri iyo minsi, Habré yamushinje gushaka kumukorera Coup d’état afatanyije na Minisitiri w’Umutekano, Mahamat Itno n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Hassan Djamous.

Déby yahise ahungira i Darfur, nyuma akomereza muri Libya, aho yakirijwe yombi na Gaddafi i Tripoli. Abandi bashinjwaga hamwe aribo Itno na Djamous bo basigaye mu gihugu bahita batabwa muri yombi baricwa.

Abantu bo mu bwoko bwa Déby bahise batangira guhigwa dore ko babiri bari bakomeye bari bamaze kwicwa we yarahunze.

Icyo gihe Déby yahaye Libya amakuru yose y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, muri Tchad maze Gaddafi nawe amwemerera intwaro zizamufasha gufata ubutegetsi ariko bemeranya ko abanya-Libya bafungiye mu gihugu cye bazaba ingurane.

Déby yahise ahungira muri Sudani, agezeyo ashinga umutwe wiswe Patriotic Salvation Movement wari ushyigikiwe na Libya na Sudani, maze utangira ibikorwa byo guhirika Habré, ku wa 2 Ukuboza 1990 umukura ku butegetsi Déby ayobora atyo kugeza kuri uyu wa 20 Mata 2021.

Uyu mugabo apfuye asize umwana umwe witwa Mahamat Déby Itno wahise unafata inshingano zo kuyobora inzibacyuho dore ko asanzwe afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare mu gihe undi yari afite witwa Brahim Déby we yapfiriye mu Bufaransa mu 2007 yishwe n’abagizi ba nabi.

Asize kandi umugore witwa Hinda Déby Itno ufite imyaka 41 y’amavuko.

Tchad ni igihugu gituwe na miliyoni 13,6 ziri mu moko 200 y’abaturage bavuga indimi zitandukanye ariko bagahurira ku Cyarabu n’Igifaransa. Abiyisilamu nibo benshi kuko bangana na 51,8% mu gihe Abakirisitu ari 44.1%.

Perezida Itno ubwo yakirwaga i Kigali yitabiriye Kwibuka25

Perezida wa Tchad, Idriss Déby, ubwo yakirwaga i Kigali yitabiriye umuhango wo #Kwibuka25

Yari i Kigali ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya Gatatu

Perezida Itno (wambaye umweru) agera kuri Stade Amahoro
Idriss Déby asuhuza abitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame

Amashusho agaragaza uko byari byifashe ubwo Itno yagirwaga Maréchal

Gen. Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37 niwe wahise afata inshingano zo kuyobora igihugu mu nzibacyuho nyuma y'urupfu rwa se
Uyu mugabo yari yararahiye ko atazigera n'umunsi n'umwe yemera gutsindwa n'umutwe wa Boko Haram. Yaguye mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro yari yarigometse ku butegetsi bwe
Déby yayoboraga Tchad kuva mu 1990
Iyi foto yafashwe ku wa 11 Mata ubwo Déby yari avuye gutora
Perezida Déby yapfuye hashize amasaha make bitangajwe ko yatsinze amatora muri manda ya Gatandatu
Iyi foto yafatiwe mu Bufaransa ubwo ku wa 11 Ugushyingo 2018, Perezida Déby n'umugore we bari bitabiriye umusangiro na Perezida Macron
Aha hari ku wa 4 Ukuboza 1990 ubwo Déby yajyaga ku butegetsi amaze guhirika Habré
Ubwo Déby wagezaga ijambo ku baturage b'igihugu cye nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Hissène Habré mu 1990
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza