IGIHE

Ethiopia ikomeje kotswa igitutu n’amahanga

0 25-11-2021 - saa 12:58, Muhonzire Sylvine

Hashize umwaka urenga inyeshyamba za TPLF zitangiye imirwano n’ingabo za Guverinoma ya Ethiopia, gusa nta cyizere ku guhagarara kw’imirwano kuko impande zombi zitsimbaraye ku ntego zazo zo gutsinda intambara.

Muri Nzeri 2021, TPLF n’inyeshyamba bafatanyije batangaje ko bari mu rugendo rugana i Addis Ababa mu Murwa Mukuru ndetse ko bagiye gufunga inzira ihuza Ethiopia n’icyambu cya Djibouti gifatiye runini iki gihugu.

Gusa ibyo ntibyagezweho kuko bameneshejwe n’ingabo za leta, ariko nyuma byaje kumenyekanye ko baciye mu majyepfo bashaka kwinjira mu Murwa Mukuru i Addis Ababa, ndetse baherutse gutangaza ko bafashe umujyi wegereye Addis Ababa mu bilometero 220.

Ibi biri mu byateye Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed gufata icyemezo cyo kujya ku rugamba mu ntambara yo guhashya izi nyeshyamba, bica amarenga ko imirwano ishobora gufata indi ntera muri iki gihugu.

Kujya ku rugamba kwa Abiy ntabwo kwishimiwe n’amahanga, aho nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igisubizo cy’amahoro muri Ethiopia ari ibiganiro, zibasa ko imirwano ihagarara.

Umuvugizi w’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga bya Amerika, Ned Price, yagize ati “Turasaba impande zombi koroherana zikareka gushotorana, zigaha agaciro ikiremwamuntu zirinda abasivile ndetse zikareka abaturage bakeneye imfashanyo bakazihabwa.”

Kuwa Gatatu tariki 24 Ugushyingo, Umunyambanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres nawe yunze mu rya Price agira ati “Ndagira ngo uyu munsi nsabe impande zihanganye muri Ethiopia guhagarika imirwano byihutirwa kugira ngo barokora igihugu.”

Gusa nubwo amahanga asaba ko intambara ihagarara benshi mu banyagihugu bashimye Abiy ku bwo kuva mu biro akajya ku rugamba kuko ari ikimenyetso cyerekana ko ashaka kurokora igihugu.

Ethiopia yasabwe guhagarika imirwano imaze umwaka urenga iyihuza n'inyeshyamba za Tigray
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza