IGIHE

Iyo tugambirira gutera RDC, tuba turi i Kinshasa - Gen Muhoozi

0 5-07-2025 - saa 13:58, Jean de Dieu Tuyizere

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye baba bari i Kinshasa, iyo baba barashatse gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, Martin Fayulu na Dr. Denis Mukwege, bamaze igihe bashinja ingabo za Uganda kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Ibi birego byenyegejwe na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mwaka ushize, ishinja ingabo za Uganda gufasha ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Icyo gihe, Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Gen Maj Felix Kulayigye, yateye utwatsi iyi raporo, agira ati “Iyi raporo irabogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi.”

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko nta umugambi ingabo za Uganda zagize wo gutera RDC, ati “Iyo tuba tuwufite, mumenye ko tuba turi i Kinshasa ubu. Ntibyigeze biba intego yacu.”

Gen Muhoozi yasobanuye ko ikiraje ishinga Uganda ari ugushyira mu bikorwa amasezerano atandukanye ifitanye na RDC n’andi arebana muri rusange n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Ati “Icy’ingenzi cyo gukora ubu ni ugushyira mu bikorwa amasezerano atandukanye. Uganda ishikamye ku masezerano twagiranye na RDC ndetse n’aya EAC.”

Kuva mu 2021, ingabo za Uganda zifatanye n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF. Hari izindi zabaga mu butumwa bwa EAC muri iki gihugu ariko zatashye mu mpera za 2023, nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi anenze umusaruro w’ubu butumwa.

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko nta mugambi Uganda yagize wo gutera RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza