IGIHE

IGP Dan Munyuza yitabiriye umunsi mukuru wa polisi muri Eswatini

0 5-08-2022 - saa 20:30, IGIHE

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 115 polisi ya Eswatini imaze ibayeho ndetse n’ibirori byo gusoza amasomo ku ba ofisiye ba polisi 27 byabereye mu ishuri rya polisi rya Matsapa mu mujyi wa Manzini.

IGP Dan Munyuza yagiye muri Eswatini ku butumire bwa mugenzi we Tsitsibala William Dlamini. Abapolisi barangije amasomo y’ubumenyi mu bya polisi yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza ya Eswatini.

Umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 115 ya polisi wayobowe n’Umwami Mswati III, ndetse byanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Cleopas Sipho Dlamini, akaba ari na we ushinzwe polisi.

Byanitabiriwe n’abandi ba minisitiri, abahagarariye ibihugu byabo n’abayobozi ba polisi mu bihugu by’u Rwanda, Afurika y’Epfo n’abari bahagarariye polisi ya Botswana, iya Mozambique n’iya Zambia.

IGP Dan Munyuza ari kumwe n'abandi bayobozi bitabiriye isabukuru ya polisi ya Eswatini
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza