IGIHE

Kinshasa: Hatahuwe uburozi mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera

0 4-09-2024 - saa 16:27, Jean de Dieu Tuyizere

Mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, hatahuwe uburozi bikekwa ko bwashyizwemo n’abashakaga kumwica.

Ibiro bye kuri uyu wa 4 Nzeri 2024 byasobanuye ko aya makuru yemejwe n’Ishami rya Polisi ya RDC rishinzwe gusuzuma uburozi.

Byasobanuye ko ubu burozi ari agafu k’umweru kanyanyagijwe ahantu hatandukanye, harimo ku meza, ku ntebe, kuri clavier ya mudasobwa, ku mashini itanga umuyaga, munsi ya ‘tapi’ no mu mpapuro.

Ikindi cyagaragaye muri ibi biro ngo ni amazi yamenwe mu mashini ikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa (frigo) na yo bikekwa ko ari uburozi, ndetse ngo no mu misarane hamishwe imyuka (gas) ikarishye.

Ibi biro byasobanuye ko abantu benshi babikoreramo babyinjiyemo mu gihe hari hashyizwemo ubu burozi basuzumwe n’abaganga, bigaragara ko barozwe, ubu bakaba bari kuvurwa.

Ntabwo iyi Minisiteri yasobanuye niba hamenyekanye ababa barashyize ubu burozi muri ibi biro cyangwa se niba iperereza rikomeje nyuma y’ibyavuye muri iri suzuma.

Ibiro bya Minisitiri Mutamba byatahuwemo amarozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza