IGIHE

Ibihugu 52 bimaze gusinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

0 12-02-2019 - saa 09:00, IGIHE

Ibihugu 52 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bimaze gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, AfCFTA, hakaba hasigaye bitatu gusa ngo byose bibe biyasinye.

Amasezerano ashyiraho AfCFTA yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018, ku ikubitiro ibihugu 44 bihurira muri AU biba ari byo biyasinya, ibindi bikomeza kugenda biyasinya nyuma.

Ni isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage, ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Amb. Albert Muchanga, ku Cyumweru ubwo habaga inama ya 32 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba AU, yavuze ko hakomeje guterwa intambwe nziza igana ku itangira ry’iri soko rusange.

Ati “Urugendo rurakomeje. Botswana na Zambia byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika uyu munsi. Kugeza ubu ibihugu 52 byarayasinye hasigaye bitatu muri 55 bigize AU, kugira ngo tugera ku isoko duhuriyeho twese. Ibihe bimeze neza, isoko rusange rizatangizwa”.

Benin, Eritrea na Nigeria nibyo bitarasinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA). Ibihugu bimaze kuyemeza burundu ni 18 muri 22 bikenewe ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Hari icyizere ko mu nama itaha ya AU izabera i Niamey muri Niger muri Nyakanga 2019, ibihugu byose uko ari 55 bizaba byamaze gusinya AfCFTA naho ibigera kuri 30 byayemeje burundu.

Ku ikubitiro Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana nizo zashyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano ya CFTA ku wa 10 Gicurasi 2018. Ubu bigeze ku bihugu 18 birimo n’u Rwanda, Niger, Chad, Eswatini, Guinea, Côte d’Ivoire, Uganda, Mali, Afurika y’Epfo, Sierra Leone, Namibia, Congo, Togo, Mauritania na Sénégal.

CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.

Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano y’isoko rusange azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Zambia yasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange kuri iki cyumweru
Botswana na yo yasinye ku cyumweru bituma hasigara ibihugu bitatu gusa bitarasinya AfCFTA
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu amaze gusinya AfCFTA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

11 2 18-06-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza