IGIHE

Miliyari y’inkingo za Covid-19: Imwe mu mishinga ikomeye u Bushinwa bwiyemeje gufatanya na Afurika

0 30-11-2021 - saa 10:48, Dufitumukiza Salathiel

Guverinoma y’u Bushinwa yemereye ibihugu bya Afurika inkunga ya doze miliyari z’inkingo za COVID-19, mu gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’icyo gihugu n’uyu Mugabane.

Ni inkunga izatangwa bitarenze umwaka utaha aho 60% izaba ari impano nk’uko byatangarijwe mu Nama ihuza u Bushinwa n’Abayobozi muri minisiteri bo muri Afurika, inama iri kubera i Dakar muri Sénégal ku nshuro yayo ya Munani.

Mu ijambo Perezida w’u Bushinwa Xi JinPing yagejeje ku bitabiriye iyo nama ubwo yatangizwaga ku wa 29 Ugushyingo 2021, yavuze ko mu myaka 65 ishize umubano w’icyo gihugu na Afurika wagiriye akamaro impande zombi mu kurwanya ubukoloni no gushimangira ubwigenge bwa Afurika.

Ati “Dufatanyije, twanditse ikindi gice cy’agaciro gikomeye ku gushyigikirana kwacu mu mpinduka zigoye kandi dushyiraho urugero rumurika mu kubaka umubano mushya.”

Perezida Xi yagarutse ku ngingo enye zishobora gukomeza umubano w’impande zombi muri ibi bihe, zirimo ubufatanye mu guhashya COVID-19 izonze Isi, kongerera ingufu ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, guteza imbere ubukungu butonona ibidukikije, no gushyigikira amahoro,ubutabera n’imikorere inyuze mu mucyo.

Yemereye Afurika doze miliyari z’inkingo za COVID-19

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko mu gufasha Afurika Yunze Ubumwe kugera ku ntego yayo yo kuba 60% by’Abanyafurika bakingiwe Coronavirus bitarenze 2022, “izaha Afurika izindi doze miliyari z’inkingo, zirimo miliyoni 600 zizabarwa nk’impano ndetse na miliyoni 400 zizaboneka binyuze mu bufatanye bwo kuzikora hagati y’ibigo by’Abashinwa na bimwe mu bihugu bya Afurika”.

Ibyo biziyongeraho kuba icyo gihugu kizatangiza imishinga 10 yo mu rwego rw’ubuzima muri Afurika ndetse kikohereza inzobere mu by’ubuvuzi zigera ku 1500 kuri uyu Mugabane.

Mu kurwanya ubukene no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika, icyo gihugu cyiyemeje kuhatangiza imishinga 10 iri muri uwo mujyo no kuhohereza inzobere 500, hakanashyirwaho ibigo bihuriweho by’ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi bitanga n’amahugurwa.

Ibigo na sosiyete byo mu Bushinwa bizashishikarizwa kubaka imidugudu y’icyitegererezo ku bufatanye bwa Afurika n’icyo gihugu mu by’iterambere ry’ubuhinzi no kurwanya ubukene, hanashyigikirwe sosiyete z’Abashinwa zibashe gutangiza imishinga iteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Sosiyete 100 ni zo zizakorana muri uwo mushinga uzakorerwa mu midugudu 1.000.

Perezida Xi kandi yavuze ko mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, u Bushinwa buzubaka imihanda mu bice by’icyaro kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi ubashe kugera ku masoko. Ibyo bizatuma icyo gihugu kigezwamo umusaruro ufite agaciro ka miliyari 300$ mu myaka itatu iri imbere.

Yakomeje ati “U Bushinwa buzatanga miliyari 10$ yo gushyigikira ubucuruzi bw’ibyo Afurika yohereza hanze, bunubakwemo ahakorerwa ubushakashatsi bwo kongerera ingufu ubucuruzi hagati yabwo na Afurika ndetse n’imikoranire mu by’ubukungu, n’icyanya cy’inganda zizafasha mu bufatanye bw’imihanda yo ku butaka n’inzira zo mu mazi.”

Yashimangiye kandi ko icyo gihugu kizatangiza imishinga 10 yo gukwirakwiza internet muri Afurika, gushyiraho itsinda rishinzwe imikoranire mu by’ubukungu rizakorana n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) kandi rigashyigikira iterambere ry’iryo soko.

Guverinoma y’u Bushinwa yiyemeje gushishikariza abikorera gushora imari muri Afurika itari munsi ya miliyari 10$ mu myaka itatu iri imbere, hagashyirwaho n’urubuga ruteza imbere ishoramari ry’abikorere ku mpande zombi.

Mu guteza imbere ihangwa ry’udushya, Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa buzatangiza imishinga 10 y’ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga muri Afurika, bugatangiza ibigo by’ubufatanye mu ikoreshwa rya satellites ndetse hagashyigikirwa imikoranire mu by’ubushakashatsi na za laboratwari.

Amasoko yo kuri internet azongererwa ingufu ku buryo hazaboneka ububiko 100 n’imbuga 1.000 zigaragaraho ibicuruzwa byo muri Afurika.

Icyo gihugu kandi cyiyemeje gushyigikira imishinga iganisha ku bukungu butonona ibidukikije, aho hazatangizwa 10 igamije kubirengera no gushyigikira gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hakubakwa ibigo by’icyitegererezo mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ikindi Perezida Xi yabwiye abitabiriye Inama ni uko u Bushinwa bugiye kubaka no kongerera ubushobozi ibigo by’amashuri 10 byo muri Afurika ndetse bugakorana n’inzobere zigera ku 10.000 zo kuri uyu Mugabane hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi bw’uburezi kugira ngo ejo hazaza ha Afurika hazabe heza.

Binyuze mu bukerarugendo, amaserukiramuco mu bya filime n’inama zihuza urubyiryuko n’abagore b’impande zombi, hazatezwa imbere imbere imishinga igamije imikoranire mu by’umuco.

Mu kubaka amahoro n’umutekano, u Bushinwa bwiyemeje gutangiza imishinga 10 izafasha mikoranire y’icyo gihugu na Afurika Yunze Ubumwe mu bya gisirikare.

Iyo Nama y’iminsi yatangiye ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, ikaba iteganyijwe gusozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

Yitezweho kwigirwamo ingamba zo guhashya COVID-19 no gukomeza kongera ibikorwa remezo muri Afurika.

Iyi nama yagiye yongerera ingufu imikoranire n’umubano hagati ya Afurika n’u Bushinwa kuva mu 2000 ubwo yabaga bwa mbere.

Perezida w’u Bushinwa Xi JinPing yijeje Afurika ubufatanye bukomeye bwungukira impande zombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza