IGIHE

Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, yapfiriye muri Sudani y’Epfo

3 25-03-2020 - saa 10:08, IGIHE

Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar, yapfuye urupfu rutunguranye aguye i Juba kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei, niwe wemeje urupfu rwa Lt Gen Jamal. Uyu musirikare yari yaragiye muri Sudani y’Epfo mu biganiro by’amahoro biyobowe na Perezida Kiir, nyuma y’uko imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi ishatse guhungabanya guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok.

Yari umwe mu bagize akanama gashinzwe ubusugire bw’igihugu kafashe ubutegetsi nyuma y’uko Omar al-Bashir yegujwe umwaka ushize.

Uyu muminisitiri yari amaze iminsi aba muri Pyramid Continental hotel iri i Juba. Ntiharamenyekana impamvu z’urupfu rwe.

Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar, yapfuye urupfu rutunguranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nisengwe 2020-03-26 10:11:48

reka twihanganishe imiryango ye

2
Edmond 2020-03-25 13:07:42

Ariko Sezikeye uzi gusuka amagambo!!! Jya ugabanya

3
sezikeye 2020-03-25 03:33:22

Ashobora kuba yari arwaye Hypertension yica abantu barenze millions 20 buri mwaka,ahanini nazize umutima cyangwa icyo bita stroke.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Kwamamaza