IGIHE

Hatahuwe imirambo myinshi mu Kibira, abakozi mu by’imisoro bagiye kujya bambara Camera muri Kenya: Amakuru muri Afurika

0 22-06-2022 - saa 11:34, Kanamugire Emmanuel

Abantu babarirwa mu icumi bishwe abandi bakomerekera mu mirwano yashyamiranyije ingabo n’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda mu ishyamba rya Kibira muri Komine Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

Abaturage begereye umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda bavuze ko bafite ubwoba kandi bakeneye gucungirwa umutekano.

Umuyobozi wa Komine yemeje aya makuru ndetse yihanangiririza uwo ari we wese ukorana n’abashaka guhungabanya umutekano.

Abagabye iki gitero bikekwa ko ari abo mu nyeshyamba za FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Imirwano ikaze yamaze iminsi itatu mu misozi ya Rutorero na Gafumbegeti muri zone ya Butahana yo muri Komine Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu cyumweru gishize.

Abantu 10 ku ruhande rw’inyeshyamba bivugwa ko ari bo bapfuye mu gihe hakomeretse abagera ku munani.

Inkuru ya SOS Media Burundi ivuga ko igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko imirambo bikekwa ko ari iy’abarwanyi ba FLN yakuwe hafi y’umupaka w’u Rwanda ku Cyumweru nimugoroba.

Uwatanze amakuru yagize ati “Birashoboka ko izo nyeshyamba zishwe n’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda umupaka.”

Yakomeja avuga ko izo nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zimaze imyaka myinshi zifite ibirindiro mu ishyama rya Kibira ku ruhande rw’u Burundi muri Komine Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoki zikaba zaragerageje kugaba ibitero ku Rwanda ariko bikazinanira.

Imirambo y'abagera ku 10 yatahuwe mu ishyamba rya Kibira mu Burundi

U Bwongereza mu nkundura yo gufunguza umwenegihugu wabwo uri kwiyicisha inzara mu Misiri

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, Liz Truss yatangaje ko ari gukora ibishoboka ngo harekurwe Umwongereza, Alaa Abdel Fattah ufite ubwenegihugu bwa Misiri kuri ubu wiyemeje kwiyicisha inzara muri gereza mu Misiri.

Umuryango wa Alaa Abdel Fattah washimye umugambi wa Liz Truss ariko uterwa impungenge n’uko ageze ku munsi wa 81 yiyicisha inzara bityo ko igihe kiri kumurangirana.

Mu kwezi gushize abadepite basabye Liz Truss gufasha Abdel Fattah uri muri gereza ashinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Misiri yashinjwe gufunga uyu mugabo mu buryo budahesha agaciro umuntu, nk’imfungwa ya politiki ndetse ngo abakozi ba Ambasade y’u Bwongereza bangiwe kumugeraho.

Guverinoma ya Misiri yo yamaganye ibyo birego ndetse iviga ko nta mfungwa za politiki ziri mu gihugu.

Alaa Abdel Fattah yamenyekanye bwa mbere mu 2011 mu gihe cy’imyigaragambyo yatumye Perezida Hosni Mubarak wari umaze igihe kirekire ku butegetsi bwa Misiri yegura.

Kuva aho Perezida Abdul Fattah al-Sisi agereye ku butegetsi mu 2014, iyi mpirimbanyi mu bya demokarasi w’imyaka 40 akaba n’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane yakunze gufungwa bya hato na hato.

Mu Ukuboza umwaka ushize, yakatiwe gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukwiza ibihuha bibangamira umutekano w’igihugu mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu 2019.

U Bwongereza mu nkundura yo gufunguza umwenegihugu wabwo uri kwiyicisha inzara mu Misiri

Perezida wa Malawi yambuye ububasha Visi Perezida ku mpamvu za ruswa

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yambuye ububasha Visi Perezida Saulos Chilima, nyuma y’aho agaragaye muri dosiye ya ruswa irimo agera kuri miliyoni 150 z’amadolari leta yari yarasinyemo amasezerano.

Visi Perezida ntacyo aravuga kuri ibyo birego nk’uko BBC ibivuga.

Raporo y’urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ruswa yagaragaje abantu 53 barimo abahoze mu nzego z’ubuyobozi n’abakizirimo bakiriye indonke bahawe n’umushoramari w’Umunya-Malawi ukomoka mu Bwongereza, Zuneth Sattar hagati y’umwaka wa 2017 na 2021.

Ibi bifitanye isano n’amasezerano agera kuri 16 Polisi ya Malawi na Minisiteri y’Ingabo y’iki gihugu zagiranye na sosiyete eshanu za Sattar.

Mu bayobozi bari muri iyo raporo harimo Visi Perezida n’umuyobozi mukuru wa polisi wamaze kwirukanwa.

Hagati aho itegeko rya Malawi ntiryemerera Perezida kwirukana cyangwa guhagarika Visi Perezida kubera ko ari umuyobozi watowe n’abaturage.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida yagize ati “Ikintu cyonyine nshobora gukora ubu ari na cyo niyemeje gukora ni uguhagarika inshingano ze zose mu gihe hategerejwe ishingiro ry’ibyo ashinjwa.”

Chakwera yahuje imbaraga na Chilima bagamije gutsinda Peter Mutharika mu matora yabaye mu 2020. Bombi biyemeje kurwanya ruswa mu nzego za leta.

Perezida wa Malawi yambuye ububasha Visi Perezida ukurikiranyweho ruswa

Inzara iravuza ubuhuha muri Uganda kubera izamuka ry’ibiciro

Inyigo nshya yagaragaje ko Abanya-Uganda bahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa umwaka ushize ndetse benshi bagera aho badashobora kubona ifunguro rimwe ku munsi kubera ubukene.

Umuryango witwa Twaweza Sauti za wananchi ni wo wakoze iyo nyigo umwaka ushize. Ibyavuyemo byagaragaje ko ingo 4/10 ni ukuvuga 37% muri Uganda zitashoboraga kubona ifunguro rimwe ku munsi muri Nzeri ugereranyije na 23% mu Ukuboza 2020.

Ikibazo cy’ikiguzi cy’ubuzima cyatijwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19 aho abaturage bamaze igihe bari muri za Guma mu Rugo nk’uko iyi nyigo ikomeza ibivuga.

Bamwe mu benegihugu batakaje akazi bakoraga babura ahandi bakura ibibatunga bo n’imiryango yabo.

Ku rundi ruhande ingo zigera kuri 48% zashiriwe n’ibiribwa muri Nzeri 2021 ugereranyije na 36 mu Ukuboza 2020.

Kwizirika umukanda na byo biri mu byaranze ingo zigera kuri 52% kubera ubuke bw’ibiribwa nk’uko Martha Chemutai, ushinzwe ubuvugizi muri Twaweza yabivuze ubwo yamurikaga ibyavuye muri iyi nyigo ejo hashize.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor, ivuga ko inyigo yakorewe mu gihugu hose hagamijwe kuzamura ijwi risaba ko ibitekerezo by’abaturage byajya bihabwa agaciro mu gihe cyo gufata ibyemezo.

Iyi raporo isohotse mu gihe Uganda ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Abanya-Uganda kuri ubu ngo bari mu buzima bugoye mu gihe ibiciro by’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze bikomeje kuzamuka ubutitsa.

Ibiro bishinzwe ibarurishamibare muri Uganda bigaragaza ko hagati ya Mata umwaka ushize na Mata 2022 habayeho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa na benshi.

Ibiciro bya sima byazamutseho 28%, amavuta yo guteka yiyongeraho 57%. Ifu y’ibigori yazamutseho 25% naho igiciro cy’igitoki kizamukaho 24% mu gihe isabune yo kumesa yazamutseho 82%.

Izamuka ry'ibiciro ryatumye benshi kuri ubu bari kwicira isazi ku jisho muri Uganda

Kenya: Abakozi b’ikigo cy’imisoro bagiye gutegekwa kwambara camera

Ikigo cy’Imisoro muri Kenya cyatangaje ko kigiye gutangira gukoresha camera zambarwa ku bakozi bacyo nka bumwe mu buryo bwo kurwanya inyerezwa ry’imisoro na ruswa.

Abakozi bazajya Bambara camera ni abakora mu nzego zishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, abo kuri gasutamo n’abashinzwe imipaka.

Bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro bashinjwa kwigiwizaho umutungo mu buryo budahuye n’imishahara binjiza.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro muri Kenya, Githii Mburu, yagize ati “ Vuba aha tuzashyiraho itegeko risaba abakozi bacu kwambara camera nk’uko mujya mubibona muri Amerika ku buryo buri gikorwa bakora kibikwa tugashobora kukibona. Uzajya ayizimya na we tuzaba dushobora kumva impamvu yabimuteye.”

Abakozi b'Ikigo cy'Imisoro bagiye gutegekwa kwambara camera mu rwego rwo kurwanya inyerezwa ry'imisoro

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyasinye amasezerano aganisha ku ikorwa ry’inkiko za Covid-19

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo, Afrigen Biologics cyasinyanye amasezerano n’icyo mu Bubiligi, Univercells Group azaharura inzira igana ku itangizwa ry’uruganda rukora inking za Covid-19 ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa Afrigen, Petro Terblanche yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko ari ngombwa kubaka ubushobozi bwa Afurika mu gukora inkingo.”

Nk’uko tubikesha France24, Petro yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika bikeneye kugira inkingo n’imiti byo kwifashisha bikorewe imbere ku mugabane.

Afrigen ni ikigo gikorera mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Umugabane wa Afurika kimwe n’ibindi bihugu bikennye bikesha imiti y’ingenzi ibihugu bikize kuko inkingo zigera kuri 99%, Afurika izikura mu bihugu byo hanze.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza