IGIHE

Malawi: Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Perezida Mutharika rwemeza ko amatora asubirwamo

0 13-02-2020 - saa 12:24, IGIHE

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Malawi rwatesheje agaciro ubusabe bwa Perezida Peter Mutharika na Komisiyo y’amatora, bwo guhagarika isubirwamo ry’amatora ya Perezida.

Urukiko kandi twatesheje agaciro ibisobanuro bya Komisiyo y’amatora, yavugaga ko amatora aramutse yongeye kuba byahenda igihugu.

Umucamanza Dingiswayo Madise yavuze ko nta na rimwe uburenganzira bw’abaturage bujya buhenda kuko aribwo buza imbere.

Urukiko rwari rwatesheje agaciro amatora yabaye muri Gicurasi umwaka ushize, ibyavuyemo bikemeza ko Perezida Peter Mutharika yatsinze.

Abatavuga rumwe na Leta baregeye inkiko, bavuga ko amatora yabayemo uburiganya.

Urukiko rwategetse ko amatora mashya agomba kuba bitarenze amezi atanu.

BBC yatangaje ko haba Perezida Mutharika na Komisiyo y’amatora bateganya kujya kujurira mu rukiko rw’ikirenga.

Mutharika arateganya gukomeza kujurira mu rukiko rw'Ikirenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza