IGIHE

Pasiteri yahishuye uburyo yageragejwe n’umugore wamwicaraga imbere akamwereka imyanya y’ibanga

0 5-08-2022 - saa 10:57, Ntabareshya Jean de Dieu

Umupasiteri wo muri Ghana wanashinze Itorero rya Heaven’s Gate Minisitry, Nicholas Osei, uzwi nka Kumchacha yagaragaje ko atishimiye uburyo abagore n’abakobwa basigaye bitwara imbere y’abakozi b’Imana b’abagabo.

Uyu mugabo yasobanuye uko mu minsi ishize yahuye n’ikigeragezo cy’umugore wagiye gusengera mu rusengero rwe ubwo yari ari kubwiriza ijambo ry’Imana.

Ubwo yaganiraga na Radio yo muri Ghana, OK FM, Nicholas Osei yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire ya bamwe mu bakobwa n’abagore basigaye bafite yo kugambirira kubera ibigusha abakozi b’Imana.

Yakomeje agira ati “Umugore yaje mu rusengero yanga kwicara inyuma. Yasabye ko yashyirwa imbere. Imyambarire ye ntiyari isanzwe. Ubwo nari ndi kwigisha yabumbuye amaguru ye. Ibice by’imyanya y’ibanga byarangaragariraga. Icyo ntacyo byari bintwaye ariko yashatse kujya ahora aza mu rusengero muri ubwo buryo.”

Uyu muvugabutumwa akomeza avuga ko yageze aho yabona ko uyu mugore yicaye nabi agasaba abakirisitu gusenga ariko akabona ntacyo bihinduye kuri iyo myitwarire.

Ati “Nategetse abakirisitu guhaguruka tugasenga ariko n’ubundi uwo mukobwa akagumya kwicara nabi kandi yari imbere yanjye aho narebaga neza ibice by’imyanya y’ibanga ku mubiri we. Uwo mugore yafunguye igitsina nk’uko nafunguraga Bibiliya, amaso yanjye ntabwo yapfuye ubwo nararebye.”

Ibi byatumye uyu muvugabutumwa ategura ibyigisho bifitanye isano n’imyambarire ikwiye umugore n’umukobwa mu gihe bagiye mu nsengero.

Yavuze ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imyitwarire nk’iyo yadutse mu matorero anyuranye ihinduke dore ko kuri ubu byamaze kuba nk’ibisanzwe kuri bamwe.

Uretse ibivugwa n’uyu mupasiteri na hano i Kigali hari ahantu mperutse guteranira mu rusengero rumwe, nuko umwigisha agaruka ku birebana n’imyitwarire ikwiye kuranga abayoboke b’itorero ariko yitsa cyane ku myambarire.

Yagaragaje ko hari ibintu bisigaye byarateye, aho umukobwa yumva ko kwambara akikwiza ari ikibazo, yasabye ko bagira ikibatandukanya n’abantu bambariye utubyiniro ibitaramo n’ibindi ahubwo bakambara nk’abagiye gusenga koko.

Ubusanzwe mu Rwanda, amadini menshi ntakunze kubwira umuntu ngo yambare ibintu runaka nubwo hari aho kwambara nk’amajipo y’impenure ku bakobwa bifatwa nk’ikizira cyangwa kwambara imyenda ishobora kurangaza abantu bigafatwa nk’ishyano.

Buri wese asobanura imyambarire ikwiye kuranga abayoboke b’idini rye hashingiwe ku byo riziririza ari na yo mpamvu bishobora kugorana kugira umuco uhuriweho mu birebana n’imyambarire ikwiye kuranga abakirisitu, gusa ku ruhande rw’abayisilamu baciye ukubiri n’iki kibazo.

Pasiteri Osei Nicholas yavuze ku buryo abagore n'abakobwa bambara imyenda ishotorana mu rusengero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza