Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ayoboye Guinée équatoriale yatsindiye manda ya gatandatu, aho yemerewe kuyiyobora indi myaka irindwi.
Mbasogo w’imyaka 80 yatsinze amatora ku majwi 94,9% nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje. Ntabwo amajwi y’abari bahanganye na Mbasogo yatangajwe.
Uyu mukambwe yari ashyigikiwe n’amashyaka 15 arimo ishyaka rye Democratic Party of Equatorial Guinea (PDGE).
Mbere gato y’amatora, inzego z’umutekano zataye muri yombi bamwe mu batavuga rumwe na Leta, bashinjwa gutegura ubugizi bwa nabi bwari kwibasira umurwa mukuru, Malabo.
Mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira, hafunzwe imipaka ihuza icyo gihugu na Cameroun ndetse na Gabon.
Mbasogo ni we mukuru w’igihugu utari umwami umaze igihe kirekire ku butegetsi, dore ko yabugiyeho mu 1979.
Muri manda zose amaze kuyobora, yagiye atorwa hejuru ya 93 %.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!