IGIHE

Igitero cya Al-Shabab cyaguyemo abantu barindwi

0 25-09-2021 - saa 19:39, IGIHE

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wigambye igitero cyaturikiye hafi y’Ingoro ikoreramo Perezida wa Somalia, cyahitanye abantu barindwi, abandi umunani bagakomereka mu gihe imodoka zirindwi zangiritse.

Iki gitero kije gikurikira ikindi cyari cyakibanjirije, cyagabwe hafi y’ikigo cya gisirikare ariko ntihagire umuntu ukigwamo.

Abaturage ba Somalia banenze Leta yabo bashinja gutwara n’amatora ategerejwe muri icyo gihugu, bakirengagiza umutekano ibindi bikorwa birimo n’umutekano.

Somalia kandi iri mu bibazo bya politiki bitewe no kutavuga rumwe kwa Perezida na Minisitiri w’Intebe, mu gihe bivugwa ko abaterankunga barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, barakajwe cyane n’uburyo ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AMISOM) zitari gukora iyo bwabaga mu kurandura Al-Shabaab burundu.

Igitero cy'umutwe wa Al- Shabab cyaguyemo abantu barindwi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza